2 Timoteo 3

1 Umenye ibi, mu misi ya nyuma hazaba ibihe biruhije. 2 Kuko abantu bazaba abikunda, bakunda amakuta, barikwihara, bibona, batukanana, batumvira ababyeyi, indashima, batakunda idini, 3 abatagira ikibakanga, abatizerwa, abareganyi, abatirinda, abanyarugomo, abanzi bi ibyiza. 4 abagambanyi, ibyigenge, abuze ubwirasi, bakunda ibineneza aho gukunda Imana. 5 Bazishushanya n'abera ariko bahakana ingufu zo kwera, 6 ababemeze gutyo uzabatera umugongo. Bamwe muri bo ni abagabo bahunahunira mu mazu y'abagore badafite ubwenge, bishwe n' ibyaha bagengwa n' irari rikabije. 7 Bahora biga ariko ntabwo baramenya ukuri kw' Imana. 8 Nkuko Yanesi na Yamburesi barwanyije Musa, niko abo bantu barwanya ukuri. Ni abantu bafite ubwenge bwazambye kandi ukwemera Kristo kwabo kurahinyutse. 9 Ariko rero ntaho bizabageza kubera ubupfapfa bwabo buzagaragarira bose nkuko byabereye abo bagabo bombi. 10 Ariko wowe wakurikiriye hafi inyigisho zanje, imyifatire yanje, imipango, kwizera kwanje, kworoha, urukundo no kudacogora kwanje, 11 kubabazwa, amateso. Na amateso ki ntaboneye mu mugi wa Antiokia, Ikonio, na Listra? N'ukubabazwa kuhe ntihanganiye? Ariko Nyagasani yarabinkijije byose. 12 Ubundi abashaka kubaho babonereye Yesu Kristo bazababazwa. 13 Ariko abagome, n'abushakanyi bazarushaho kuba babi bayobye abandi nabo barayobejwe. 14 Ariko wowe ugume mubyo wigishijwe ukabyemera ko aribyo ukuri, kandi ukaba uzi neza ababikwigishije. 15 Kuva mubutoya bwawe, wamenye ibyanditswe byera yatugeneye bishobora kuguha ubwenge bwo kukugeza ku gakiza ngo ubone kwizera Yesu Kristo. 16 Ibyanditswe byose byahumetswe n' Imana kandi bifiteye abantu akamaro ko kwigisha, kwemeza, gukosora no kumuboneza m' ukuri 17 kugira ngo umuntu w' Imana abe yuzuye kandi ukwiriye gukora ibyiza.