Isura 31
1
Nukw ibyo byose bishize, Abisiraeli bose bari bar'aho, bajya mu midugudu y'i Byyuda, bamenagur'inkingi, batemagura Ashera, baseny'ingoro n'ibicaniro i Buyuda hose n'i Bubenyamini n'i Bgefuraimu n'i Bumanase, kugez'aho babisirimburiye byose. Abisiraeli bose baherako basubira mu midugudu yabo, umuntu wes'ajya muri gakondo y'iwabo.
2
Maze Hezekia ategek'ibihe by'abatambyi n'Abalewi, nkukw ibihe byabo byari biri, ategek'umuntu wese mu batambyi no mu Balewi umurimo we, ar'uwo gutamb'ibitambo byoswa cyangw'ibitambo by'ishimwe yukw ar'amahoro, cyangwa guhereza cyangwa gushima no guhimbariza mu marembo y'ikirorero cy'Uwiteka.
3
Kand'umwami ategeka n'umugabane w'amatungo ye azajy'atanga hw ibitambo byoswa, byo mu gitondo n'ibya no mugoroba, n'ibya masabato, n'iby'imboneko z'amezi, n'iby'iminsi mikur'itegetswe, nkuko byanditswe mu mategeko y'Uwiteka.
4
Kand'ategek'abantu b'i Yerusalemu kujya batang'igerero ry'abatambyi n'Abalewi, kugira ngo begukire ku mategeko y'Uwiteka.
5
Itegeko rimaze kwamamara, Abisiraeli bazan'ibintu byinshi cyane by'umuganura w'Amasaka na vino n'amavuta n'ubuki n'imyaka yose yo mu mirima; na kimwe mw icumi cya by'byose babizan'ari byinshi cyane.
6
Kand'Abisiraeli n'Abayud, bari batuye mu midugudu y'i Buyuda, bari bo bazana kimwe mw icumi cy'inka n'intama, na kimwe mw icumi cy'ibintu byajejwe bigaturw'Uwiteka Imana yabo, ibyo bintu babigir'ibirundo.
7
Mu kwezi kwa gatatu ni ho batangiye kurund'ibirundo, babirangiza mu kwezi kwa karindwi.
8
Maze Hezekia n'abatware baje babon'ibirundo, bashim'Uwiteka n'abantu be b'Abisiraeli.
9
Hezekia abaz'abatambyi n'Abalewi iby'ibirundo.
10
Azaria umutambyi mukuru wo mu nzu ya Sadoki aramusubiz'ati: Uhereye igih'abantu batangiriye kuzan'amaturo mu nzu y'Uwiteka, twaherey'ubgo turya tugahaga tugasigaza byinshi; kuk'Uwiteka yahay'abantu be umugisha; kand'ibisagutse n'iby'ibi bingana bity'ubginshi.
11
Hezekia aherakw ategeka ko batungany'amazu yo mu nzu y'Uwiteka; barayatunganya.
12
Bashyiramw amabyejejwe, ar'abanyemurava; umutware wabyo yari Konania w'Umulewi, agakurikirwa na marumuna we Shimei.
13
Yehieli na Azazia na Nahati na Asaheli na Yerimoti na Yozabadi na Elieli na Isimakia na Mahati na Banaya ni bo bar'ibisongaa bya Konania na murumuna we Shimei, nkuko byategetswe n'umwami Hwzekia, na Azaria umutware w'inzu y'Imana.
14
Kandi kore, mwene Imuna w'Umulewi, umukumirizi w'irembo ry'i burasirazuba, ni we wategekag'amaturo baturany'Imana umutim'ukunze, akagabur'amaturo y'Uwiteka, n'ibintu byera cyane.
15
Abamutwariraga mu midugudu y'Abatambyi ni Edeni na Minyamini na Yeshua na Shemaya na Amaria na Shekania; bar'abantu b'abanyamurava bo kugaburira bene wabo, abakomeye n'aboroheje.
16
Udashyizehw ababarwaga mu mubare wo kuvuka kw'Abana b'abahungu bamaz'imyak'itatu n'abayishagije, abinjiraga mu nzu y'Uwiteka, nkuko bikwiriy'umurimo w'Umunsi wose, ngo bakor'umurimo w'umunsi wose, ngo bakor'umurimo bategetswe.
17
N'ababarwaga mu mubare w'abatambyi, ukw amazu ya basekuruza yar'ari; n'Abalewi babaga bamaz'imyaka makumyabiri n'abayishagije, abakorag'imirimo yabo mu bihe byabo.
18
N'ababarwaga mu mubare wo kuvuka kw'abana babo bato bose, n'abagore babo, n'abana babo b'abahungu n'ab'bakobga, bari mw iteraniro ryose, bar'abanyamurava biyerez'umurimo w'ibintu byera.
19
Kandi kubg'abatambyi bene Aroni, bari batuye mu misozi mu bikingi by'imidugudu yabo, mu midugudu wose harimw abantu bavuzwe mu mazina bo kugaburir'abagabo bose bo mu batambyi, n'ababarwaga mu mubare wo kuvuka kw'Abalewi.
20
Uko niko Hezekia yabigenj'i Buyuda hose; akor'ibishimwa byo gukiranuka bidahinyurwa n'Uwiteka Imana ye.
21
Mu byo yatangiye gukora byose, kugira ngw ashak'Imana ye iby'umurimo wo mu nzu y'Imana, n'iby'amategeko, n'ibyategetswe yabikoranag'umwete wose, akabisohoza.