Isura 32

1 Hanyuma y'ibyo no Hanyuma y;uwo murava yagize, Senakeribu umwami wa Ashuri araz'ater'i Buyuda, agerera yerekey'imidugud'igoswe n'inkike, yibgira kw azayihindurira. 2 Hezekia abonye ko Senakeribu aje agambiriye guter'i Yerusalemu. 3 Ajy'imana n'abatware bo n'abakomeye bo mu bantu be, yo kuzib'amasoko ar'inyuma y'umurwa; baramufasha. 4 Abantu benshi baraterana bazib'amasoko yose, n'akagezi katembaga bati: n'iki cyatum'abami ba Ashuri baza bagasang'amazi menshi? 5 Arikomeza, asan'inkike yose yari yarasenyutse; yarasenyutse; ayireshyeshya n'ahw iringanirira mu minara, asana n'iyini nkike y'inyuma, akomez'i Milo, umudugudu wa Dawidi,, acurish'intwaro zo kurwanisha n'ingabo, agira byinshi cyane. 6 Kand'ashyir'abatware b'intambara mu buntu, abateraniriz'ahw ari mu muharuro wo kw irembo ry'umurwa, ababgir'amagambo yo kubanezeza, ati: 7 Nimukomere mu shikame, ntimutinye, kandi ntimukurw'umitima n'umwami wa Ashuri, cyangw'ingabo ze zose ziri kumwe na we, kukw iyo turi kumwe ikomeye irut'abari kumwe na we. 8 Mu ruhande rwe ari kumwe n'amaboko y'umubiri; ariko mu ruhande rwacu turi kumwe n'Uwiteka Imana yacu, ni y'idutabara, kand'ije kuturwanir'intambara zacu. Nukw abantu bishingikiriza ku magambo ya Hezekia umwami w'Abayuda. 9 Hanyuma y'ibyo Senakeribu umwami wa Ashuri, ubgo yari yagererej'i Lakishi n'ingabo ze zose, atum'abagaragu be kuri Hezekia umwami w'Abayuda be kuri Hezekia umwami w'Abayuda no ku Bayuda b'i Yerusalemu bose ati: 10 Senakerubi umwami wa Ashuri aravug'ati: mwiringiy'iki, kibatera gutekereza kuzogoterw'i Yerusalemu? 11 Mbese Hezekia ntabashuka, ngo mwicwe n'inzara n'i nyota, akavug'ati: Uwiteka Imana yac'izadukiz'amaboko y'Umwami wa Ashuri? 12 Hezekia uwo si we washeny'ingoro zayo n'ibicaniro byayo, agategek'abayuda n'ab'i Yerusalemu ati: muzajye musenger'imbere y'icyotero kimwe gusa, kand'ab'ari cyo muzajya mwoserezahw imibavu? 13 Mbese ntimuzi jyewe na basogokuruza banjye ibyo twagiriy'amahanga yose yo mw isi? Imana z'amahanga yose yo mw isi yar'ubgo zashoboye gukiz'ibihugu byazo amaboko yanjye? 14 Mu mana zose z'amahanga basogokuruza banjye barimbuye rwose ni mana ki yashoboye gukiz'abantu bayo amaboko yanjye, bikabemeza yukw iyanyu mana yabankiza mwebge? 15 Nuko rero Hezekia ye kubabeshya ngw abashukashuk'atyo, kandi ntimumwemerere; kukw ari nta mana y'ishyanga ryose n'ubgami bgose yashoboye gukiz'abantu bayo amaboko yanjye n'aya basogokuruza banjye, nkansw'Imana yanyu. 16 Maz'abagaragu be batumiriza n'ayandi magambo batuk'Uwiteka Imana n'umugaragu wayo Hezekia. 