Isura 29

1 Hezekia yatangiye gutegeka amaz'imyaka makumyabiri n'i tan'avutse, amar'imyaka makumyabiri n'icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. kandi nyina yitwaga Abiya, umukobga wa Zekaria. 2 Akor'ibishimwa n'Uwiteka nk'ibyo sekuruza Dawidi yakoraga byose. 3 Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, mu kwezi kwa mbere akingur'nzugi z'inzugi z'inzu y'Uwiteka, arazisana. 4 Yinjiz'abatambyi n'Abalewi, abateraniriz'ahantu hagari herekey'ibusasirazuba. 5 Arababgir'ati: nimunyumve, mwa Balewi mwe, mwiyeze nonaha, mweze n'inzu y'Uwiteka Imana ya basogokuruza banyu, mukur'imyanda ahantu hera. 6 Badata bacumuraga bagakor'ibyangwa n'Uwiteka Imana yacu, bakayimura, bakahindukira bagakur'amaso ku buturo bg'Uwiteka, bakabuter'umugongo. 7 Kandi bakinz'inzugi z'ibaraza, bazimy'amatabaza, kandi ntiboserez'Imana y'Isiraeli imibavu cyangwa kuyitambir'ibitambo byoswa ahantu hera. 8 Ni cyo cyatumy'uburakari bg'Uwiteka buba ku Bayuda n'ab'i Yerusalemu, akabahana ngo bateraganwe hirya no hino, bakab'ibishungero byimyozwa, nkuko namwe mubirebesh'amaso yanyu. 9 Dor'ibyo byateye ko badata bicwa n'inkota, kand'abahungu bacu n'abakobga bacu n'abagore bacu bab'abanyangabo. 10 None ngambiriye gusezeran'isezerano n'Uwiteka Imana y'Isiraeli kugira ng'uburakari bgayo bg'inkazi butuvemo. 11 None, bana banjye, mwe gutenguha, kuk'Uwiteka yabatireye kumuhagarar'imbere, mukamukorera, mukab'abahereza be, mukos'imibavu. 12 Maz'Abalewi barahaguruka, Mahati mwene Amasai na Yoeli mwene Azaria, bo muri bene Kohati, n'abo muri bene Merari, kishi mwene Abudi, na Azaria mwene Yehaleleli; n'abo muri bene Gerishomi Yoa mwene Zima, na Edeni mwene Yoa. 13 N'abo muri bene Elisafani, shimuri na Yoweli n'abo muri bene Esafu, ni Zekara na Matania. 14 N'abo muri bene Hemani, Yehweli na Shimei; n'abo muri bene Yedutuni, Shemaya na Uzieli. 15 Bateranya bene wabo, bariyeza, birinjira ngo batungany'inzu y'Uwiteka, nkukw itegeko ry'Umwami ryategetse, rikurikij'ijambo ry'Uwiteka. 16 Nukw abatambyi bajya mu mwinjiro w'inzu y'Uwiteka kuwutunganya, basohor'imyanda yose babonye mu rusengero rw'Uwiteka. Abalewi baherako barayenda, bayijyana ku gasozi, bayigeza ku kagezi kitwa kidironi. 17 Kandi bahera ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa mbere batamgira kweza; ku ku munsi wa munani w'uko kwezi bagera kw'ibaraza ry'Uwiteka; maze mberez'inzu y'Uwiteka indi minsi munani; nuko ku munsi wa wa cumi n'itandatu w'ukwezi kwa mbere bararangiza. 18 Hanyuma bajy'ibgami, basang'umwami Hezekia muri kwambere ye, baramubgira bati: tumaze gutungany'inzu y'Uwiteka yose, n'icyotero cy'ibitambo byoswa, n'ibintu byacyo byose, n'amez'imitsima yo kumurikwa iterekwahw imbere y'Uwiteka, n'ibintu byayo byose. 19 Kandi n'ibintu byos'umwami Ahazi yataye, ubgo yacumurag'ari ku ngoma, twabitunganije, turabyeza; none bir'imbere y'icyotero cy'Uwiteka. 