Isura 27
1
Yotamu atangira gutegeka, y'aramz'imyaka makumyabiri n'itan'avutse, amar'imyaka cumi n'itandat'i Yerusalemu ari ku ngoma; nyina yitwaga Yerusha, umukobga wa Sadoki.
2
Akor'ibishimwa N'Uwitekank'ibyo se Uzzia yakoraga byose; icyakora we ntiyinjiye mu rusengero rw'Uwiteka. Arikw abantu bagumya gukiranirwa.
3
Yubak'irembo ryo haruguru ku nzu y'Uwiteka, yubaka n'ibindi byubakwa byinshi ku nkike za Ofeli.
4
Kandi yubaka n'imidugudu mu gihugu cy'imisozi y'i Buyuda, yubaka n'ibihome n'iminara mu ma shyamba.
5
Kand'arwana n'umwami w'Abamoni, arabanesha. Mur'uwo mwaka Abamoni bamutur'italanto z'ifeza ijana n'indego z'ingano inzovu n'iza sayir'inzovu. Mu mwaka wa kabiri n'uwa gatatu bamutuye ben'ibyo.
6
Nuko Yotamu arakomera, kuko yatunganij'inzira ze imbere y'Uwiteka Imana ye.
7
Arikw indi mirimo ya Yotamu n'intambara ze zose n'ingeso ze byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisiraeli n'ab'Abayuda.
8
Kand'ubgo yatangiraga gutegeka yar'amaz'imyaka makumyabiri n'itan'avutse; amar'imyaka cumi n'itandat'i Yerusalemu ari ku ngoma.
9
Nuko Yotamu aratang'asanga basekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi; maz'umuhungu we Ahazi yim'ingoma ye.