17 Kandi Senakerubi yandik'inzandiko zo gutuk'Uwiteka Imana y'Isiraeli, no kuyiseby'ati: nkukw Imana z'amahanga yo mw isi zitakijij'abantu bazo amaboko yanjye, ni ko n'Imana ya Hezekia itazankiz'abantu bayo. 18 Maz'abo bagaragu barangurur'amajw'arenga mu Ruyuda, babgir'abantu b'i Yerusalemu bari ku nkike ngo babater'ubgoba babakur'umutima, babone gitsind'umurwa. 19 Bavug'Imana y'i Yerusalemu, bayigereranya n'i mana n'intoke z'abantu. 20 Ibyo bitum'umwami Hezekia n'umuhanuzi Yeseya mwene Amosi basenga batakambir'iyo mw'ijuru. 21 Nuk'Uwiteka yohereza maraika, atsemb'abagabo bakomeye bose b'intwari. nNabatware n'abagabo bari mu ngerero z'umwami wa Ashuri. Maz'asubira mu gihugu cye akozwe n'isoni nukw ageze mu ngoro y'Imana ye, abo yibyariye bamwicishirizamw inkota. 22 Uko nu ko Uwiteka yakijije Hezekia n'abaturage b'i Yerusalemu amaboko ya Senakerubi umwami wa Ashuri, n'amaboko y'abandi bose; maz'abarind'impande bose; maz'abarind'impande zose. 23 Nuko benshi bazanir'Uwiteka amaturo i Yerusalemu, na Hezekia umwami w'Abayuda bamutur'ibintu by'igiciro cyinshi, bituma yogezw'imbere y'amahanga yose, uherey'icyo gihe. 24 Mur'iyo minsi Hezekia ararwara yenda gupfa, asab'Uwiteka; amusubiz'ijambo, amuha n'ikimenyetso. 25 Ariko Hezekia ntiyitur'ubuntu yagiriwe, kuko yiyogeje mu mutima we; ni cyo cyatumy'uburakari bumubaho, we n'Abayuda n'ab'i Yerusalemu. 26 Hezekia abibonye yicisha bugufi, yihan'ubgibone bgo mu mutima we, ubge n'abaturage b'i Yerusalemu; bitum'uburakari bg'Uwiteka butabageraho ku ngoma ya Hezekia. 27 Kandi Hezekia yar'atunze cyane, ar'umunyacyubahiro cyinshi; yiyubakir'ububiko bg'ifeza n'ubg'izahabu n'ubg'amabuye y'igiciro cyinshi n'ubg'ibihumura neza n'ubg'izahabu n'ubg'amabuye y'igiciro cyinshi n'ubg'igihumura neza n'ubg'ingabo n'ubg'ibintu byiza by'uburyo bgose. 28 Kandi yubaka n'amazu yo guhunikamw amasaka na vino n'amavuta n'ay'ibiraro by'amatungo y'uburyo bgose n'iby'imikumbi. 29 Kandi yiboner'imidugudu n'inka n'intama byinshi cyane, kukw Imana yamuhay'ibintu byinshi cyane. 30 Kandi Hezekia uwo agomer'isoko yo haruguru y'amazi y'i Gihoni, arayabonez'ayamanura mu ruhande rw'Iburengerazubarw'umudugudu wa Dawidi, nuko Hezekia ahirwa mu byo yakoraga byose. 31 Ariko mu by'intumwa abatware b'i Babuloni bamutumyeho ku mubaz'ibitangaza byakorwaga mu gihugu cye, Imana yaramuretse, imugerageza kugira ngw imeny'ibyari mu mutima we byose. 32 Arikw indi mirimo ya Hezekia, n'ibyiza yakose, byanditswe mu byo umuhanuzi Yesaya mwene Amosi yeretswe, no mu gitabo cy'abami b'Abayuda n'ab'Abisiraeli. 33 Nuko Hezekia aratanga, asanga basekuruza, bamuhamb'ahazamuka hajya mu mva za bene Dawidi; ubgo yatangaga, Abayuda bose n'ab'i Yerusalemu baramwubaha. Maz'umuhungu we Manase yim'ingoma ye.