Isura 8

1 Amarire kurindimuka umusozi, abandu akangari bamukurikiye. 2 Nuko umundu urweye ibibembe amwija hafi, aramupfukamira no kugamba ngo: Mwami, ubeye wenda wongiza.

3 Niho yarambwiye ukuboko kwe amukoraho, aragamba ngo: urezizwe. Ako kanya ibibembe byasimbukire, aba muzima. 4 Yesu yamubwiye ngo: uhore, were kugira uwo wonopforeraho, ahubwo genda ukiyerekane k'ubatambyi, utange n'isadaka nguko Musa yabibategekire, bibabere ubudimwe.

5 Yabeye arikugenda, yingira i Kapernaumu. Umukomanda umwe yamusanganiriye no kumuhendahenda ngo: 6 Mwami, umukozi wanje arembire cane arweye indwara yo kunyoroka umubiri goshe, aryamire m'urugo.

7 Yesu aramubwira ngo: ndija m'urugo kumukiza.

8 Uwo mukomanda aramusubiza ngo: Mwami, ndo ngwiriye kugira ngo weho wingire mu nju yanje ariko ugambe rimwe gusha umukozi wanje arakira. 9 Kubera ko ndakomeye, mvite ubushobozi ku basoda bo ndegekaga, iyo mbwiye umwe ngo genda aragendaga, nobwira uwundi ngo garuka akagaruka; n'umukozi ngo kora guca akabikora.

10 Yesu yumvisize ibyo yatangeye, abwira abari bamukurikiye ngo: Ni kweli ndababwiye, ndo nabwenye na rimwe kukizera kungana guca mu Israeli. 11 Ndababwiye ko abandu akangari bakaturuke irya na kunoya, bikare na Abrahamu, Isaka na Yakobo m'ubwami bwo mu juru. 12 Ariko abana b'ubwami bakatabwe hanje m'umuyobe. Hakabe kurira no kuhekenya amenyo. 13 Yesu abwira uwo mukomanda ngo: igendere mwa, bibe nguko ubyizerire. Umukozi we yakirire ako kanya.

14 Mugihe co Yesu yagerire kwa Petro, yabwenye nyirabukwe wa Petro aryamire arweye agapururu. 15 Amukorire ho agapururu karaguruka. Arahaguruka abaha ibiryo.

16 Habeye k'umuguroba bamuzaniye abayigiyemo ibizimu, arabyirukana akoresheje igambo gusha, yakizize ababaga bafite uburwayi tofauti, 17 kugira rishohwere igambo ry'imbuzi Isaya ngo: Yahekire kubura ingufu kwetu, yakirize uburwayi bwetu.

18 Ariko Yesu abwenye abandu akangari bamuzungurukire, ategeka ko bambuka hirya. 19 Umukarani umwe amwija hafi aramubwira ngo: Mwami, ndagukurikira aho ukaje hoshe.

20 Yesu aramusubiza ngo: Ingunzu zifite ibyobo n'inyoni zifite ibyari, ariko Umwana w'umundu ndo afite aho kuryamisa umutwe gwe.

21 Uwundi umwe mu bari bamukurikiye aramubwira ngo: Mwami, nyemerere ngende kwanza guhamba data.

22 Ariko Yesu aramusubiza ngo: weho ngurikire, ureke abapfiye bahambe abapfu bebo.

23 Amarire kwingira m'ubwato, abanafunzi be bamukurikiye. 24 Izaruba nini yija mu kivo, ubwato bwujwiramo amazi, ariko Yesu yari yisinziriye. 25 Bagerire ku Yesu. Bamuhagurukize barikugamba ngo: Mwami, dukize dupfiye.

26 Arababwira ngo: kubera ki murigutinya mwewe mufite kwizera kunnyori? Niho yabyukire, ahoza iyo zaruba maze ikivo kiratuza.

27 Abandu batangeye barikugamba ngo: na wuno si ni nde kugeza aho umuyaga n'ingezi birikumwubaha?

28 Amarire kwambuka hirya mu gihugu ca Abagerasi, abandu babiri bujwiyem ibizimu bahwiye nawe baturukire mu makaburi bakarishe cane, ndan'umundu wabegeraga. 29 Bari bari kwabira barikugamba ngo: turigupfa ki weho Mwana w'Imana, wijire hanoya kutubuza gutuza? 30 Hirya hafi hari hariho igikundi c'ingurube zirikurisha.

31 Izo mizimu zamuhendahendire ngo: Ubeye udutururukireho, twemerere tuyingire mu ziriya ngurube.

32 Aremera arazibwira ngo: Mugende. Ibizimu byingira mu za ngurube zoshe ziratururuka, zigogomera mu kivo zipfiramo. 33 Abaragizi bizo ngurube bagiye vuba mu muji barigucura umwaze uko byoshe byabeye ni ibyerekeye bya bizimu. 34 Abandu boshe bo mu muji batangeye, bagenda guhura na Yesu. Bamubwenye, bamushabire kuva muri uryo rusisiro rwebo.