Isura 17

1 Nyuma y'imisi itandatu Yesu yafatire Petro na Yakobo hamwe na Yohana, boshe agendana nabo heru y'umusozi mureyi. 2 Yesu ahinduka isura imbere yebo, isura ye irereza ng'izuba, imyenda ye irerereza ng'urubura. 3 Ako kanya Musa na Elia bagarageye bari kuganira na Yesu. 4 Petro abwira Yesu ngo: Mwami, biboneye ko tweshe twokibera hanoya, bibeye unyemereye twoshinga amahema ashatu. Rimwe rya wowe, rindi ya Musa, irya gashatu rya Elia.

5 Akirikugamba, igiho c'umweru kirabatwikira, ijwi ryaviye mu juru riri kugamba ngo: Wuno niwe mwana wanje, wo ngundaga kandi ndamukishimiraga, mumwunvire rero. 6 Abanafunzi be babyumvisize, boshe bapfa ubwoba cane.

7 Yesu arija abakoraho no kubabwira ngo: Muhaguruke mwere gutinya. 8 Begwiye amiso gebo babona Yesu ari wonyine gusha.

9 Babeye barikurindimuka ugo musozi Yesu arabategeka ngo: Mutagira uwo mwabwira ibyo mubwenye kugeza igiye Umwana w'Umundu akazuke aviye mu bapfiye.

10 Abanafunzi be baramubaza ngo: Kubera ki abakarani bagambaga ngo: Ni ngobwa ko Elia akamanze kwija?

11 Yabasubiza ngo: Kweli Elia akayije gutunganya ibindu byoshe. 12 Ariko ndikubabwira ko Elia yamarire kwija ariko ndo mwabimenyire kandi bamukoreye bibi ibyo bashakaga, na niko bakababaze Umwana w'Imana. 13 Nuko rero, abo banafunzi be bashatu bamenya ko yari ari kugamba ku byerekeye Yohana Mubatiza.

14 Bamarire kwegera ihuriro ry'abandu, umundu umwe arija apfukama imbere ya Yesu arikugamba ngo: 15 Mwami, mbabarire, umwana wanje arweye igicuri kandi arababeye cane. Rimwe na rimwe agwaga m'umuriro cangwa mu mazi. 16 Namuzenye ku banafunzi bawe, ndo bamukirize.

17 Yesu arasubiza ngo: Mwewe ruzaro rutizeraga, n'abapingayi, ngabane namwe kugeza ryari? Ngakomeze kubakihanganira kugeza gihe ki? Mumuzane hanoya. 18 Yesu yamagana ibyo bizimu, ako kanya biva muri wa musore arakira.

19 Abanafunzi bagendera Yesu mu kafico baramubaza ngo: Kubera ki twewe tutashobweye kubyirukana?

20 Arabasubiza ngo: Ni kubera mufite kukizera kunnyori. Ndababwiye m'ukuri ko mwabeye mufite kukizera kungana n'akabuto ka sinapi, mwobwira umusozi ngo: Wa musozi we, imuka hano ugende hakurya. Kandi bikaba guco. Kandi nda gambo na rimwe mudashobweye mubeye mwizeri. 21 Ariko bino byoshe ndo mubishobweye mutari gusaba no kukiyiriza busha.

22 Muri ico gihe co bari bari muri Galilaya, Yesu yababwira ngo: Umwana w'Umundu agiye guhirwa mu maboko g'abanzi. 23 Nabo bakamwite ariko nyuma y'imisi zishatu akazuke. Abanafunzi barababara cane.

24 Bagendire bagera i Kapernaumu, abasoresha begera Petro baramubwira ngo: Mwalimu wenyu ndo arihaga umusoro na kannyori? 25 Arasubiza ngo: ararihaga. Bingiye mu nju Yesu atangira kubabwira ngo: Simoni urigutekereza ki? Abami ba yino si bavanaga he imisoro cangwa amaturo? Niko si bibaga ku bana bebo gusha cangwa no ku bageni?

26 Petro yasubiza ngo: Ni ku bageni. Yesu aramubwira ngo: Nuko rero abana bo bafite ubuhuru byo kutariha. 27 Ariko twere kubabera ikigusha, genda hariya ku ngezi, urobe, uzane ihere ryo urafata ubwa mbere. Ufungure akannwa keryo urakuramo amakuta, ugende uturihire tweshe imisoro.