Isura 11

1 Yesu amarire guhereza amategeko abanafunzi be icumi na babili, yivirayo yigira mu mingini arikwigisha no guhubiri.

2 Yohana yabeye ari mu prizo, yumvisize ibikorwa bitangarize bya Kristo, atuma abanafunzi be kubaza Yesu ngo: 3 Weho ni wa wundi twabaga turindiriye cangwa turindire uwundi?

4 Yesu arabasubiza ngo: mugende mumubwire ibyo mwumvisize no kukirebera. 5 Imbumyi zirikureba, ibirema birikugenda, ababembe barigukira, ibatumvaga birikumva, abapfiye barikuzuka, abakene barigutangarizwa ubutumwa buboneye. 6 Kandi hahiriwe umundu woshe ukanyishimire.

7 Abo bandu bamarire gusubirayo, Yesu atangira gucurira abandu umwaze gwa Yohana, arikubabaza ngo: Mwagiye m'ubutayu kureba nde? Mbesi n'urubingo rurikuzunguzwa n'umuyaga? 8 Kweli, mwagiye kureba ki? Ni umundu wari wambeye neja? Oya, abandu bambeye neja babaga mu nju y'umwami. 9 None mwagiyeyo kureba ki? Mwagiye kureba imbuzi? 10 N'ukuri ndababwiriye, uwo ni mukuru kurusha imbuzi, kandi uwo niwe wandikirwe ngo: reba ndumye indumwa yanje imbere ya wowe yogutarisha inzira yawe.

11 Mumenye, ndababwiye ko mu bandu bazewe n'umugore nda mundu wundi mukuru kurusha Yohana mubatiza. 12 Ariko umutoya mu bwami bwo mu juru ni mikuru kumurenza. Guturuka mu gihe ca Yohana Mubatiza, ubwami bwo mu juru bubonekanaga ku ngufu. Kandi abafite ngufu nibo bakabubone. 13 Kubera imbuzi zoshe, n'amategeko byashije hamwe na Yohana. 14 Kandi mubeye mwenda mwobyemera kuko niwe Eliya ukayije. 15 Ufite amatwi go kumva yumve.

16 Ariko abandu ba kino gihe twobanganisa n'iki? Bamerire ng'abana batoto bikeye mu soko bariguhamagara abira bebo ngo: 17 Twabapigiye ingoma mubura guceza, mwatahire, mwanga kurira. 18 Kubera ko Yohana yayijire atari kurya no kugnwa bagambye ngo arimo ibizimu. 19 Umwana w'Umundu yija arikurya no kugnwa, mwagamba ngo n'igisambo, tena n'umusinzi, ngo abira be ni abasoresha n'abanyabyaha, ariko ubwenge bubonekeraga mu bikorwa biboneye.

20 Nuko atangira kuvuma imiji yo yakoreyemo ibitangaza kangari, kubera ko ndo bayihannye. 21 Yagamba ngo: Korazini na Betesaida mukagweho ishano kubera ko ibitangaza byakorewe iwenyu, yoba byakorewe i Tiro no muri Sidona, babe bakihanire kera no kwambara amagunira, bakisiga itazi. 22 None rero ndikubabwiza ukuri. K'umusi g'urubanza rw'Uhoragaho, mukahannwe kubarenza. 23 Kandi mvite ikindu co kugamba. Urigutekereza Kapernaumu rero ukakomeze kupandishwa ugere ku juru? Oya! ahubwo ukarindimuswe hasi ugezwe ikuzimu. Kubera ko ibitangaza byakorewe iwawe yoba byakorewe muri Sodomo ugo mugi guba gunakiriho na bunoya. 24 Ariko kweli kweli ndikubabwira, mu gihe ca tribinali y'Uhoragaho, Sodomo ndo ikahannwe kurenza weho Kaperenaumu.

25 Muri ico gihe Yesu arasubiza ngo: Ngushimire Data Umwami w'isi n'ijuru. Gano magambo wagahishe abafite ubwenge, n'abamenyi ahubwo ukafunurira abana batoto. 26 Data, ukorire, kubera ko kunoya niko byagushimisize kubikorera. Yesu yagambire tena ngo:

27 byoshe nabihewe na Data kubera ko nda n'umwe wiji Umwana usibye Data, nda n'umwe wiji Data usibye Umwana. Uwo Umwana akundaga amufunuriraga She. 28 Mwije ha wanje mweshe abahekire imizigo iremereye nanje ngabaruhure. 29 Mwemere kuba abagaragu banje kugira ngo mbigise. Njewe ndi umugwa neja kandi nditondaga biviye k'umutima na mwewe mukaruhuke m'umitima yenyu. 30 Kubera ko umuzigo ngakwikoreze ngo guremeye, kandi ukaguheke ndo gukamuremerere.