Isura 28

1 Ahazi atangira gutegeka yar'amaz'imyaka makumyabir'avutse; amar'imyaka cumi n'itandat'i Yerusalemu ari ku ngoma, ntiyakoribishimwa n'Uwiteka, nka sekuruza Dawidi. 2 Ahubg'agendan'ingeso z'abami b'abisiraeli, aremera Baali ibishushanyo biyagijwe. 3 Kandi yoserez'imibavu mu gikombe cya mwene Hinomu, atwik'abana be mu muriro; akurikiz'ibizira byakorwaga n'abanyamahanga Uwiteka yirukany'imbere y'Abisiraeli. 4 Agatamba, akoserez'imibavu mu ngoro no ku misozi no ku munsi y'igiti kibisi cyose. 5 Ni cyo cyatumy'Uwiteka Imana ye imutanga, ikamugabiz'Umwami w'isiria. Abasiria baramunesha, banyaga mu bantu be abanyagano benshi cyane, babajyan'i Damasiko, kand'aronger'aratangwa, agabizw'umwami w'Abisiraeli, aramumenesha, yica benshi cyane. 6 Nuk'uwo mwami pea mwene Remalia yica mu bayuda abantu igihumbi n'inzov'ebyiri ku muns'umwe, bose bar'abantu b'intwari kuko bimuy'Uwiteka Imana yabasekuruza. 7 Zikuri, umugabo w'umunyamaboko wo mu Befuraimu yica Maaseya, umwana w'umwami, na Azurikamu w'umunyarugo na Elukana uwa kabiri ku mwami. 8 Nukw Abisiraeli bajyana bene wabo hw Abanyagano abant'uduhumbi tubiri, abagore n'abana b'abahungu n'ab'abakobga, babanyagano n'iminyago myinshi, babijyan'i Samaria. 9 Ariko hariy'umuhanuzi w'Uwiteka witwaga Obedi, ajyaga gusanganir'ingabo zijy'i Samaria, arazibgir'ati: Uwiteka Imana ya basogkuruza banyu yarakariy'Abayuda, bitum'ibabagabiza, kandi mwabicany'uburakari bginshi bugeze mw ijuru. 10 Kandi mugambiriye kunyits'bayuda n'ab'i Yerusalemu ngo mu bagir'abaretwa n'abaja; arikw aho mwebge na bicumuro mwacumy'ubganyu k'Uwiteka Imana yanyu? 11 Nuko rero none nimunyumvire, musubizey'abanyangano mwanyaze muri bene wanyu; kuk'uburakari bg'inkazi bg'Uwiteka buri kuri mwe. 12 Nuko bamwe mu batware b'Abefuraimu, Azaria mwene Yohanani, na Barekia mwene Shalumu, na Amasa mwene Hadulai barahagurik'abava mu ntambara. 13 Barababgira bati: abanyangano ntimubageze hano; kukw icyo mugambiriye gukora, kizatukoranir'igicumuro k'Uwiteka, kikongerwa ku byaha byacu no ku bicumuro byacu kukw ibicumuro byac'ari byinshi kandi ku Bisiraeli harih'uburakari bg'inkazi. 14 Nukw abagabo bitwaj'intwaro barekurir'abanyagano, barekera niminyago imbere y'Abantu n'interaniro byose. 15 Maz'abagabo bavuzwe mu mazina barahaguruka bajyan''abanyagano, abari bambay'ubusa bose bo muri bo babambik'inkweto, barabagaburira, babaha n'ibyokunywa, barabahezura, n'abanyantegeko bo muri bo bose babaheka ku ndogobe babagez'i Yeriko umudugudu w'imikindo, kwa bene wabo, baherako basubir'i Samaria. 16 Mur'iyo minsi umwami Ahazi atabaz'abami b'Ashuri ngo bamuvune. 17 Kukw Abanyedomu bongeye guter'Abayuda, bakabanesha, babajyan'ar'imbohe. 18 Kand'Abafilisitia nabo bari batey'imidugudu yo mu bibaya n'iyi buyuda bg'ikusi, bahindur'i Betishemeshi na Ayaloni n'i Gederoti n'i soko, hamwe ni birorero byaho , n'i Gimuzo n'ibirorero byaho; barahatura. 19 Kuk'Uwiteka yacishij'Abayuda bugufi, abahora Ahazi umwami w'Isiraeli, kuko yakoz'iby'Ubugome i Buyuda, agacumura k'Uwiteka cyane. 20 Bukeye Tilugati-Pilineseri umwami w'Ashuri az'ahw ari; ariko, aho kumukomeza, amakur'umutima. 21 Kukw Ahazi yenz'ibintu bimwe byo munzu y'Uwiteka no mu nzu y'Umwami no mu mazu y'ibikomangoma, akabitur'umwami w'Ashuri; ariko ntibyagir'icyo bimunanira. 22 Umwami Ahazi mu gihe cyo gushoberwa akabya gucumura k'Uwiteka. 23 Kuko yatambiy'Imana z'i Damasiko zamunesheje, akavug'ati: Imana zAbami b'i Siria zabafashije, ni cyo kizantera kuzitambira ngo zimfashe. Ariko zamurimburanye n'Abisiraeli bose. 24 Nukw Ahazi aterany'ibintu byo mu nzu y'Imana arabitemagura, aking'inzugi z'inzu y'Uwiteka; yiremer'ibicaniro ahantu hose h'i Yerusalemu. 25 No mu midugudu yose y'i Buyuda, yubakamw ingoro zo koserezamw imibav'izindi mana, arakaz'Uwiteka Imana yabasekuruza. 26 Arikw indi mirimo ye n'ingeso ze zose, ibyabanje n'ibyaherutse byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abayuda n'ab'Abisiraeli. 27 Ahazi aratang'asanga basekuruza, bamuhamba mu murwa w'i Yerusalemu, kuko batamuhambye mu mva z'Abami b'Isiraeli; maz'umuhungu we Hezekia yim'ingoma ye.