Isura 9

1 Yingira m'ubwato, arambuka, yingira mu mugi gwe wonyine. Amarire bamuzanira umundu unyunyukire umubiri gose ari ku gipoyi. 2 Yesu abwenye kukizera kwebo abwira uwo murwayi ngo: Mwana wanje, kishime kubera ko ubabariwe ibyaha byawe.

3 Ariko bamwe mu bakarani batombokire m'umitima yebo, barikugamba ngo: Wuno mundu arigutuka Imana. 4 Yesu amenye ibitekereza byebo arababwira ngo: Kubera ki murigutekereza bibi mu mitima yenyu? 5 Ni igiki corohire kugamba ngo ibyaha byawe bibabariwe, cangwa kugamba ngo haguruka ugende? 6 None rero, mugombire kumenya ko Umwana w'umundu afite ubushobozi bwo kubabarira ibyaha. Nuko abwira wa mundu unyunyukire ngo: Haguruka, uheke igitanda cawe, kigire m'urugo. 7 Arahaguruka yigira iwebo m'urugo. 8 Ariko abandu babibwenye batinyire. Bahimbaze Imana yaheye abandu itegeko rimerire guca.

9 Yesu amarire kuva iyo arikugitembeza yabwenye umundu witwa Matayo yikeye arigusoresa, aramubwira ngo: Ngurikire. Yagahurukire, aramukurikira. 10 Igihe co yari yikeye mu nju arikurya, abanyepalata na abanyabyaha barija bikara hamwe na Yesu ari hamwe n'abanafunzi be.

11 Abafarisayo babibwenye bakura abanafunzi be no kubabwira ngo: Kubera ki Umwami wenyu arigushangira n'abanye palata n'izindi ngozi z'amabi?

12 Yesu abyumvisize yabashubize ngo: umundu utarweye si yokenera gute umuganga? Ariko umurwayi niwe ushakaga umuganga. 13 Ariko mugende, mwige kuri rino gambo: Njewe ndenda imbabazi atari amaturo. Ndo nayijire gushaka ababoneye ahubwo abanyabyaha kugira ngo bakihane.

14 Nuko abanafunzi ba Yohana bija iwe barikugamba ngo: Kubera ki twewe n'Abafarisayo tukiyirizaga busha kenshi ariko abanafunzi bawe batakiyiriza busha?

15 Yesu arababwira ngo: Mbesi abandu bashobweye kubabara igihe umukwe ari hambavu yebo? Imisi zikayije ubwo umukwe akabakurwemo, niho bakakiyirize busha.

16 Nda mundu uhiraga ikiraka gishasha ku mwenda gusarize. Kuko kishobweye gushanyura ugo mwenda gusarize maze uko gutanduka kukaba kunini. 17 Nda wohira inzoga ishuhire mu bibindi bishaje kuko bishobweye gusandara n'inzoga irimo ikameneka. N'ibibindi bikazambagurika. Ariko iyo nzoga ishuhire bayisize mu bibindi bishasha, hari inzoga, hari ibibindi; byose ndaco byoba.

18 Igihe yabaga ari kubabwira ago magambo, hija umutware apfukama hambere ye arikugamba ngo: Umuhara wanje amarire umwanya apfiye, ariko inja umurambike ho ibiganza arakira. 19 Yesu arahaguruka, aramukurikira ari hamwe n'abanafunzi be. 20 Nuko hija umugore wari ufite uburwayi bwo kuva amaraso. Yabaga abumarenye imyaka cumi na zibiri. Amuturuka inyuma, akora k'umugunjo g'umwenda gwe.

21 Kubera ko yakibwiraga m'umutima gwe ngo: Mbeye nshobweye gukora k'umwenda gwe gusha ndakira.

22 Yesu yahindukiye, yagamba arikumureba ngo: Kihangane mbe muhara wanje, kukizera kwawe kuragukizize. Uwo mugore arakira ugo mwanya.

23 Ubwo Yesu yaramarire kugera mu nju y'uwo mutware, kandi abwenye abari kuvuza imyironge, n'abandu bari kuboroga, 24 yababwira ngo: Muve hanoya kubera ko iyo ngumi ndo yapfiye ahubwo isinziriye. Nuko bamusheka. 25 Mugihe abo bandu bari bamarire gusunikwa, yingira afata ukuboko ku iyo ngumi, nuko iyo ngumi irahaguruka. 26 Ugo mwaze gwakwiye muri ako karere koshe.

27 Amarire kugenda, Yesu yakurikiwe n'imbumyi zibiri zirikwabira ngo: Tubabarire Mwene Daudi. 28 Amarire kugera m'urugo, izo mbumyi zija hafi ye, nuko Yesu arazibwira ngo: Mukizeye ko nshobweye kubakiza? Baramushubiza ngo: Ingo Mwami.

29 Nuko abakora ha miso, aragamba ngo: Bibabere nguko mwizerire. 30 Nuko amiso gebo garahumuka. Yesu yababuzize ngo: Muramenye hatekugira ubimenya. 31 Ariko bamarire gushohoka bamenyesize abandu boshe ugo mwaze.

32 Bakigenda, bamuzaniye umundu urimo ikizimu c'uburagi. 33 Ico kizimu kimarire kugirukanwa, ca kiragi agambire. Nuko abandu batangeye, bagamba ngo: Nda na rimwe ibindu nga binoya byabeye mu Israeli.

34 Ariko Abafarisayo bagamba ngo: Ni kubera umukuru w'abazimu arikuyirukana abazimu.

35 Yesu yagendagendaga mu miji yoshe no mu nsisiro zoshe arikugigisa mu ma sinagogi, arikukigisa umwaze guboneye g'ubwami no gukiza indwara zose n'ubumuga bwoshe. 36 Abwenye abandu akangari yabapfiriye imbabazi kubera ko bari baruhire kandi bananiwe ng'indama zidafite umuragizi. 37 Nuko yabwiye abanafunzi be ngo: Ibyerire ni kangari ariko abo kubisarura ni bannyori. 38 Mushabe nyiri umurimo atume abasaruzi m'umurima gwe.