Isura 3

1 Murebe mwewe bo dukunze, ibaruwa ya kabiri yo mbandikiye, muri rumwe nko m'urundi, ndenda kubyutsa ubwenge bwanyu butungenye, nyuriye mu nyibutso. 2 Kugira ngo mwibuke amagambo gagambirwe hambere n' imbuzi zitungenye, n'itegeko ry'Umwami n' Umukiza wacu, byigishijwe na twewe, intumwa zanyu , 3 Hambere ya byose, ni ngombwa kumenya ko mu misi yo hanyuma, hakije abannyeganyi, bakije barikunnyega, bakurikije ibyo babigishije, bakurikije irari ryabo. 4 Kandi bakagambe ngo : " Indagano yo kwija kwe iri hehe ? " Kubera ko kuva igihe ba sogokuruza bapfiriye, byose bimerire uko byari biri ku ntangiro yo kuremwa. 5 Bakakifate ngaho batiji ko amajuru n' ubutaka byabeyeho kera Imana ibigambye, ko isi yakuwe mu mazi kandi ko yakozwe mu mazi. 6 Kandi ko isi y'ico gihe yamizwe n'amazi ikarimbuka. 7 Kandi ko kubera iryo gambo, ijuru n'isi biriho buno, bibikiwe umuriro, k'umusi g'urubanza no kurimbuka kw'inkozi z'ibibi. 8 Ariko hariho ikintu kimwe, bira bacu, co mutagombye kuyoberwa, yuko imbere y'Umwami, umusi gumwe ni ng'imyaka igihumbi, kandi imyaka igihumbi ni ng'umusi gumwe. 9 Umwami ndo yatinze gusohoza indagano ye, nkuko bamwe babyemezaga. Ahubwo arikubihanganira, atenda ko habaho umuntu umwe warimbuka, ahubwo yenda ko bose bihana. 10 Umusi gw'Umwami wacu gukije nk'umusambo, ugo musi, ijuru rikaveho n'urusaku rwinshi. Niho ibiyikozwemo bikagurumire, isi n'ibiyirimo byose bikatwikwe n'umuriro. 11 Kubera ko bino byose niko bikashireho, mubereho mubutungenye. 12 Murindire kandi murikwfuza kwija vuba k'ugo musi gw'Imana. Ugo musi, amajuru gakacumbishwe n' umuriro,nuko ibiyigize bizashongehwe n' igifugutu kyinshi! 13 Ariko turikurindira, dutumbiriye indagano ye ko tukature mu majuru n' ubutaka bushasha ho tukabeho nta kuvangurana. 14 Nico gitumye mwewe bora bacu, tukirindiriye ibyo, mugire umwete, mukore iyo bwabaga ngo musangwe mutariho amazizi, mutariho umucafu kandi mutamwaye hambere ye, kandi mwitujirije. 15 Mwizere ko kwihangana k'Umwami wacu ariko gakiza kanyu, nguko umukundwa, umuvukanyi Paulo yabibandikiye nawe, bikurikije ingufu yahewe. 16 Ico nico akoraga mu baruwa ze zose. Murigo harimo amagambo gatirohire kumva, izo abantu b'injinji, batari bakomera m' ukwizera, bahinduye bakabitesha ubusobanuro bwabyo, nkuko ibyanditswe bindi, kubwo kurimbuka kwabo. 17 Naho mwewe bora bacu, ubwo mumarire kuburirwa, mwirinde, kugira ngo ukuyoba kw'izo nkozi z'ibibi kukategutuma muva kubyo mwari mwakomejwemo. 18 Ariko mukure m'ubuntu no m'ubumenyi bw'Umwami n'Umukiza wacu Yesu Kristo. Kuri we habeho icubahiro, buno no mu ibihe byose. Amina.