Isura 2

1 Ku byerekeye kugaruka k'Umwami wacu Yesu Kristo no guhuzwa kwacu nawe , turikubasaba turikubahendahenda bavukanyi 2 ngo mwere kugwa no gusara, cangwa ngo muhagarike imitima , naho mwoba mubitewe na bimwe mu by'Umwuka, cangwa n'amagambo gamwe na gamwe , cangwa n'urwandiko, rurikugamba ngo: umusi gw'Umwami Mana gwasohweye. 3 Here kugira umuntu wose wo kubosha ngo mwizere guno mwaze. Umwami ndo akayije mara moja. Hambere, abantu akangari bakahakane Imana. Bakayumvire no kubaha umuntu wayangire kwemera Imana, uwo ni wa wundi wakorire ibyaha akangari hambere y'Imana kandi ni wa wundi ukashakishe gufuta ibyo Imana yakorire. 4 Akabe umwanzi wishiraga hejuru y'Imana cangwa cose gisengwaga , kugezaho akayiyinjize mu kanisa ry'Imana , akayicaze ku ntebe ngo ategeke. Akayitangaze ko ariwe Mana wonyine. 5 Nyiji ko murikwibuka ko nababwiraga bino bintu igihe nabaga na mwewe nkiri i Tesalonika. 6 Kandi mwiji ikibuzaga uwo muntu kutiyerekana kuri bose. Ndo akashobwere kwiyerekana kugeza umusi Imana ikamuhe uruhusha. 7 Naho shetani arigutuma uwo muntu atemera amategeko g' Imana, uwo urikumubuza akagume kumuyobora kugeza igihe Imana ikamukureho. 9 Ariko hambere yuko Kristo amwaka ingufu, satani akamuhe uwo mupinga ingufu nyinshi akoresheje ibitangaza by' ububeshi. Kandi abantu akangari bakamwere barigutekereza ko Imana niyo yamuheye izo ngufu. 10 . Mu gukora into bibi, ico gipanga kikakurure about bapangiwe kurimbuka. Ibyo bikababereho kubera ko ndo bakunze kwemera umwaze gwa agakiza kaviye kuri Yesu Kristo. 11 Guco, Imana ikamushobweze kubabesha kugira ngo bemere umwaze g' uwo gipanga arikubacurira. 12 Ikikakurikireho nuko Imana ikacire urubanza no gutsindisha about boze bakabe bayangire kumvira ukuri kwerekeye Kristo ahubwo bakabaho barikwishimisha mu ibibi. 13 Kuri twewe , bavukanyi bo Umwami akundaga, dukwiriye kubashimira hambere Imana imisi yose , kuko Imana yabacaguriye agakiza kabonekeraga no kubonezwa m' Umwuka no kwizera ukuri. 14 Ibyo nibyo yabahamagariye binyuze k'ubutumwa twabagejejeho , kugira ngo muhabwe ububonere bw'Umwami wacu Yesu Kristo. 15 Nuko rero bavukanyi muhagarare neza , mukomeze amigisho go mwayigishijwe, go mwabwenye binyuriye mu magambo gacu , cangwa mu barua zacu. 16 Nuko rero, dusabaga Umwami wacu Yesu Kristo wo wonyine, n' Imana Data wacu twese , wadukunze, kandi waduheye k'ubuntu bwe ihumure ridashiraga, n'ibyiringiro byiza, 17 Ihumurize imitima yanyu kandi ibakomeze gukora iboneye, no kugamba ibikwiriye.