Isura 1

1 Paulo , na Silivano na Timoteo, turabandikiye mwewe abo mu Kanisa ryo mu mugi gw'Itesalonika , mu Mana Data wacu twese no muri Yesu Kristo Umwami wacu. 2 Ubuntu n' ituze bibe muri mwese biturutse ku Mana Data wa twese no k'Umwami Yesu Kristo . 3 Dukwiriye , kubera mwewe bene data , gushimira Imana imisi yose kandi tugombye kubikora, kuko kwizera kwanyu kwongezetse cane , kandi ko urukundo rwa buri muntu muri mwewe umwe k'uwundi rwongezekaga buri gatondo n'umugoroba. 4 Kandi tubirataniraga mu makanisa g'Imana , turikurata kwihangana no kwizera kwanyu mu bintu byose murenganywagamo nago mukuba gose ariko murigashinyiriza . 5 Ibyo byerekanaga ko urubanza rw'Imana rudashiraga , kugira ngo mutekereze ko mukwiriye kwinjira m' ubwami bw'Imana , bwo murigutesekera . 6 Kuko biri m' ukuri kw'Imana kuriha umubabaro kuri bariya babababazaga . 7 Nuko ikabahe mwewe abababazwaga , kuruhuka hamwe na twewe , ubwo Umwami Yesu akabonekane mu juru hamwe na malayika b'ubutware bw'ingufu ze . 8 Hagati y'umuriro gurikwaka kugira ngo ahane bose bayangire kwemera Imana na bariya bose batubahaga umwaze g'Umwami wacu Yesu . 9 Umushahara bakahabwe ni ugupfa imisi yose , kuba kure y'Imana n'ububonere bw'ingufu zayo. 10 Igihe akayije kugira ngo ahimbazwe ugo musi , mubejejwe nawe kandi no gutangarirwa muri bose bizeye , kuko ubudimwe bwacu muri mwewe bwayemewe. Kandi mukabe muriho, kubera mwayizeye byose twabigishije. 11 Nico gitumaga kandi dusengaga buri musi turikubasabira , kugira ngo Imana yacu ibemere m' umuhamagaro kandi ishohwejeshe ingufu zayo imipango ye yose iboneye y'ubuntu bwe n'imirimo yose yo kwizera kwanyu. 12 Guco, kugira ngo izina ry'Umwami wacu Yesu rihimbazwe muri mwewe , kandi na mwewe muhimbarizwe muri we. Bino bikabe kubera ko Imana duhimbazaga n' Umwami wacu Yesu Kristo akabarinde .