Isura 26

1 Nukw Abayuda bose bajyana Uzia amaz'imyaka cumi n'itandatu avutse. Baramwimika, ab'umwami mu cyimbo cya se Amasia. 2 Yubaka Eloti, ahagarurir'i Buyuda, umwami Amasia amaze gutang'asanze basekuruza. 3 Uzzia atangira gutegeka yar'amaz'imyaka cumi n'itandat'avutse; amar'imyaka mirongwitanu n'ibiri i Yerusalemu ari u ngoma; kandi nyina yitwaga Yekilia w'i Yerusalemu. 4 Uzzia akor'ibishimwa n'Uwiteka nk'ibyo se Amasia yakoraga byose. 5 Amaramaza gushak'Imana mu bihe bya Zekaria war'ufit'ubgenge bgo kumeny'ibyerekanwa; kand'igihe cyose yamaz'ashak'Uwiteka Imana imuh'umugisha. 6 Bukey'aratabar'ater'Abafilisitia, aseny'inkike z'i Gati n'iz'i Yabune n'iz'Ashidodi; maze yubak'imidugudu mu ihugu cy'Ashidodi no mu Bafilisitia. 7 Imana imufash'arwana n'Abafilistia, n'Abarabu babag'i Guri-baali, n'aba Meunimu. 8 Kand'Abamoni batur'Uzzia amaturo; izina rye riramamara, riger'aharasukirwa h'Egiputa; kuko yunguts'amaboko cyane. 9 Kand'Uzzia yubak'iminara i Yerusalemu kw irembo ryo mu gikombe n'ahw inkike ihetera, arayikomeza. 10 Kandi yubak'iminara no mu butayu, afukura n'amariba no mu gihugu cy'imisozi y'imirambi no mu kibaya; kandi yar'afit'amatungo menshi mu gihugu cy'imisozi no mu kibaya; kandi yar'afit'abahinzi, n'abicir'inzabibu mu misozi no mu masambu yera cyane, kuko yakundaga guhinga. 11 Kandi Uzzia yar'afitumutwe wingabo zatabarag'ar'ibitero, uk'umubare wabo war'uri babazwe na Yeyeli w'Umwanditsi na Maaseya w'umutware watwariraga Hanania, umwe mu abagabo b'umwami. 12 Umubare wose w'abatware b'amazu ya basekuruza, abagabo b'aanyambaraga b'intwari, bar'ibihumbi bibiri na maganatandatu. 13 Kandi batwarag'ingabo, zigishijwe kurwana, uduhumbi dutatu n'ibihumbi birindwi na maganatanu, batabaranag'imbaraga nyinshi, bakarenger'umwami ku babisha be. 14 Uzzia atunganiriz'umutwe w'ingabo wose ingabo namacumu n'ingofero n'amafurebo y'ibyuma n'imiheto n'amabuye y'imihumetso. 15 Kand'i Yerusalemu ahakorer'ibyuma, byahimbge n'abagabo b'abahanga, byo kuba ku minara no ku nkike aho kurwanira, ngo baras'myambi n'amabuye manini. Izina rye riramamara rigera kure, kuko yafashijwe bitangaje, kugez'aho yagiriy'imbaraga. 16 Arikw agiz'imbaraga, ariyogeza mu mitima we, bitum'akor'ibyo gukiranirwa, acumura k'Uwiteka Imana ye; kuko yinjiye mu rusengero rw'Uwiteka koserez'imibavu ku cyotero cy'imibavu. 17 Azzaria w'umutambyi aherako yinjir'amukurikiye, kand'ari kumwe n'abatambyi b'Uwiteka, abagabo b'intwari mirongwinani. 18 Babuz'umwami Uzzia we, Iby'ukora s'umurimo wawe koserez'Uwiteka imibavu, ahubgo n'uw'abatambyi bene Aroni , berejwe kos'mibavu. Ahahera uhave, kuk'warengereye; kandi ntibizaguhesh'icyubahirokivuye k'Uwiteka Imana. 19 Uzzia ararakara; kandi yar'afit'icyotero mu ntoke, yenda kos'imibavu . Akirakariy'batambyi, ibibembe bisesa mu ruhanga rwe, ar'imbere Bisea mu ruhanga rwe, ar'imbere y'abatambyi mu nzu y'Uwiteka iruhande rw'icyotero cy'imibavu. 20 Azaria umutambyi mukuru n'abatambyi bose baramureba; maze babon'ibibembe bimufashe mu ruhanga, bahuta bamusunika ngw ahave; ndetse na w'ubge yihutira gusohoka, kuk Uwiteka amutej'indwara. 21 Nuk'Umwami Uzzia ab'umubembe; ageza ku munsi yatangiyeho, aba munzu ye y'akota, ar'umubembe, kuko yaciwe mu nzu y'Uwiteka; umuhungu we Yotamu ab'umutware w'inzu imanza. 22 Arikw indi mirimo ya Uzzia, ayabanje n'iyaherutse, yandistwe n'umuhanuzi Yesaya mwene Amosi. 23 Nuko Uzzia aratanga asanga basekuruza bamuhamba hamwe na basekuruza mu gikingi cy'abami, kuko bavuze kw ar'umubembe; maz'umuhungu we Yotamu yim'ingoma ye.