Isura 27

1 Bwenda guca, abatware bakuru b'ubwo bwoko n'abatambyi bakorire inama yo kwita Yesu. 2 Bamubohire no kumugendana k'umutware Pilato, umuyobozi w'iprovense.

3 Yuda wamugambaniye abwenye bamukatiye urubanza yababeye, yagaruliye abatambyi bakuru bya bice by'ifeza makumi ashatu arikugamba ngo: Nakorire icaha kugambanira amaraso gatariho amakosa.

4 Nabo bamushubize ngo: Ndaco bigambire imbere yetu. Birikukureba. 5 Yuda yatereye bya bice by'ifeza mu kanisa agenda kukimanika.

6 Abatambyi bakuru bazitoragwiye barikugamba ngo: Ndo bikwiriye kuzihira m'ububiko butungenye kubera ari ibeyi ry'amaraso. 7 Bamalire gutunga inama, bazigurire mo umurima go guhamba mo abashitsi. 8 Nico catumire ugo murima gwahewe ijina ngo ni umurima gw'amaraso kugeza na bunoya.

9 Niko mburo z'imbuzi Yeremiya zashohweye ngo: Bajenye ibice by'ifeza makumi ashatu kubera ni ryo beyi ry'abatambyi bakuru ba Israeli basizeho. 10 Bazigurire mo umurima g'umubumbyi nguko Uhoragaho yategekire.

11 Igihe Yesu yari ahageze imbere y'abatware, bamubazize ngo: Ugambire koko ko uri Umwami w'Abayuda? Yesu yamushubize ngo: Ingo, nguko ubigambire.

12 Ariko igihe abashefu b'abatambyi n'abazehe bamuregire byingi, Yesu yakiyangiye kubashubiza.

13 Hanyuma Pilato yagambire ngo: Ndo urikumva ko barikukurega byingi, nawe si ndo wokiregura? 14 Ndo yamushubize igambo na rimwe. Byatumire guverinere yarakara.

15 Mu gihe c'umuzano, kubera imigenzo, umutegetsi yafunguraga umundu umwe wo babaga bashabire. 16 Kuko habaga hariho umufungwa wabaga yijwi ku zina rya Barabasi.

17 Bamarire guhura, Pilato yababazize ngo: Mbafungulire nde si? Barabasi cangwa Yesu witwaga Kristo? 18 Koko yari abyiji ko bamwangire kubera ishari.

19 Amarire kwikara ku ndebe y'ubuzuzi, umugore we yamutumire ho ngo: Utagira igambo na rimwe agamba ku we kuko ni umunyakuri. Kuko nababezwe n'amagambo go mu ndoto gerekeye uwo mundu.

20 Nuko abakuru b'abatambyi n'abakuru b'imiryango, boshe abari bahuriye aho ngo: Mushabe Barabasi, Yesu abambwe. 21 Ariko umuzuzi yababwiye ngo: Ni nde wo nabafungulira mu banoya babiri? Bashubize ngo: Barabasi.

22 Pilato yababwiye ngo: Ndakora ki ku Yesu witwa Kristo? Boshe bagambire ngo: Abambwe. 23 Kuko yabakoreye kibi ki si? Bagumya kugamba ngo: Abambwe!

24 Pilato abwenye ko nda caha yabaga yakorire, uruyombo rubeye rwingi, yafatire amenci, akaraba indoke imbere y'ihuliro. Yababwiye ngo: Amaraso ge gere kubarwa ku njewe!

25 Nabo bamushubize ngo: Gatubeho tweho n'abana betu. 26 Yesu Kristo yakubitirwe no gutangwa ngo abambwe.

27 Nuko abasoda bamugendanye kwa Pontio Pilato. Bamukuyemo imyenda bamuyambika umwenda g'urutuku. 28 Bahambiye ikamba ry'imishubi barimwambika ha mutwe, n'imori ku kuboko kwe k'uburyo, 29 Bamupfukamiye barikumunnyega ngo: Ituze Mwami w'Abayuda! 30 Bamuciyeho amacanjwe, bafatire ya mori bayimukubitisa ha mutwe. 31 Bamarire kumunnyega, bamukuyemo iropo, bamwambika imyenda ye, bagenda kumubamba.

