Isura 11

1 Yesu amarire guhereza amategeko abanafunzi be icumi na babili, yiviyeyo, yigira mu mingini arikukigisa no guhubiri.

2 Yohana yabeye ari mu prizo, yumvisize ibikorwa bitangarize bya Kristo, atuma abanafunzi be kubaza Yesu ngo: 3 Weho ni wa wundi twabaga turindiriye cangwa turindire uwundi?

4 Yesu arabasubiza ngo: mugende mumubwire ibyo mwumvisize no kukirebera. 5 Imbumyi zirikureba, ibirema birikugenda, ababembe barigukira, ibatumvaga birikumva, abapfiye barikuzuka, abakene barigutangarizwa ubutumwa buboneye. 6 Kandi hahiriwe umundu woshe ukanyishimire.

7 Abo bandu bamarire gushubayo, Yesu atangira gucurira abandu umwaze gwa Yohana, arikubabaza ngo: Mwagiye m'ubutayu kureba nde? Mbesi n'urubingo rurikuzunguzwa n'umuyaga? 8 Kweli, mwagiye kureba ki? Ni mundu wari wambeye neja? Oya, abandu bambeye neja babaga mu nju y'umwami. 9 None mwagiyeyo kureba ki? Mwagiye kureba imbuzi? 10 N'ukuri ndababwiriye, uwo ni mukuru kurenza imbuzi, kandi uwo niwe wandikirwe ngo: Reba, ndumye indumwa yanje imbere ya wowe yogutarisa injira yawe.

11 Mumenye, ndababwiye ko mu bandu bazewe n'umugore nda mundu wundi mukuru kurenza Yohana Mubatiza. 12 Ariko umutoto m'ubwami bwo mu juru ni mikuru kumurenza. Guturuka mu gihe ca Yohana Mubatiza, ubwami bwo mu juru bubonekanaga ku ngufu. Kandi abafite ngufu nibo bakabubone. 13 Kubera imbuzi zoshe, n'amategeko byashije hamwe na Yohana. 14 Kandi mubeye mwenda mwobyemera kuko niwe Eliya ukayije. 15 Ufite amatwi go kumva yumve.

16 Ariko abandu ba kino gihe twobanganisa n'iki? Bamerire ng'abana batoto bikeye mu soko bariguhamagara abira bebo ngo: 17 Twabapigiye ingoma mubura guceza, mwatahire, mwanga kurira. 18 Kubera ko Yohana yayijire atari kurya no kugnwa. Bagambiree ngo arimo ibizimu. 19 Umwana w'Umundu yija arikurya no kugnwa, mwagamba ngo n'igisambo, tena n'umusinzi, ngo abira be ni abasoresha n'abanyabyaha, ariko ubwenge bubonekeraga mu bikorwa biboneye.

20 Nuko atangira kuvuma imiji yo yakoreyemo ibitangaza kangari, kubera ko ndo bayihannye. 21 Yagamba ngo: Korazini na Betesaida mukagweho ishano kubera ko ibitangaza byakorewe iwenyu, yoba byakorewe i Tiro no muri Sidona, babe bakihanire kera no kwambara amagunira, bakisiga itazi. 22 None rero ndikubabwiza ukuri. K'umusi g'urubanza rw'Uhoragaho, mukahannwe kubarenza. 23 Kandi mvite ikindu co kugamba. Urigutekereza Kapernaumu rero ukakomeze kupandishwa ugere ku juru? Oya! Ahubwo ukarindimuswe hasi ugezwe ikuzimu. Kubera ko ibitangaza byakorewe iwawe yoba byakorewe muri Sodomo ugo mugi guba gunakiriho na bunoya. 24 Ariko kweli kweli ndikubabwira, mu gihe ca tribinali y'Uhoragaho, Sodomo ndo ikahannwe kurenza weho Kaperenaumu.

25 Muri ico gihe Yesu yabashubize ngo: Ngushimire Data Umwami w'isi n'ijuru. Gano magambo wagahisirwe abafite ubwenge, n'abamenyi ahubwo gaafunuliwe abana batoto. 26 Data, ukorire, kubera ko kunoya niko byagushimisize kubikorera. Yesu yagambire tena ngo: 27 Byoshe nabihewe na Data kubera ko nda n'umwe wiji Umwana usibye Data, nda n'umwe wiji Data usibye Umwana. Uwo Umwana akundaga amufunurilaga She. 28 Mwije ha wanje mweshe abahekire imizigo iremereye nanje ngabaruhure. 29 Mwemere kuba abakozi banje kugira ngo mbigise. Njewe ndi umugwa neja kandi nditondaga biviye k'umutima na mwewe mukaruhuke m'umitima yenyu. 30 Kubera ko umuzigo ngakwikoreze ndo guremeye, kandi ukaguheke ndo gukamuremerere.