Isura 25

1 None ubwami bwo mu juru bukasaniswe n'abahara icumi bafatiree amatara gebo, bagenda kuyambira umukwe. 2 Batanu bebo bari ba ndabwenge, abandi batano bari babwenge. 3 Mu gihe co izo njiji zafatire amatara, ndo zahizemo ipetroli itosize. 4 Ariko babwenge bo bafatire amatara gebo n'uducupa tw'ipitoroli iruhande. 5 Umukwe atindire, boshe baruhire, nuko basinzira.

6 Mu joro hagati, abandu bayombire barikugamba ngo: Umukwe yijire, tugende kumuyambira. 7 Abo bahara boshe babyukire batayarisa amatara gebo.

8 Izo ndamenya nazo zabwiye abo babwenge ngo: Muduhe ku petroli yenyu kubera amatara getu gazimire 9 Babwenge babashubize ngo: Oya dufite tunnyori, ndo twodukwira tweshe. Ahubwo mugende ku bacuruzi mukigurire izenyu. 10 Babeye bagendire ku bacuruzi ngo bagure petroli, umukwe arija. Abari bitegwiye bingirana n'umukwe mu nju y'umuzano. Umuryango gurafungwa.

11 Hashirire akanya kannyori, babandi bija barikugamba ngo: Mwami, Mwami dufungurire. 12 Ariko yabasubize ngo: “Kweli, ndababwiye ndo mbiji.

13 Mube mesho kuko ndo mwiji umusi n'isaha.

14 Kandi bikabe ng'umundu wenda gukora isafari. Yayakwiye abakozi be, yabaha imali ye. 15 Yaheye uwambere amakuta atano, uwakabiri amakuta abiri, uwagashatu ikuta rimwe, akurikije ingufu za kila mundu, nyuma yakigendeye. 16 Ugo mwanya uwo baheye amakuta atano yagendire aragacuruza. Yayungukiremo agandi atano. 17 N'uwahewe amakuta abiri nawe yayungukire agandi abiri. 18 Uwahewe ikuta rimwe yagendire, yacukwiye icobo ahisamo rya kuta rya patro we.

19 Hashirire imisi, patro yagarukire. Yababazize raporo. Uwahewe amakuta atano arija azenye n'agandi makuta gatano. 20 Aragamba ngo: Mwami, wambeye amakuta gatano, none reba nayungukire gatano. Patro yamubwiye ngo: Ni byija, uri umukozi mwija kandi utungenye.

21 Wabeye indungane mu bindu binnyori ngakongerere akangari, ingira wibere m'ubyishimo hamwe na njewe.

22 Uwahewe amakuta gabiri nawe yayijire, aragamba ngo: Mwami, wambeye amakuta gabiri, reba nungukire agandi gabiri.

23 Patro nawe yamubwiye ngo: Ni byija kandi biboneye. Uri umukozi mwija kandi utungenye, watungenye mu bindu binnyori, nawe ngakongerere akangari. Ingira wibere m'ubyishimo hamwe na njewe.

24 Uwo yaheye ikuta rimwe nawe arija, yagamba ngo: Mwami, nari nyiji ko uri umundu mubi, usaruraga aho utateye imbuto, kandi ugahunikaga ibyo atasaruye. 25 Nagutinyire ngenda guhisha ikuta ryawe m'ubutaka. Ngiryo, ikuta ryawe.

26 Patro yamubwira ngo: uri umukozi w'ikinnyeteri. Wari wiji ko nzaruraga aho ndateye imbuto, kandi ngahunika ibyo ndasarurire, 27 Wari ugombire guha iryo kuta ryanje abacuruzi, nogaruka ngabona imali yanje n'ifaida yeyo. 28 Mumwake iryo kuta, murihe wawundi ufite icumi. Ufite akayongererwe kandi akahabwe akangari. 29 Ariko udafite bakamwake nako yabaga afite. 30 Wuno mukozi ndaco amarire. Mumute m'umuyobe, niho hakabe kurira no gusya amenyo.

31 Igine Umwana w'umundu akayije n'ububonere bwe na malaika boshe, akayikare ku ndebe gucira urubanza buri mundu. 32 Ubwoko bwoshe bukahurire imbere ye. Akatanye abandu bamwe n'abandi nguko umuragizi atanyaga indama n'ihene. 33 Akasire indama iburyo bwe n'ihene m'ugutandi.

34 Umwami akabwire abari m'uburyo bwe ngo: mwije mwewe mwahewe umugisha na Data, mufate ubwami mwatayarisirizwe gutangira Imana iremere isi. 35 Kuko napfiye injara mumba ibiryo, napfiye imyota mumba ico kugnwa, nari ndi umugenj wenu mwanyakira, mumba uburyamo. 36 Nambeye busha mwanyambika, ndweye mumba idawa, nari ndi mu prizo mwija kundeba.

37 Indugane zikamubaze ngo: Mwami twakurebire gihe ki upfiye injara twaguha ibiryo? Ni giheki si wabaga upfiye imyota twaguha ico kugnwa? 38 Twakubwenye ryari uri umushitsi twakuyamba cangwa wambeye busha tukaguha imyenda? 39 Ni gihe ki si twakurebire urweye cangwa uri mu prizo twagusura?

40 Umwami akabasubize ngo: Ndikubabwirisa ukuri, igihe mwabaga murikubikorera abakene ni njewe mwabaga murikubikorera.

41 Kandi akabwire abo m'ugutandi kwe ngo: Muve hanoya, mwabivumwa mwe. Mugende m'umuriro gwa buri musi, gutakazime, gwateguriwe shetani na malaika be. 42 Kuko napfiye injara mutamba ibiryo, nabaga napfiye imyota, ndo mwambeye amenji go kugnwa. 43 Nari ndi umushitsi ndo mwanyakiriye, nari nambeye busha ndo mwambeye imyenda, ndweye no gufungwa mutija kundeba.

44 Nabo bakannyambe ngo: Mwami, gihe ki si twakubwenye upfiye injara, cangwa ufite imyota, cangwa uri umushitsi, cangwa wambeye busha, cangwa urweye, cangwa ufungirwe tutakuhangayikira?

45 Nawe akababwire ngo: Mbabwiye ukuri, igihe mutabikoreraga abadafite ikindu ni njewe mutabikoreye.

46 Abo bakagende m'umuriro gutakazime, naho indugane bagende m'ubuzima butakashire.