Iroma 1

1 Paulo, umukozi wa Yesu Kristo, wahamagawe kuba intumwa, agashirwa iruhande, kwamamaz' umwaze gw'Imana. 2 Bwavuzwe kera n'abahanuzi mu byanditswe byera. 3 Kubwo umwana we wabyawe ku mubiri, mu rubyaro rwa Aburahamu. 4 Yerekanywe nk'umwana w'Imana kubw'imbaraga z'umwuka wera, kuby'umuzuko we, nyuma yo gupfa kwe. 5 Yesu Kristo umwami wacu, muri we twahawe ubuntu no kuba abigishwa bubahaga babishobojwe no kwizera, hagati y'amahanga yose yo kwisi, kubera izina rye. 6 Hagati yayo amahanga namwe mwarakuwe kuba aba Yesu Kristo. 8 Mbanje gushima Imana yanje kubera kwizera kwanyu kwamenyekanye mu isi yose. 9 Kuko Imana ari umuhamya wanje wo nkoreraga mu mwuka gwanje ukoresheje umwaze mwiza w'umwana we mbavuga mwewe. 10 Buri gihe mu gusaba kwanje nsaba ngirango mbone gutsinda mu buryo bwose, none ubuntu kubwimbabazi z'Imana ziduhaga uruhusha rwo kuza iwanyu. 11 Kandi nifuza kukubona, kugira ngo mbahereze impano y'umwuka, kugira ngo ibakomeze. 12 Bidutera umwete mu nzira yo kwizera; kwacu namwe. 13 Nonaha mwene data, ntaho nshaka ko mutamenya, kuko nashakaga kubasura kenshi, ngira ingorane kugeza ico gihe, nuko mumenye ko mfite muri mwe imbuto nkuko byari bimeze hagati y'abanyamahanga. 14 Mfite ideni ry'abagiriki, n'abatari abagiriki, ry'abanyabwenge n'abatar'abanyabwenge. 15 Kubera ibyo, mfite ideni rinini ryo kubabwiriza, umwaze guboneye mwewe muri i Roma. 16 Nico gituma ntamwariraga umwaze guboneye.N'i ingufu z'Imana zizaniraga agakiza ku muntu wese wizeye, utangiriye ku muyuda ukageza no kumugiriki. 17 Kuko ni muri ugo mwaze guboneye gukiranuka kw'Imana guhishurirwa no gutera imbare mu kwizera, nkuko byanditswe ngo, ukiranuka azabeshwaho no kwizera. 18 Uburakari bw'Imana, bwigaragaza buva mw'ijuru kubyo kurwanya icaha cose no gukiranirwa kwose, gukorwa n'abantu, n'inzira zabo mbi zihisha ukuri. 19 Imana irabahana kuko ibyagombaga kumenywa nk'Imana byarabahishuriwe. Kuko Imana ubwayo ariyo yabibashoboje. 20 Uhereye kuremwa, ibintu bitagaragara, yabimenyekanishije, byerekeye ubumana bwe n'imbaraga z'Iteka byerekanywe kumugaragaro, binyuriye ku biremwa byose. Nico gituma badakwiriye kubabarirwa. 21 Bakimara kumenya kubaho kw'Imana, ntabwo bayiramije ni icubahiro nk'Imana, habe no kuyishima. Ariko bahindutse abatagira ubwenge mu ntekerezo zabo n'imitima yabo idafite kugenzura iciza n'ikibi bitewe n'umwijima. 22 Biyese ko ari abanyabwenge, ku maso gabo baba abatagira ubwenge. 23 Aho guha Imana icubahiro citeka, baramije ibishushanyo by'abantu bapfa, by'inyoni, n'inyamaswa, n'ibiremwa bikururuka. 24 Nico catumye Imana ibareka, ngo bakurikire ibyo imitima yabo ishaka, bakora ibiteye isoni, bazambaguzanya imibiri yabo. 25 Bo bahindura ukuri ibinyoma, bahimbaza ikiremwa aho guhimbaza umuremyi, uhabwa umugisha iteka ryose. Amina. 26 Kubera ibyo, Imana ibareka mu byifuzo byabo bibi. Nico catumye abagore babo bahindura imibonano isanzwe ku mibonano idasanzwe. 27 Bityo, abagabo baretse imibonano yabo isanzwe hamwe n'abagore, kugira ngo bamare irari ryabo bo kuri bo. Muburyo budakwiriye, abagabo bakora imibonano n'abandi bagabo. Nico catumye Imana ibahana bitewe no kuyoba kwabo. 29 Buzuye gutakiranuka kwose, umubi, irari, uburara, kwuzura kwifuza, ubwicanyi, ububeshi, kurenganya, imigambi mibi. 30 Ababesheraga abandi, abadashaka Imana, abangaga abandi, abirasi, abahimba ibibi, 31 abatumviraga ababyeyi babo. Batagira ubwenge, umutima n'imbabazi.