Isura 21

1 Mu gihe co bari bagerire hafi ya Yerusalemu, bayijire i Betifage hafi ku gasozi ka Mizeituni. Yesu yatumire abanafunzi babiri, 2 Yababwiye ngo: Mugende m'urusisiro ruri imbere yenyu, murabona yo ipunda izirikirwe hamwe n'icana ceyo, muyifungure muyinzanire. 3 Umundu ababazize mumushubize ngo: Umwami ayikeneye. Akabareke muzizane.

4 Ibyo byabeye kugira ngo hashohwere ibyagambirwe n'imbuzi ngo: 5 Mubwire umuhara w'i Siyoni ngo: Reba Umwami wawe yijire i wawe, yujwiye ubwitonzi kandi ahekirwe n'ipunda, n'icana ceyo.

6 Abanafunzi bagenda gukora nguko Yesu yabibategekire. 7 Bazenye ipunda n'icana ceyo, bayirambura ho ibikwembe byebo, Yesu yikara heru yayo. 8 Bamwe mu bandu kangari babaga bari aho, bashashe imyenda yebo mu njira; abandi baciye amatabi g'ibiti no kugasasa mu njira. 9 Abantu babaga bari imbere n'abari bakurikiye Yesu; bari barikwabira, barikugamba ngo: Hozana Mwana wa Daudi! Uhewe imigisha weho wijire mu jina ry'Umwami! Hozana uri heru ya hoshe!

10 Mu gihe yayingiraga mu Yerusalemu, umugi goshe gwahungenye, bagamba ngo: Wuno ni nde si?

11 Abandu kangari bashubize ngo: Wuno n'imbuzi, Yesu w'i Nazareti ya Galilaya.

12 Yesu yingira mu nju y'Imana. Yirukana abandu boshe babaga barikugurisa no kugurira mu nju y'Imana. Yabirindwiye ameza g'abavunjayi b'amakuta, n'indebe z'abagurisaga inuma. 13 Nuko yababwiye ngo: Byandikirwe ngo: Inju yanje ikayitwe iyo gushabiramo. Ariko mwewe mwayihindwiye ubuvumo bw'abasambo.

14 Imbumyi n'ibirema byamwegeye ari mu kanisa. Nuko arabakiza.

15 Ariko abatambyi bakuru n'abakarani bababeye babwenye ibitangaza byo yakorire, n'abana babaga barikwabirira mu nju y'Imana ngo: Hozana Mwana wa Daudi!

16 Baramubazize ngo: Mbesi ndo urikumva ibyo barikugamba? Yesu yabashubize ngo: Ingo. Ndo mwasomire gano magambo ngo: Mu kanwa k'abana batoto n'abari konga nimo hakave amashimwe.

17 Yesu yabarekire, yigendera hanje y'umuji Agerire i Betaniya, ararayo.

18 Nuko ha gitondo, agarukire m'umuiji apfi injara. 19 Arebire igiti c'umutini ku nzira, yegera ihafi yaco, ariko nda kindu yabwenyeho usibye amababi gusha. Arakibwira ngo: Hatakabeho itunda kuri weho! Muri ako kanya umutini guruma.

20 Abanafunzi babwenye ibyo, batangeye baragamba ngo: Ni gute guno mutini gwahitire guma?

21 Yesu yabasubize ngo: Kweli ndikubabwira ngo: Mubeye mufite kukizera kandi mutarigushidikanya ndo mukakore gusha ibikorirwe kuri guno mutini, ahubwo mukabwire guno musozi ngo: Vahano ugiterere mu ngezi, ibyo bikahabe. 22 Ibyo mukashake byoshe murigushaba, mukabihabwe.

23 Yesu yingira mu kanisa. Noneho mu gihe yari arikwigisa, abatambyi bakuru n'abakuru b'abandu bija kumubwira ngo: Ni ku zihe ngufu ukoraga bino bindu kandi ni nde waziguheye?

24 Yesu arabasubiza ngo: Na njewe nenda kubabaza ikibazo kimwe, kandi mubeye mugisubize ndababwira ni ku ngufu zande ngoraga bino bindu. 25 Umubatizo gwa Yohana gwaturukire he? Gwaviye mu juru cangwa ku bandu? Barakiburanya mu mitima yebo barikugamba ngo: Tubeye dusubize ngo: Mu juru, aratubwira ngo: Kubera ki mwayangire kumukizera? 26 Kandi tubeye dusubize ngo: Ku bandu turigutinya abandu kubera ko boshe biji ko Yohana yari ari imbuzi. 27 Maze basubiza Yesu ngo: Ndo tubyiji. Nawe arababwira ngo: Nanje ni guco, ndo ndababwira aho mboneraga ubushobozi bwo gukora bino bindu.

28 Ariko muri gutekereza ki? Umundu umwe yari afite abana babiri, abwira uwambere ngo: Mwana wanje genda ukaragire imboko zanje.

29 Arasubiza ngo: Ndo ndenda. Nyuma yaho, arakihana aragenda.

30 Abwira uwakabiri guco. Nuko uwo mwana arasubiza ngo ngendire mwami, ariko atakajeyo. 31 Ni nde muri abo babiri wakorire kwenda kwa She? Barasubiza ngo: Uwo wambere. Nuko Yesu arababwira ngo: Ndikubabwira kweli ngo: Abasoresha n'abambaraga bakabatange m'ubwami bw'Imana. 32 Kubera ko Yohana yayijire iwenyu mu nzira yo gukiranuka namwe mwanga kumukizera. Ariko abasoreshaga n'abambaraga bamwizerire: Ariko mwewe mwabwenye ibyo, ndo mwakihannye ngo mukizere.

33 Mwumve ugundi mugani: Hariho umundu nyirurugo wazungurukije urupango umurima gwe, acukuramo urwina go gutaramo, yubaka mo umunara; asiga mo abahinzi aja mu kindi gihugo. 34 Igihe co gusharura kirenda kugera, yatumire abakozi be kuri ba bahinzi kugira ngo abone umusharuro w'imboko ze. 35 Ba bahinzi bafashe za ndumwa, bamukubita umwe, bita uwa kabiri, bita uwa gashatu bamuterire amabuye. 36 Yatumire abandi bakozi, umubare gurengire ugwambere, ba bahinzi babagirira ng'abambere. 37 Ariko hanyuma yaho yatumye yo umwana we arikugamba ngo: Bakamwubahe.

38 Ariko ba bakozi babwenye uwo mwana, bakorire inama barakukibwira ngo: Wunoya niwe ukaragwe bino bindu, mwije tumwite, tugabane guno murage gwe. 39 Bamufatire bamuterera hanje ya za mboko baramwita. 40 None si igihe nyir'imboko akayije, abo bakozi bakagire gute?

41 Bamushubize ngo: Akakureho abo bagome, izo mboko azihe abandi bakozi bakamuhe umusaruro igihe kigerire.

42 Yesu arababwira ngo: Ndo mwasomire mu byandikirwe ngo: Ibuye abubatsi bayangire niryo ryabeye iryo gukomeza ipembe. Rino gambo riturukire ku Mwami ni igitangaza ku mesho getu?

43 Niyo mbamvu mbabwiye ko ubwami bw'Imana bukabakurwemo, bukahabwe ubundi bwoko bukatange umusaruro. 44 Ukahirime kuryo buye akavunagurike, kandi uwo rikagwaho akashenjagurike.

45 Bamarire kumva izo migani, abatambyi bakuru n'Abafarisayo bamenyire ko ari bo yabaga arikugamba. 46 Benda kumufata ariko batinya abandu kangari kubera ko bayemeraga ko ari imbuzi.