Isura 23

1 Nuko Yesu yabwiye ihu! Iro hamwe n'abanafunzi be, 2 no kugamba ngo: Abakarani n'Abafarisayo bikeye mu ndebe ya Musa. 3 Amagambo goshe bababwiraga gukora mugumve kandi mugakorese ariko mutagifata ngabo kubera ko hariho ibyo bagambaga batabikoresa m'ubuzima bwebo. 4 Nibyo! Biji guhekesa abandi imizigo ziremereye zo batashobweye bonyine guheka. 5 Kandi ibyo bakoraga babaga barikwenda ngo abandu babarebe no kubashima. Bamerire ng'ikaratasi bambaraga zandikirweho amagambo g'Imana. Bazigiraga zinini no kongeza imigunjo z'ikanzu zebo. 6 Bakundaga kwikara m'ubwimbo bwa mbere igihe c'imizano ngo bababone mu makanisa. 7 Bakundaga kuramutswa mu masoko no kwenda ko bobahamagara ngo: Rabi. 8 Ariko mwewe bate kubahamagara ngo: Rabi. Kubera ko umwalimu wenyu n'umwe, na mwewe muri abavakunyi. 9 Kandi mute guhamagara umundu n'umwe ngo: Data, Data ni umwe kandi aberaga mu juru. 10 Muteguhamagarwa mwalimu kubera umwalimu wenyu abaga umwe; ni Kristo. 11 Ukirebaga nga mukuru wenyu abe umukozi wenyu. 12 Uwenda kugipandisa, akahirwe hashi, n'ukibonaga busha akahirwe heru.

13 Ariko mukagwiswe ho ishano mweho Bafarisayo n'Abakarani, mweho ndyarya kubera ko mufungiraga abandu umuryango yo kwingira m'ubwami bwo mu juru na mweho mwenyine mutarikwenda kubwingiramo. Na abari kwenda kukiyingiriramo mukabahabisa. 14 Mukagweho ishano, mweho Bakarani n'Abafarisayo, mwewe ndyarya kubera muryaga amazu g'abapfakazi, no m'uburyarya bwenyu mushabaga n'amagambo mareyi. Kubera ibyo, urubanza rukomeye rukabatsinde.

15 Mukagweho ishano mweho babesi, Abakarani n'Abafarisayo, muzungurukaga no mu ngezi no mu musozi murikebesa abandu ngo bingire mu madini genyu, ariko nyuma mukabigira aba jehenamu kurenza uko mumerire.

16 Ishano rikabagweho mweho bayobozi b'imbumyi; mugambaga ngo ukarahirire ku nju y'Imana ndaco bikamutware. Ariko ukarahirire ku zahabu mu kanisa akabe afungirwe no kurahira kwe. 17 Mweho bipfu, mweho mbumyi ni ikihe gikomeye hagati y'izahabu ni nju y'Imana? 18 Kandi ngo: umundu urahiriye ku mazabahu, nda kibi akorire. Ariko urahiriye ituro rikiriho, akabe yifungisize umugozi gw'iyo ndagano. 19 Mweho mwapfiye amesho, ikihe gikuru mu gati y'ituro n'igitambiro kigiraga ituro kuba iry'Imana? 20 Nuko rero, urahiriye ku gitambiro abaga arahiriye igitambiro n'ibiriho byoshe. 21 Kandi urahiriye inju y'Imana abaga arahiriye n'ibirimo byoshe. 22 Urahiriye ijuru abaga arahiriye imbere y'indebe y'Ubwami bwo mu juru n'uyikeyeho.

23 Mweho bakarani n'Abafarisayo, mweho babesi muhekire ishano. Mutangaga kimwe ca cumi c'ibindu biryohire ariko mukirengagiza amagambo gari mu mategeko arigo guca urubanza rwa kweli, imbabazi no kukizera. Mugombiree kubimenya byoshe, ndaco mugirire busha. 24 Mwewe abayobozi b'imbumyi mwitaga isazi ariko mukamira bunguri ingamiya.

25 Mwehe bakarani n'Abafarisayo b'ababesi! Muhekire ishano, mwozaga hanje y'ikopo n'isahani ariko mu ndani yebyo mwayujwizemo ibindu bihwiye no kugifuza kwenyu. 26 Wowe Mufarisayo utarebaga, iza kwanza mu ndani y'ikopo n'isahani, niho nyuma ukayoze umucafu guri inyuma.

27 Muhekire ishano mweho bakarani n'Abafarisayo b'ababesi. Mumerire ng'amakaburi gasigirwe icoka, gabonereye inyuma ariko mu ndani hujwiyemo amagufa g'abapfu garikunuka. 28 Na mwewe hanje mumerire ng'indugane mbere y'abandu ariko mu ndani yenyu mwujwiyemo ububesi n'ibibi byoshe.

29 Mweho babesi, bakarani n'Abafarisayo mukabone ishano, mwubakaga amakaburi g'imbuzi, kandi mupambaga ikaburi z'indugane, 30 murikugamba ngo: Yabeye twabaga turiho ibihe bya ba shogokuru tuba twakomerenye nabo mu maraso ng'imbuzi. 31 Ubwo rero mwiyemereye ko muri abana b'abitire imbuzi. 32 Rero, mwayujwize igipimo ca bashogokuru benyu. 33 Mwewe muri injoka, abana b'ibiyoka binini, mukasimbuke gute urubanza rwa jehenamu? 34 None rero ndenda kubatumira imbuzi n'abandu bafite ubwenge n'abakarani, kandi akangari mu bo mukabite no kubabamba, abandi mu bo bakabakubitire ku karubanda no kubirukana mu miji zenyu. 35 Kugira ngo amaraso goshe gamenekire guturuka ku ntangiro y'isi, gabandikweho ngo: Guturuka ku maraso ga Abeli indungane, n'amaraso ga Zakaria, muhungu wa Barakiya uwo mwayitire ha gitambiro, ahandu hatungenye. 36 Kweli, kweli, gano magambo goshe gakayije, gakashohwerere ku ruzaro rwenyu rwoshe.

37 Ee mweho bandu ba Yerusalemu, Yerusalemu! Mwayitire imbuzi, mwaterire amabuye abayijire bari kubasanga. Ni kangahe si nashakire kwija kurundarunda abana benyu, nguko ingoko irundarundaga abana musi y'amababa gayo ngo ibahishe umwanzi? 38 Nico gitumaga inju yenyu ikasigaremo busha. 39 Nuko mbabwize ukuri, ndo mukamboneho tena, kugeza igihe co mukagambe ngo: Hahirwa ukayije mu zina rw'Uhoragaho.