Isura 6

1 Ndigusaba ko abakozi b'ingero zose bubahe ababakoreshaga kugira ngo izina ry'Imana n'inyigisho twahewe zere gupoteya busha. 2 N'abafite abatware beza bere kubanyanyagaraho, bitwajije ko ari bene wabo, ahubwo bakore neza ari abizerwa n'abakunzi, babifurizaga ibyiza. Wigishe ibyo bintu kandi ubategeke kubikurikiza. 3 Umuntu abeye yigishije inyigisho zidakwiriye kandi za tofauti n' amagambo gaboneye gaturutse ku Mwami wacu Yesu Kristo, nigo migisho gerekeje kwubaho Imana. 4 Uwo muntu yujwiyemo ubwirasi, n'ubuswa, arweye indwara z'ibibazo bidasobanutse, n'amagambo garimo impaka kandi byose bibyaraga kwifuza, amahane, guteranya, no gukekerana, 5 impaka z'abantu zidafite akamaro z'abantu b'ubwenge bwatannye, batagira ukuri kandi abatekerezaga ko ubwirasi bwabo bukababyarire ifaida. 6 Icokora kubaha Imana no kunyurwa n'ibyo bifite akamaro, 7 bibyaraga ubukire bwinshi; kuko ntaco twazinye muri yino si, nta nico tukakuremo. 8 Niba rero twifitiye utwokurya n'utwenda, tubishimire Imana. 9 Ariko abashaka gukira bwangu, bagwaga mu bigeragezo, mu mitego no mubishuko kangari by'ubupfu, bikabazambaguze, hanyuma bakarimire m' ubusha no gushira pe. 10 Kuko gukunda amahera cane ari isoko y'ibibazo byose; kandi bamwe bayobejwe n'umubi, bagwiye mu kwizera kwabo kandi bagwa mu mibabaro akangari. 11 Ariko weho muntu w'Imana uhunge ibyo bintu ukurikirane ububonere, kwizera, urukundo, kwihangana no kworoha. 12 Urwane indwano iboneye yo kwizera, komeza ubuzima buhoraaho bwo wahamagariwe ari nabwo watangiye ubuhamya bwiza imbere y' abantu akangari. 13 Nkuragije Imana itangaga ubuzima ku bintu byose, nkuragije na Yesu Kristo watanze ubuhamya buboneye hambere ya Pontio Pilato 14 ngo wubahe amategeko gose, were kugawa kugeza igihe Yesu Kristo Umwami wacu ikayije. 15 Imana iziyerekana igihe gikwiriye, Imana Nyiri Migisha wonyiwe, ni we wonyine ufite ubutegetsi, Umwami w'abami, Umutware w' abatware. 16 Wonyine ni we ufite kudapfa, utuye mu mwangaza mwinshi, nta muntu wingize cangwa ugomba kumureba. Icubahiro n'ingufu z'ibihe byose bibe ibye wonyine. Amina 17 Ubwire abakire ba kino gihe bareke kwirata, bere gushira ibyiringiro m' ubukire bwabo budafite akamaro. Ahubwo babishire ku Mana Iduhaga ibintu byose kugira ngo tunezererwe. 18 Ubabwire bakore ibiboneye, bagire ubukire mu gukora neza, bakunde gutanga, kandi babe abo gusangira n' abandi m' urukundo. 19 Bityo bashakire mu gihe kizaza imari ifite umusingi gukomeye kugira ngo babone ubuzima by' ukuri. 20 Timoteo, cunga neza ibyo nakubikije. Wirinde amagambo gatagira akamaro kandi g'ubupfu kandi gabeshewe kwitwa ubumenyi. 21 Wirinde impaka z' abantu bakoraga bamerire kureka kwizera. Ubuntu bw' Imana bubane nawe.