Isura 2

1 Bana batoya, ndabandikiye bino bintu kugira ngo mwere gukora ibyaha, kandi umuntu abeye yakorire ibyaha, dufite Umuvugizi kuri Data ariwe Yesu Kristo Umunyakuri. 2 Niwo wonyine Igitambo gikuragaho ibyaha byacu, atari ibyaha byacu twenyine ahubwo ibya abantu bose. 3 Ni twubaha amategeko ge, niho tukagaragaze ko twamumenye. 4 Umuntu ugambaga ngo yaramumenye ariko atubahaga amategeko ge, uwo ni umubeshi n'ukuri ndo kumurimo. 5 Ariko ucungaga Igambo ry' Imana muri we, urukundo rw' Imana Nyakuri, rumurimo kandi bigaragazagako na twewe turi muri we. 6 Buri muntu ugambaga ngo ari muri we, agombye kugendera mu nzira yo Kristo yagendeyemo. 7 Abo dukunga, ndo ari itegeko rishasha ryo ndikubandikira ahubwo n' itegeko ryo mwahewe kuva kera kandi iryo tegeko rya kera n' Igambo ryo mwamarire kwumva. 8 Uko bimerire kose, na ni rishasha tu. Kandi niko kuri kw' igambo riri muri mwewe kubera ko umuyobe gwashije ahubwo umwangaza gwamarire kugaragara. 9 Buri muntu ugambaga ko ari mu mwangaza ariko akanga umuvukanyi we, aracari mu muyobe. 10 . Ukundaga umuvukanyimwe abaga ari mu mwangaza kandi ndo yopfa gusitira. 11 Ariko uwanganga umuvukanyi we ari mu muyobe kandi ugenderaga mu muyobe ndo yiji iyo arikuva n'iyo arikugendera kubera ko umuyobe gwafunze amaso ge. 12 Ndabandikiye mwewe bana batoya kubera ko ibyaha byanyu byafuswe kera kubera izina rye. Ndabandikiye na mwewe badata kubera ko mwamenye kera Uwahozeho. Ndabandikiye na mwewe basore kubera ko mwatsinze kera rya bandi shetani, nabandikiye namwe bana ba nyowe kubera ko mwamenye kera Data. 13 Namarire kubandikira mwewe ba data kubera ko mwamenye Uwabeyeho kuva Kera. 14 Nabandikiye mwewe abasore kubera ko mufite ingufu kandi ko Igambo riri muri mwewe kandi ko mwatsindire ya ndyandya shetani. 15 Mwere gukunda isi cangwa ibintu byose biyirimo. Niba umuntu akundaga isi, urukundo rw' Imana Data ndo rumurimo. 16 Kubera ibintu byose bya yino si; irari ry'umubiri, irari ry'amaso, ikuburi c'ubuzima, ndo bivaga ku Mana ariko nibyo muri yino si. 17 Kandi isi ikashire hamwe n' irari ryayo, ariko ukoraga ibyo Imana irikwenda, akabeho ibihe byose 18 Bana batoya, kino ni igihe ca mwisho kuko mwamenye ko antikristo ari kwija. Nyamara, hariho aba antikristo akangari. Kubera ibyo, tumenye ko turi mu gihe co hanyuma. 19 Kandi batuvuyemo kuko ndo bari ari abacu. Babeye bari abacu, tuba twagumye kubera hamwe nabo. Ariko ibyo byose byifunguye kugira ngo byemeze ko ndo ari abacu. 20 Kuri mwewe mwamarire kujwizwa biturutse kuri wa wundi Utungenye kandi mwese mwije ukuri. 21 Ndo mbandikiye kubera ko mutari mwiji ukuri, oya, ukuri murakwiji. Mumenye ko nta kuri kuvagamo kubesha. 22 Ninde mubeshi? Ni wa wundi uhakanaga ko Yesu ari Kristo. Uwo niwe antikristo, ahakanaga Data n' Umwana. 23 Umuntu wose uhakanaga Umwana ndo afite Data, ariko uwemeraga Umwana afite Data. 24 Ariko mwewe, ibyo mwayumvishije kuva hambere bibe muri mwewe, ni bikomeza kuba muri mwewe, mukabe m' Umwana no muri Data. 25 Kandi indagano yaduheye n'ubuzma bw'ibihe byose. 26 Nabandikiye bino byose kubera ko ba bandi bendaga kubazimiza. 27 Kandi kuri mwewe kujwizwa ko mwabwenye biviye muri we bikomeze kuba muri mwewe. Nta nubwo mukeneye ko babigisha kubera ko kujwizwa kwe kubigishaga ibintu byose kandi ko Niwe Ukuri, akaba atabeshaga. Mugumye kubera muri We mukurikije amagisho go yabaheye. 28 None rero bana batoya, muhagarare bwuma muri we kugira ngo umusi akagaragare, tukabe dufite ibyiringiro byo kumurebaho. Kandi umusi akayije twere kumwaragurika na gutabwa hanze. 29 Mubeye mwiji ko Ariwe kuri, mumenye ko umuntu wose ukoreraga m'ukuri yazewe nawe.