Isura 34

1 Yosia yatangiye gutegeka, amaz'imyaka mun'avutse, amar'imyaka mirongwitatu n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. 2 Akor'ibishimwa n'Uwiteka, agendera mu nzira za sekuruza Dawidi, ntiyateshuka ngw azivemo, ac'iburyo cyangw'ibumoso. 3 Ahubg mu mwaka wa munani w'ingoma ye, akiri muto, yatangiye gushak'Imana ya sekuruza Dawidi; kkandi mu mwaka wa cumi n'ibiri atangira gutungany'i Buyuda n'i Yerusalemu, amaramw'ingoro na Ashera n'ibishushanyo bibajwe n'ibiyagijwe. 4 Baseny'ibicaniro bya Baali abyirenera, kand'atem'ibishushanyo bibajwe n'ibiyagijwe arabimenagura; abigir'ishingwe; abinyanyagiza ku bituro by'ababitambiraga. 5 Kand'atwikir'amagupfka y'abatambyi ku bicaniro byabo, nukw atungany'i Buyuda n'i Yerusalemu. 6 Kandi ni ko yagenje mu midugudu ya Manase n'iya Efuraimu n'iya Simeoni, ageza no ku ya Nafutali yabay'amatongo impande zose. 7 Aseny'ibicaniro, asekura Ashera n'ibishushanyo biyagijwe, abigir'ishingwe, atem'ibishushanyo by'izuba byose byari mu gihugu cy'Isiraeli cyose, arabigusha; maz'asubir'i Yerusalemu. 8 Mu mwaka wa cumi n'umunani w'ingoma ye, ameze gutungany'igihugu n'inzu, yohereza Shafani mwene Asalia, na Maaseya umutware w'umurwa, na Yoa mwene Yoahazi w'umucurabgenbe, ngo bajye gusan'inzu y'Uwiteka Imana ye. 9 Nuko basanga Hilikia w'umutambyi mukuru, bamuh'impiya zazanywe mu nzu y'Imana, iz'Abalewi babakumirizi bari basinzoranije mu Bamanase n'Abaefuraimu n'Abisiraeli bari basigaye bose n'Abayuda bose n'Ababenyamini n'abaturage b'i Yerusalemu. 10 Nabo bazih'abakozi bakoresherezag'inzu y'Uwiteka; maz'abo bakozi, bakoreraga mu nzu y'Uwiteka, bazitangira gukomez'inzu y'Uwiteka, bazitangira gukomez'inzu bayisanisha. 11 Bazih'ababaji n'abubatsi, ngo bagur'amabuy'abajwe n'ibitibyung'inzu n'iby'ibisenge by'amazu, abami b'Abayuda barimbuye. 12 Abo bakor'uwo murimo bakiranuka; abawutegekaga, bakabakoresha n'aba; Yahati na Obadia b'Abalewi bo muribene Merari na Zekaria na Meshulamu bo muri bene Kohati n'abandi Balewi b'abahanga b'ibintu bivuga bose. 13 Kandi bashorerag'abikorezi b'imitwaro, bagakoresha n'abakorag'umurimo bose w'uburyo bgose; kandi mu Balewi harimw abanditsi n'abatware n'abakumirizi. 14 Nuk'ubgo basohorag'impiya zazanjywe mu nzu y'Uwiteka, Hilukia w'umutambyi yubur'igitabo cy'amategeko y'Uwiteka yazanywe na Mose. 15 Hilukia abgira hafani w'umwanditsi ati: nubuy'igitabo cy'amategeko mu nzu y'Uwitka Hilukia aherakw agiha Shafani. 16 Shafani agishyir'umwami, kand'ajya no kubgir'umwami inkuru, ati: iby'abagaragu bawe bategetswe barabikoze byose. 17 Kandi basohoy'impiya zari ziri mu nzu y'Uwiteka, bazih'abakoresha n'abakozi. 