Isura 30

1 Bukeye Hezekia atumir'Abisiraeli n'Abayuda bose, kandi yandikir'Abefuraimu n'aba Manase inzandiko, ngo baze mu nzu y'Uwiteka i Yerusalemu kuziriririz'Uwiteka Imana y'Isiraeli Paska. 2 Kuk'umwami n'abatware be n'iteraniro ryose ry'Iyerusalemu bari bagiy'inama yo kuziririza Paska mu kwezi kwa kabiri. 3 Icyo gihe ntibabashaga kuyiziririza, kuk'umubare w'abatambyi biyejeje war'udashyitse, na rubannda bari batarateranir'i Yerusalemu. 4 Iyo nam'ishimwa n'umwami n'iteraniro ryose. 5 Nuko bashyirahw itegeko, baryamamaza mu Bisiraeli bose, uherey'i Beerisheba ukagez'i Dani, ngo baz'i Yerusalemu kuziriririz'Uwiteka Imana y'Isiraeli Paska, kuko bari batakiyiziririza, ari benshi cyane, uko byaribyaranditswe. 6 Maz'intumwa zijyan'inzandiko zivuye ku mwamin'abatware be, zizikwiz'i Bgisiraeli n'i Buyuda hose, zivug'itegeko ry'Umwami yategets'ati: mwa Bisiraeli mwe, nimugarukir'Uwiteka na Imana ya Aburahimu na Isaka na Isiraeli, ibone kugarukira mwebg'abasigaye barokots'amaboko y'Abami ba Ashuri. 7 Kandi mwe kumera nka basogokuruza banyu, cyangwa bene wanyu bacumuraga k'Uwiteka Imana ya basekuruza, bigatum'ibatanga bakarimbuka, nkuko mubireba. 8 Nuko rero noneho mwebge ntimub'abanyamajos'agamitse nka basogokuruza banyu, ahubgo muyobok'Uwiteka, mwinjire mu buturo bge yerej'iteka ryose, mukorer'Uwiteka Imana yanyu, kugira ng'uburakari bgayo bg'inkazi bubaveho. 9 Ni mugarukir'Uwiteka, bene wanyu n'abana banyu bazagirirw'imbabazi n'ibambe, kandi ntizabirengagiza ngw ibah'umugongo, ni muyigarukira. 10 Nukw intumwa zinyura mu gihugu cy'Efuraimu n'icya Manase, zikava ku musozi zijya ku wundi, zigera nomu cya Zebuluni; ariko baraziseka cyane, bazishinyagurira. 11 Ariko bamwe bo mu Basheri no mu Bamanase no mu Bazebuluni bicisha bugufi, baz'i Yerusalemu. 12 Kandi n'i Buyuda ukuboko kw'Imana kubaha guhuz'umutima, bunvir'itegeko ry'Umwami n'abatware, babitegetswe n'ijambo ry'Uwiteka. 13 Nuko mu kwezi kwa kabiri i Yerusalemu hateranir'abantu benshi baziririz'ibirori by'imitsim'idasembuwe bar'iteraniro rinini cyane. 14 Barahaguruka bakur'i Yerusalemu ibicaniro byari bihari, bakuraho n'ibyotero byo koserezahw imibavu byose, babijugunya mu kagezi kitwa kindironi. 15 Maze babag'umwana w'intama wa paska mu munsi wa cumi n'ine w'ukwezi kwa kabiri; abatambyi n'Abalewi bakozwe n'isoni, bariyeza, bazan'ibitambo byoswa mu nzu y'Uwiteka.` 16 Bahagarara mu nyanya yabo, ukw imihango yabo yar'iri, bakurikij'itegeko rya Mose umuntu w'Imana, abatambyi bamish'amaraso baherejwe N'abalewi. 17 Maze, kuko mw iteraniro harimo benshi batiyejeje, ni cyo cyatumy'Abalewi bategekwa kubagir'intama ya Paska umuntu wes'udatunganye, ngo baberez'Uwiteka. 18 Kukw abantu benshi cyane b'Abefuraimu n'Abamanase n'Abisakari n'Abamanase n'Abisakari n'Abazebuluni bari batiyejeje; bagapfa kury'umwana w'intama wa Paska, kand'atari ko byategetswe. 19 Kandi Hezekia yari yabasabiy'ati: Uwiteka umunyambabazi ababarir'umuntu wes'ugambiriye gushak'Imana, Uwiteka Imana ya basekuruza, nubg'atejejwe nkuk'umuhango w'ubuturo bger'umera. 20 Uwiteka yumvira Hezekia, akiz' bantu. 21 Maz'Abisiraeli bar'i Yerusalemu bamar'imins'irindwi, baziririz'ibirori by'imitsim'idasembuwe banezerewe cyane; kand'Abalewi n'Abatambyi bagahimbaz'Uwiteka uko bukeye, bamuvugiriz'ibintu bivuga cyane. 22 Nuko Hezekia avug'amagambo yo kunezez'Abalewi bose b'abahanga mu murimo w'Uwiteka. Ibirori babimarir'imins'irindwi, batamb'ibitambo by'ishimwe yuko bar'amahoro, baturir'Uwiteka Imana ya basekuruza. 23 Maz'iteraniro ryose bajy'inama yo kuziririz'indi mins'irindwi, bayiziririza banezerewe. 24 Kuko Hezekia umwami w'Abayuda yahay'iteraniro amapfiz'igihumbi n'intam'ibihumbi birindwi hw ibitambo; abatware na bo bagah'iteraniro amapfiz'igihumbi n'intam'inzovu; n'abatambyi benshi bakiyeza. 25 Iteraniro ryose ry'Abayuda n'abatambyi n'abalewi n'iteraniro ryose ryavuye mu gihugu cy'Isiraeli, n'abatuy'i Buyuda, baranezerwa. 26 Nukw i Yerusalemu hab'umunezero mwinshi, kuk'uhereye ku ngoma ya Salomo mwene Dawidi umwami w'Isiraeli, ntihigeze kubaho nk'ibyo i Yerusalemu. 27 Maz'abatambyi b'Abalewi barahaguruka, basabir'abant'umugisha; ijwi ryabo rirumvwa, gusenga kwabo kugera mu buturo bgayo bgera, ari bgo juru.