32 Baviyeyo, babwenye umugabo w'i Kurene wo bitaga Simoni. Bamuhatire kugenda nabo ahekire umusalaba gwa Yesu. 33 Bagerire aho bitaga Golgota, bigambire ngo ahandu hari ibihanga, bamugnwesize inzoga y'umukurugutira, 34 ivangiremo ibishariye ngo agnweho ariko arakiyangira. 35 Barangize kumubamba, bagabenye imyenda ye. Bakorire ubufindo ngo ibyandikirwe bishohwere nguko imbuzi zabaga zabitangeze ngo: Bagabenye imyenda yanje kandi bayikorireho ubufindo. 36 Bayikeye aho bamucunga. 37 Bahirire heru y'umutwe gwe ibirego bigambire ngo: WUNO NI YESU UMWAMI W'ABAYUDA. 38 Maze abasambo babiri byabambirwe nawe, umwe m'uburyo n'uwundi m'ugutandi. 39 Abari barigutambuka mu njira bamutukire barikuzunguza imitwe yebo. 40 Bari barikugamba ngo: Weho ubomoraga ikanisa ukayubaka mu misi zishatu! Kikize ubeye uri Umwana w'Imana. Rindimuka ku musalaba.

41 Abatambyi bakuru n'abakarani n'abakuru b'amategeko nabo bamunnyegire ngo: 42 Yakizize abandi, ariko ndashobweye kugikiza. Abeye ari Umwami w'Abisraeli, akirindimure ku musalaba natwe tumwemere. Yagishumbwikize ngo n'Imana, ngaho imukize ibeye imukundaga. 43 Kubera ko yagambire ngo: Ndi Umwana w'Imana. 44 N'abasambo babambirwe nawe nabo bamutukaga guco.

45 Utangiriye ku saha ya gatandatu habeyeho umuyobe mu gihugo coshe, kugeza ku saha ya cenda. 46 Maze ku saha ya cenda Yesu yagambize ijwi rireyi ngo: Eli, Eli, lama sabaktani, Mana yanje n'ikihe gitumire wandeka? 47 Abandu bamwe mu bari bahageze aho bamyumvisize, bagamba ngo: arikuyakura Eliya. 48 Ugo mwanya, umwe mu bo arirukanga asikira sipongo ayujwiza mo inzoga ishariye ku mori yamushomesa.

49 Ariko abandi bagamba ngo: Mumureke, turebe ko Eliya arija kumukiza. 50 Yesu arabira n'ijwi rireyi, nyuma aragipfira. 51 Umurere gwabaga gukingirize ahatungenye gwatanyukire mo kabiri guturukire heru kugeza hashi, isi yanyeganyezwe n'umutsitsi, ibibuye byasandara. 52 Amakaburi gafungukire, imibiri kangari y'indungane babaga bapfiye zazukire. 53 Baviye mu kaburi, bingira mu muji gutungenye. Yesu amarire kuzuka yabonekenye ku bandu kangari.

54 Bamarire kubona ugo mutsitsi n'ibyabeye, umukuru w'abasoda b'Abaroma, n'abandi babaga hamwe nawe bari gucunga Yesu, batinye cane, nuko bagamba ngo: Wuno mugabo koko yari ari Umwana w'Imana.

55 Aho aho hari hariho abagore kangari bari baviye i Galilaya, bamuherekeje kugira ngo bamufashe. 56 Mu gati yebo habagaba hariho Maria w'i Magdala, Maria mama wa Yakobo na Yosefu na mama w'abahungu ba Zebedayo.

57 Ha mugoroba, hija umugabo w'umukire witwa Yosefu w'i Arumatayo. Uwo yabaga ari umwanafunzi wa Yesu. 58 Yagendire kwa Pilato gushaba umubiri gwa Yesu. 59 Yosefu yafatire umubiri, aguzingira m'umwenda g'umweru. 60 Aguhira mu kaburi ko yabaga yagitayarisirize mu kibuye. Nuko ahira ho ibuye rinini ku bwinjiro bw'akaburi, maze arakigendera. 61 Maria w'i Magdala n'uwundi Maria baribikeye aho barikureba ku kaburi.

62 Ng'ejo, gwari umusi gwo gutayarisa isabato, abakuru b'abatware, b'abatambyi n'Abafarisayo bagenda kwa Pilato. 63 Nuko baragamba ngo: Mutware, twibukire ko wa mubesi atari yapfa, yagambire ngo akazuke nyuma y'imisi zishatu. 64 None uhireho abazamu bo gucunga akaburi kugeza k'umusi gwa gashatu. Kugira ngo abanafunzi be batakamwibe, nyuma bakabesa ko yazukire. Ubwo bubesi bwa nyuma bukabe bubi gusumba ubwambere.”

65 Pilato yababwiye ngo: Namwe mufite abazamu benyu, mugende, mumucunge nguko murikugifuza. 66 Bagendire, bahiraho abazamu, bacunga akaburi, nyuma yaho guhira ikimenyero ku buye.