Isura 33

1 Manase ubgo yatangiraga gutegeka yar'amaz'imyaka cumi n'ibir'avutse; amar'imyaka mirongwitanu n'itan'i Yerusalemu ari ku ngoma. 2 Akor'ibyangwa n'Uwiteka akurikiz'ibizira bikorwa n'amahang'Uwiteka yirukany'imbere y'Abisiraeli. 3 Kuko yongeye kubak'ingoro zashenjwe na se Hezekia, akubakira. 4 Ndets'akor'ibyotero mu nzu y'Uwiteka, kand'ari y'Uwiteka yavuzeho, ati: i Yerusalemu ni hw izina ryanjye rizab'iteka ryose. 5 Kandi yubakir'ingabo zo mw ijuru zos.ibicaniro mu bikari byombi by'inzu y'Uwiteka. 6 Acush'abana be mu muriro mu giombe cya mwene Hinomu, akaragurish'ibicu, akaraguz'abapfumu, akagir'iby'uburozi, agashikish'abashitsi n'abakonikoni, akor'ibibi byinsh'imbere y'Uwiteka, aramurakaza. 7 Kand'ashyir'igishushanyo cy'ikigirwamana yabumbye mu nzu y'Iama, kand'ari y'Imana yavuze kuri Dawidi n'umuhungu we Salomo ati: mur'iyi nzu n'i Yerusalemu nahatoranije mu miryango y'Isiraeli yose. 8 Kand'iti: sinzongera gukur'Isiraeli mu gihugu na tunganirije basogokuruza banyu, niba bazitonder'amategeko yose n'amateka n'ibyo nategetse byose, mbategekej'akanwa ka Mose. 9 Nuko Manase ayoby'Abayuda n'b'i Yerusalemu, bituma barush'amahanga Uwiteka yarimburiy'imberey'Abisiraeli gukora nabi. 10 Uwiteka aburira Manase n'abantu be, ariko ntibabyitaho. 11 Nicyo cyatumy'Uwiteka abatez'abatware b'ingabo z'umwami wa Ashuri, bagafata Manase bakamushyira mu mihama, bakamujyan'i Babuloni bamubohesjej'iminyururu. 12 Maze, ageze mu makua yinging'Uwiteka Imana ye, yicishiriza bugufi cyane imbere y'Imana ya basekuruza. 13 Arayisaba; nukw Imana yemera kwinginga kwe, yumv'iby'asabye, imusubiz'i Yerusalemumu bgami bge. Manase aherakw amenya yuk'Uwiteka ari we Mana. 14 Hanyuma y'ibyo yubak'inkike y'inyuma y'umudugudu wa Dawidi iruhande rw'iburasirazuba bg'i Gihoni mu gikombe, ayigeza ku muharuro wo kw irembo ry'amafi, ayigitesha Ofeli, ayigira ndende cyane; kand'ashyir'abatware b'intware b'intwari mu midugudu y'i Buyuda yos'igoswe n'inkike. 15 Kand'akurahw imana z'inyamahanga, na cyakigirwanaa agikura mu nzu y'Uwiteka, aseny'ibicaniro byose, yari yubatse ku musozi w'inzu y'Uwiteka, ni wo Yerusalemu, abijuguny'inyuma y'umurwa. 16 Maz'asan'icyotero cy'Uwitekam agitambirahw ibitambo by'ishimwe yukw ar'amahoro, n'ibyo guhimbaza, kand'ategek'Abayuda gukorer'Uwiteka Imaa y'isiraeli. 17 Icy'akor'abantu bakomeza gutambir'ibitambo mu ngoro, ariko batambirag;Uwiteka. 18 Arikw indi mirimo ya Manase, no gusenga yasenz'Imana ye, n'amagambo ba bamenya bamubgirizaga mw izina ry'Uwiteka Imana y'Isiraelu byanditswe mu gitabo cy'ibyakozwe n'abami b'isiraeli. 19 Kandi no gusenga kwe, n'ukw'Imana yemeye kumva kwinginga kwe, n'ahantu yubats'ingoro, akahashyira Ashera, n'ibishushanyo bibajwe, ubgo yar'ataricisha bugufi, ibyo byanditswe mu magambo ya Hozai. 20 Nuko Manase aratang'asanga basekuruza, bamuhamba mu nzu ye bgite; maz'umuhungu we Amoni yim'ingoma ye. 21 Amoni yatangiye gutegeka, amaz'imyaka makumyabiri n'ibir'avutse; amar'imyak'ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma. 22 Akor'ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo se Manase yakoraga; atambir'ibishushanyo bibajwe byose Manase yabaje, akabikorera. 23 Ariko ntiyicishiriza bugufi imbere y'Uwiteka, nkuko se Manase yicishaga bugufi, ahubg'Amoni uwo yiyongeranya gucumura. 24 Bukey'abagaragu be baramugambanira, bamutsinda mu nzu ye bgite. 25 Maz'abantu bo mu gihugu bic'abagambaniy'umwami Amoni bose, bimik'umuhungu we Yosia ingoma ye.