Isura 1

1 Ibyabeyeho ku ntanguro, ibyo twayumvishije, ibyo amaso gacu gabwenye, ibyo twarebye kandi intoke zacu zikabikoraho n' ibyerekeye Igambo ry'ubuzima. 2 Kandi ubuzima bwagarageye, twabirebye, nibwo turigutangaza turi no kabatumira ngo mubyumve, ubuzima buhoragaho, ubwo bwabeye na Data kandi yabutumenyesheje. 3 Ibyo twabwenye kandi tukabyumva turikubibabwira na mwewe kugira ngo mugumye gufatanya na twewe kandi ubufatanye bwacu tubusangiye na Data n' Umwana we Yesu Kristo. 4 Kandi tubandikiye ibyo bintu kugira ngo ibyishimo byanyu byujwire. 5 Reba ubutumwa bwo twamyumvishijeho nibwo turi kubabwira, ko Imana ari Umwangaza kandi nta muyobe gubaga muri we. 6 Tubeye turikugamba ko dufatanyije nawe kandi tukigendera mu muyobe, tuba turikubesha, kandi ndo ukuri kubaga kuri muri twewe. 7 Ariko tubeye turikugendera mu mwangaza, nguko nawe ugurimo, tuba turi gufatanya twewe kuri twewe, kandi amaraso ga Yesu Umwana we gahanaguraga ibyaha byacu byose 8 Turamutse tugambye ko nda caha dufite, tuba turi kwibesha twewe twenyine kandi ukuri ndo kuba kuturimo. 9 Ariko tugambye hambere y'abantu akangari ibyaha byacu, we ari uwo kwiringirwa kandi n' Umunyakuri kubitubabarira no kwoza ibyaha byacu byose. 10 Ariko tubeye tugambye ngo nda caha twakorire, tuba tumuhinduye umubeshi kandi Igambo rye ndo ritaturimo.