Isura 28

1 Nyuma y'isabato, mu gitondo c'umusi gwa mbere gw'icumweru, Maria w'i Magdala na Maria wundi bagenda ku kaburi. 2 Reba! Maze umutsitsi gunyeganyeza isi kubera ko malaika w'Umwami Mana yari agogomire aviye mu juru yijire guhirika ibuye, maze aryikara ho heru. 3 Yasanaga n'umurabyo, kandi yambeye umwenda gusana n'urubura. 4 Abazamu baratitira kubera ubwoba bahinduka ng'abapfiye.

5 Ariko malaika afata igambo nuko abwira abagore ngo: Mwewe, kubera ko nyiji ko murikwenda Yesu wabambirwe. 6 Ndo akiri hanoya, yazukire, nguko yari yagambire. Mwije mukirebere aho yari aryamisizwe.

7 Nuko mukihute, mubwire abanafunzi be ko yazukire mu bapfiye, kandi reba, atekubatanga i Galilaya. Iyo niho mukamusange ndabibabwiye.

8 Baviye mu kaburi bariguturuka, bapfiye ubwoba kandi bishimire. Nuko bariruka bacurira abanafunzi ugo mwaze. 9 Nuko Yesu ahura nabo. Aragamba ngo: Mbaramukize, mwingire mugire ituze. Bamwegeye barikugira ngo bafate ku bisando bye, nuko baramuramya. 10 Nuko Yesu arababwira ngo: Mwere gutinya mugende mubwire bene Data ngo bije i Galilaya kuko niho bakambone.

11 Bakiri mu njira bamwe mu ba bazamu, bingira mu muji, bacurira abatambyi bakuru ibyabeye byoshe. 12 Bamarire guhura n'abazehe no gucura inama, baheye abasoda amakuta kangari. 13 Barabwira ngo mugambe ko abanafunzi be bijire mu joro baramwiba twewe dusinziriye. 14 Kandi umutegetsi wa provense abyumvisize, twewe tukamuhoze tubakure mu shida. 15 Abasoda bafatire amakuta nuko bakurikiza ibyo bategekirwe gukora. Nuko umwaze gukwira hagati y'Abayuda kugeza bunoya.

16 Abanafunzi cumi n'umwe bagenda i Galilaya, k'umusozi go Yesu yari yaberekire. 17 Bamubwenye, baramuramya. Ariko bamwe mu bo barashidikanya. 18 Yesu amarire kubaba hafi, yababwiye guca ngo: Ubushobozi bwose nabuhewe mu juru no ku si. 19 Mugende, muhindure ubwoko byoshe abanafunzi, mubabatize mu zina rya Data, ry'Umwana ni ry'Umuka Guboneye. 20 Kandi mubigise kugitondera ibyo nabategekire byoshe. Kandi, Murebe! Ndi hamwe na mwewe imisi yoshe kugeza k'umwisho gw'isi.