Isura 4

1 Abo dukundaga, mwere kwemera buri mwuka, ariko mupime imyuka kugira ngo mutandukanye Umwuka gw''Imana kilo abahanuzi kangari bayinjiye muri yino si. 2 Mukamenye Umwuka gw'Imana guca, kubera buri mwuka gutatangaza ko Yesu Kristo yijire m' uumubiri yaviye ku Imana. 3 na buri mwuka gutazi ko Yesu yaturutse ku Mana ntaho ari ugw' Imana, ugwo mwuka n' ugwa antikristo. Mwaramumvise barikugamba ko gwaje , kandi ko guri muri yino si. 4 Muri ab' Imana, bana mwe batoya, kandi mwatsinze izo myuka, kubera ko uri muri mwewe, ni mukuru kurusha uri muri yino si. 5 Izo myuka nizo mu si, nico gitumye zigambaga n'isi ikazumva. Turi ab' Imana, umuntu wose wiji Imana, aratwumvaga. 6 No guco tumenyaga gutandukana imyuka z'ukuri ni zo kubesha. 7 Abo dukundaga, mukundane kubera ko Imana yacu ari Urukundo. 8 Na buri muntu ukurikizaga ukuri yazewe n' Imana. 9 Urukundo rw' Imana twarufunuriwe igihe Imana yatumye Umwana wayo kugira ngo tubone ubuzima muri we. 10 Kandi murebe uko urwo rukundo rumerire, ndo ari twewe twakunze Imana ariko niwe wadukunze hambere kugira ngo atubere igitambo co guhanagura ibyaha byacu. 11 Abo nkundaga, Imana ibeye yaradukunze, ni ngombya ko na twewe dukundana. Nta muntu wabwenye Imana 12 Dukundanye twewe kuri twewe, urukundo rw' Imana ruri muri twewe kandi urwo rukundo rubonereye muri twewe. 13 Nico kitumenyeshaga ko dutuye muri we nawe muri twewe uko yaduheye Umwuka gwe. 14 Kandi twamubwenye, no gutangaza ko Data yadutumiye Umwana we kugira ngo abere Umucunguzi w' isi. 15 Buri muntu wose ukagambire hagati y' abantu akangari ko Kristo ari Umwana w' Imana, Imana iri muri we nawe ari mu Mana. 16 Twiji kandi twizeye urukundo Imana idufitiye. Imana n'Urukundo kandi umuntu wose uri m'urukundo ari mu Mana n' Imana iri muri we. 17 Murebe uko uryo rukundo ruboneye muri twewe, nuko dufite ibyiringiro n'icemezo kitonyenyega ko k'umusi g'urubanza, uko amerire niko na twewe tumerire muri iy' isi. 18 Nda bwoba m'urukundo ariko urukundo rwa kweli kweli ruri hejuru y' ubwoba, kuko ubwoba buzanagwa no gutinya igihano gishobweye kwija. Na buri muntu utinyaga ndo abaga ari m' urukundo rwa kweli kweli. 19 Dufite urukundo kubera ko Imana ari yo yamanjije kudukunda. Rero umuntu abeye yogamba ngo " nkunze Imana ariko akanga mwene se, ni umubeshi. 20 Umuntu wangaga umuvukanyi we wo bari hamwe si, yokunda gute Imana yo atarikurebaho. 21 Kandi twahewe iri tegeko riturutse ku Mana, nuko umuntu ukundaga Imana agombye gukunda mwira we.