Isura 23

1 Nuko Yesu yabwiye ihuriro hamwe n'abanafunzi be, 2 no kugamba ngo: Abakarani n'Abafarisayo bikeye mu ndebe ya Musa. 3 Amagambo goshe bababwiraga gukora mugumve kandi mugakoreshe ariko mutagifata ngabo kubera ko hariho ibyo bagambaga batabikoresa m'ubuzima bwebo. 4 Nibyo, biji gukorera abandi imizigo ziremereye zo batashobweye bonyine guheka. 5 Kandi ibyo bakoraga babaga barikwenda ngo abandu babarebe no kubashima. Bamerire ng' ikaratasi bambaraga zandikirweho amagambo g'Imana bazigiraga nini bakongera imigunjo z'ikanzu zebo. 6 Bakundaga kwikara m'ubwimbo bwa mbere igihe c'imizayo ngo bababone mu makanisa. 7 Bakundaga kuramutswa mu masoko no kwenda ko bobahamagara ngo: Rabi. 8 Ariko mwewe batekubahamagara ngo: Rabi. Kubera ko umwalimu wenyu n'umwe, na mwewe muri abavakunyi. 9 Kandi mutahamagara umunfu n'umwe ngo: data kuko Data abaga umwe wo mu juru. 10 Muteguhamagarwa mwalimu kubera umwalimu wenyu abaga umwe; ni Kristo. 11 Ukirebaga nga mukuru wenyu abe umukozi wenyu. 12 Uwenda kukipandisa, akahirwe hashi, n'uwibonaga busha akahirwe heru.

13 Ariko mukagwishwe ho ishano mweho Bafarisayo n'Abakarani, mwewe ndyarya kubera ko mufungiraga abantu umuryango yo kwingira m' ubwami bwo mu juru na mwewe mwenyine mutarikwenda kubwingiramo, na abari kwenda kukiyingiriramo mukabahabisha. 14 Mukagweho ishano, mweho Bakarani n'Abafarisayo, mwewe ndyarya kubera muryaga amazu g'abapfakazi, no m'uburyarya bwenyu musabaga n'amagambo mareyi. Kubera ibyo, urubanza rukomeye rukabatsinde.

15 Mukagweho ishano mweho babesi, Abakarani n'Abafarisayo, muzungurukaga no mu ngezi no mu musozi murikebesa abandu ngo bingire mu madini genyu, ariko nyuma mukabigira jehenamu kurusha uko mumerire.

16 Ishano rikabagweho mwewe abayobozi b'imbumyi, mugambaga ngo ukarahirire ku nzu y'Imana ndaco bikamutware, ariko ukarahirire ku zahabu mu kanisa akabe afungirwe no kurahira kwe. 17 Mwewe bipfapfa, mwewe mbumyi ni ikihe gikomeye hagati y'izahabu ni nzu y'Imana? 18 Kandi ngo: umundu urahiriye ku mazabahu, nda kibi aba akorire. Ariko urahiriye ituro rikiriho, akabe yifungisize umugosi gw'iyo ndagano ye. 19 Mweho mwapfiye amiso, ikihe gikuru hagati y' ituro n' igitambiro kigiraga ituro kuba iry' Imana? 20 Nuko rero, urahiriye ku gitambiro abaga arahiriye igitambiro n'ibiriho byoshe. 21 Kandi urahiriye inzu y'Imana abaga arahiriye n'ibirimo byoshe. 22 Urahiriye ijuru abaga arahiriye imbere y'indebe y'Ubwami bwo mu juru n'uyikeyeho.

23 Mwewe bakarani n'Abafarisayo, mwewe babesi muhekire ishano. Mutangaga kimwe ca cumi c'ibindu biryohire ariko mukirengagiza amagambo gari mu mategeko arigo guca urubanza rwa kweli, imbabazi no kwizera. Mugombye kubimenya byoshe ndaco mugirire busha. 24 Mwewe abayobozi b'imbumyi mwitaga isazi ariko mukamira bunguri ingamiya.

25 Mwewe bakarani n'Abafarisayo b'ababesi! Muhekire ishano, mwozaga hanje y'ikopo n'isahani ariko mu ndani yebyo mwayujwizemo ibintu bihuye no kwifuza kwenyu. 26 Wowe Mufarisayo utarebaga, tangira koza mu ndani y'ikopo n'isahani, niho nyuma ukayoze umucafu guri inyuma.

27 Muhekire ishano mweho bakarani n'Abafarisayo b'ababesi. Mumerire ng'amakaburi gasigirwe icoka, gabonereye inyuma ariko mu ndani hujwiyemo amagufa g'abapfu garikunuka. 28 Na mwewe hanje mumerire ng'indugane mbere y' abandu ariko mu ndani yenyu mwujwiyemo ububesi n'ibibi byoshe.

29 Mweho babeshi, bakarani n'Abafarisayo mukabone ishano, mwubakaga amakaburi g'imbuzi, kandi mupambaga ikaburi z' indugane. 30 Murikugamba ngo: Yabeye twabaga turiho ibihe bya ba shogokuru tuba twakomerenye nabo mu maraso ng' imbuzi. 31 Ubwo rero mwiyemereye ko muri abana b'abayitire imbuzi. 32 Rero, mwujwize igipimo ca bashogokuru benyu. 33 Mwewe muri injoka, abana b'ibiyoka binini, mukasimbuke gute urubanza rwa jehenamu? 34 None rero ndenda kubatumira imbuzi n'abandu bafite ubwenge n'abakarani, kandi akangari muri bo bakabite no kubabamba, abandi muri bo bakabakubitire ku karubanda no kubirukana mu miji zenyu. 35 Kugira ngo amaraso goshe gamenekire guturuka ku ntangiro y'isi, gabandikweho: guturuka ku maraso ga Abeli indungane, n'amaraso ga Zakaria, muhungu wa Barakiya uwo mwayitire ha gitambiro, ahandu hatungenye. 36 Kweli, kweli, gano magambo goshe gakayije, gakashohwerere ku ruzaro rwenyu rwoshe.

37 Ee mweho bandu ba Yerusalemu, Yerusalemu! Mwayitire imbuzi, mwaterire amabuye abayijire bari kubasanga. Ni kangahe si nashakire kwija kurundarunda abana benyu, nguko ingoko irundarundaga abana musi y' amababa gayo ngo ibahishe umwanzi? 38 Nico gitumaga inzu yenyu ikasigaremo busha. 39 Nuko mbabwije ukuri, ndo mukamboneho tena, kugeza igihe co mukagambe ngo: Hahirwa ukayije mu zina rw'Uhoragaho.