Isura 3

1 Reba uko urukundo rw' Imana Data yadukunze uko rumerire kugira ngo dahabwe kuba abana bayo kandi koko turibo. Nico gitumye abo mu si batatwiji kubera ko batamenye Imana Data. 2 Mwewe bo dukundaga, guturuka none turi abana b'Imana naho bitari byagaragara uko tukabe. Twiji neza ko Yesu umusi akagaruke tukasane nawe kandi tukamurebe amaso ku maso. 3 Buri muntu wose ufite kwizera muri we agombye kwitunganya kubera ko nawe yitunganyije. 4 Buri muntu ukoraga icaha abaga annyase itegeko, kandi icaha ni ugusuzugura itegeko. 5 Mwiji neza ko Yesu yayijire kuduhanaguraho ibyaha byacu kandi muri we nta caha kibagamo. 6 Buri muntu uri muri We ntakoraga icaha, ariko ukoraga icaha ndo yamubwenye ndetse ndo yamumenye. 7 Bana bo dukundaga, here kubaho umuntu wo kubazimiza. Umuntu ukorerega m'ukuri nawe n' ukuri, nguko Yesu Kristo ariwe ukuri. 8 Ukoraga ibyaha ni uwa shetani, kuko shetani yakorire ibyaha kuva hambere, nico gitumye Umwana w' Imana yayijire kuvanaho imirimo ya shetani. 9 Umuntu wose wazewe n' Imana ntakoraga icaha, kubera ko imbuto z' Imana zimurimo. Ntakoraga icaha kuko yazewe n' Imana. 10 Ico nico cerekanaga abana b' Imana n' abana ba shetani. Umuntu wose udatungenye cangwa udakundaga umuvukanyi we ndo ari uw' Imana. 11 Guno nigo mwaze mwayumvishije kuva hambere, ngo dukundane twewe kuri twewe. 12 Twere kumera nga Kaini waviye ku mubi no kwita mutoya we. Mbesi yamudyojeje ki? Ni uko ingeso ze zari zibi ni za mwene nyina zari ziboneye. 13 Mwere gutangara, bavukanyi, ko ab' isi babangaga. 14 Twewe twiji ko twaviye m'urupfu tukagera m' ubuzima, kuko dukundaga abavukanyi bacu. Udakundaga wose akoreraga m'urupfu. 15 Udakundaga umuvukanyi we ni umwicanyi kandi mwiji yuko nta mwicanyi ufite ubuzima butoshira muri we. 16 Kino n' ico kitumenyeshaga urukundo ico arico, nuko Yesu yatanze ubuzima bwe kubera twewe. 17 Tugombye natwe kwitanga kuri bira bacu. Ariko ufite ibintu byo muri yino si, akareba ko mwene se ari m' ubukene, akamufungira umuryango gw' imbabazi, urukundo rw' Imana rwoba muri we gute? 18 Bana ba nyowe bo nkundaga, twere gukunda mu magambo go ku rurimi gusa, ariko mu bikorwa no m'urukundo rwa kweli. 19 Kino nico kikatume tumenya ko turi abo ukuri kandi ko imitima yacu ifite ibyiringiro muri we. 20 Imitima yacu ibeye irikuducira urubanza, Imana ni nkuru kurusha imitima yacu, kandi yiji byose. 21 Abo dukundaga,, imitima yacu ibeye itari kuducira urubanza, dufite icizere muri we. 22 Kandi ico tukasabe cose akakiduhe kuko twubahaga amategeko ge kandi tugakora ibyo kumushimisha. 23 Iri niryo tegeko rye: ko tugombye kwizera mu zina ry' Umwana we Yesu Kristo kandi tugakundana, bamwe ku bandi - nkuko nawe yaradukunze. 24 Buri muntu wubahaga amategeko g' Imana, abaga ari muri we. Kuri ibyo twiji neza ko ari muri twewe kubera Umwuka yaduheye.