20 Bukey'umwami Hezekia azinduka kare, aterany'abatware b'umurwa, arazamuka, ajya mu nzu y'Uwiteka. 21 Bazan'amapfiz'arindwi, n'amasekurume y'intam'arindwi, n'abana b'intama barindwi, n'amasekurume y'iben'arindwi, ngo bib'igitambo gitambirw'ibyaha by'ubgami, n'iby'ubuturo bgera, n'iby'Abayuda. Ategek'abatambyi bene Aroni kubitambira ku cyotero cy'Uwiteka. 22 Nukw ayo mapfizi barayabikira, abatambyi bateg'amaraso, bayamisha ku cyotero; babikir'amasekurume y'intama, bamish'amaraso yayo ku cyotero, babikira n'abana b'intama, bamish'amaraso yabo ku cyotero. 23 Maze bigiza hafi amasekurume y'ihema imbere y'Umwami n'i teraniro, barayambikahw ibiganza ngw azab'igitambo gitambirw'ibyaha. 24 Abatambyi barayabikira, batambir'amaraso yayo ku cyotero bayatambirir'icyaha, ngo bohongerer'Abisiraeli bose; kuk'umwami yategetse ko batamb'igitambo cyoswa n'igitambo gitambirw'icyaha, ngo bitambirw'Abisiraeli bose. 25 Kand'ashyir'Abalewi mu nzu y'Uwiteka bafit'ibyuma bivuga na Nebelu n'inanga, nkuko byategetswe na Dawidi na Gadi bamenya w'umwami na Natani w'umuhanuzi; kukw itegeko ryavuye k'Uwiteka, rivugwa n'abahanuzi be. 26 Nukw Abalewi bahagarara bafit'ibintu bya Dawidi n'abatambyi bafit'amakondero. 27 Hezekia ategeka gutambir'igitambo cyoswa ku kyotero. Nukw igitambo cyoswa gitangiye gutambga, indirimbo y'Uwiteka na yo iratangira, n'amakondera hamwe n'i bindi bintu bya Dawidi umwami w'Isiraeli. 28 Maz'iteraniro ryose, riraramya, abaririmbyi bararirimba, abavuz'amakondera barayavuza; byose bimera bityo kugez'ahw igitambo cyoswa cyarangiriye. 29 Nuko barangije gutamba, umwami n'abari bari kumwe na we bose barapfukama, bararamya. 30 Kand'Umwami Hezekia n'abatware bategek'Abalewi kuririmbir'Uwiteka ishimwe mu ndirimbo za Dawidi n'iza Asafu bamenya; baririmb'ishimwe banezerewe, bubik'imitwe, bararamya. 31 Maze Hezekia arababgir'ati: non'ubgo mwihay'Uwiteka, mwigire hafi muzan'ibitambo n'amaturo y'ishimwe; nabari bafit'umutim'ukunze bose bazan'ibitambo byoswa. 32 Umubare w'ibitambo byoswa, iteraniro ryazanye, war'amafizi mirongwirindwi n'amasekurume y'intam'ijana n'abana b'intama maganabiri; ibyo byose byar'iby'igitambo cyoswa cy'Uwiteka. 33 Kand'ibintu byejejwe byar'inka maganatandatu n'intam'ibihumbi bitatu. 34 Arikw abatambyi baba bake, ntibabasha kubag'ibitambo byoswa byose ni cyo cyatumy'Abalewi bene wabo babafasha kugez'ah'umurimo warangiriye, no kugez'ahw abatambyi bamariye kwiyeza; kukw Abalewi barushag'abatambyi umutim'utunganye wo kwiyeza. 35 Kand'ibitambo byoswa byari byinshi cyane n'ibinure by'ibitambo by'ibyo kunywa aturanwa n'igitambo cyoswa. Uko ni k'umurimo wo mu nzu y'Uwiteka watunganijwe. 36 Hezekia n'abantu bose banezererw'iby'Imana yateguriy'abantu, kuko byakozw'ikubagahu.