18 Maze Shafani w'umwanditsi abgir'umwami ati: Hilukia w'umutambyi ampay'igitabo. Shafani aherakw agisomer'umwami. 19 Umwami yumvis'amagambo y'amategeko, ashishimur'imyambaro ye. 20 Mazumwami ategeka Hilukia na Ahikamu mwene Shafani n'Abudoni mwene Mika na Shafani w'umwanditsi na Asaya w'umugaragu w'umwami ati: 21 Nimugende mumbariz'Uwiteka, mubarize n'abasigaye mu bgisiraeli n'i Buyuda iby'amagambo yo mur'iki gitabo cyubuwe, kuk'uburakari bg'Uwiteka bugiye kudusukwaho ari bginshi, kuko basogokuruza bacu batitondey'ijambo ry'Uwiteka ngo bakor'uko byanditswe mur'iki gitabo cyose. 22 Nuko Hilukia n'ab'umwami yar'ategetse, basanga Hulida w'umuhanuzikazi, muka Shalumu mwene Tokihati mwene Hasira umubitsi w'imyambaro; (kand'uwo mugore yaturag'i Yerusalemu mu gice cyaho cya kabiri); maze barabimutekerereza. 23 Arabasubiz'ati: Uwiteka Imana y'isiraeli ivuze ngo: mugende mubgir'uwabatumyeho muti: 24 Uwiteka aravug'ati: Umva nzatez'ibyago ahahantu n'abaturage baho, mbateze n'imivumo yose yanditswe mu gitabo basomey'umwami w'Abayuda. 25 Kuko banyimuye, bakoserez'izindi man'imibacu, ngo bandakarish'ibyo bakoresh'amaboko yabo byose, ni cyo gitumy'uburakari bganjye bukongerezw'aha hantu, ntibuzimwe. 26 Arik'umwami w'Abayuda wabatumye kumbaza, mumubgire mutya muti: Uwiteka Imana y'Isiraeli iravuga ku magambo wumvise, iti: 27 Kuk'umutima wawe wari woroheje, ukicisha buguf'imbere y'Imana, wumv'amagambo yay'ivuga kur'aha hantu n'abaturag'baho, ukicisha buguf'imbere yanjye ugashishimur'imyambaro yawe, ukandirir'imbere, nanjye ndakunvise; ni k'Uwiteka avuze. 28 Nuko nzagushangisha basogokuruza, ushyirwe mu mva yaw'amahoro, kand'amaso yawe ntazareb'ibyo byose nzatez'aha hantu n'abaturage baho. nuko baragenda babgir'umwami ubutumwa. 29 Bukey'umwami atumir'abakurubose b'i Buyuda n'ab'i Yerusalemu. 30 Hanyum'umwami azamukana n'ab'i buyuda bose n'abaturage b'i Yerusalemu n'abatambyi n'Abalewi n'abantu bose, abakomeye n'aboroheje, bajya ku nzu y'Uwiteka umwami aherakw abasomer'amagambo y'isezerano, cyubuwe mu nzu y'Uwiteka. 31 Umwami ahagarar'ahe, asezeranir'imbere y'Uwiteka kw azakurikir'Uwiteka, akitonder'amategeko ye, abyemeran'umutima we wose n'ubugingo bge bgose, yukw azasohoz'amagambo y'isezerano ryanditswe mur'icyo gitabo. 32 Maz'ab'i Yerusalemu n'Ababenyamini bose abemez'iryo sezerano. Nukw abaturag'b'i Yerusalemu basohoz'isezerano ry'Imana, ni yo Mana ya Basekuruza. 33 Maze Yosia akur'ibizira byose mu bihugu by'Abisiraeli byose, yemez'abari mu gihugu cy'Isiraeli bose gukorer'Uwiteka Imana yabo. Iminsi yos'akiriho nta bgo baretse gukurikir'Uwiteka, Imana ya Basekuruza.