Isura 5

1 Abwenye abandu kangari, Yesu yataramire umusozi, amarire kwikara, abanafunzi be bamwija hafi. 2 Nuko amarire kubumbura akanwa, arabigisa ngo:

3 Imigisha n'iya abakene bo mu mitima kubera ko ubwami bwo mu juru ari ubwebo.
4 Imigisha n'iya abayitirwe n'agahinda, kubera ko bakahozwe.
5 Imigisha n' iya abagiraga nda kamaro, nibo bakature yino si.
6 Imigisha n' iya abpfiye injara n'imyota y'ukuri, kubera ko bakahazwe.
7 Imigisha n' iy'ababariraga abandi kubera ko bakababarirwe.
8 Imigisha n'iya abafite imitima iboneye kubera ko bakabone Imana.
9 Imigisha n'iya abakundaga kumvikanisa abandi kubera ko bakabe abana b'Imana.
10 Imigisha n'iy'abakorerwaga nabi barikudyora ukuri, kubera ko ubwami bwo mu juru ni ubwebo.
11 Na mwewe mufite imigisha iyo barikubakubita no kubagirira nabi barikubabesera kubera ijina ryanje.
12 Mukishime kandi mukishime cane, kubera ko mufite amatabishi gakomeye mu juru. Mumenye ko uko niko bakoreye nabi imbuzi zabeyeho mbere yenyu.

13 Mwewe muri umunyu gw'isi, ariko si umunyu guzambire gukahirwe mo ki kugira ngo guryohe tena? Ndaco goba gumarire, ahubwo n'ukuguta hanje abandu bakagunyata nyata. 14 Kandi muri umwangaza gw'isi, urusisiro rwubakirwe heru ku musozi ndo woruhisha. 15 Abandu bakize itara ndo borihira musi y'igisobane? Ahubwo ni kurihira heru y'imeza kugira ngo ryangarize abandu boshe mu nju. 16 Niko bibamerire namwe, umwangaza gwenyu gwakirize abandu boshe, baramukire babwenye ibikorwa byenyu biboneye, bakasingize Data wetu tweshe uri mu juru.

17 Mwere kugira ngo nayijire gukuraho amategeko cangwa imburo, ndo nayijire kubikuraho ahubwo kubiha ingufu. 18 Kubera ko ndikubabwirisa ukuri ko naho isi n'ijuru bikakurweho, nda kanyugute kakakurwe ku Gambo ry'Imana, kugeza igihe ikageze ha mwisho ibyo yagambire yenyine. 19 Umundu ukapime gukuraho itegeko rimwe muri gano mategeko cangwa kukigisa abandu kubikora, akabe munnyori m'ubwami bwo mu juru, ariko ukayigise no kugatumikisa, akabe mukuru m'ubwami bwo mu juru. 20 Kubera mbabwiye mwewe, ukuri kwenyu kutarusize ukuri kwa abakarani n'Abafarisayo ndo mukayingire na kannyori m'ubwami bwo mu juru.

21 Mumarire kumva ko abandu bakera babwiwe ngo: were kwita, ukayite wese akahanwe. 22 Ariko nanje ndababwiye ngo: umundu woshe ukarakarire mwira we, akahanwe, ukatuke mwene she ngo wa mupfu we, akahanwe mu tribinali, kandi ukatuke mwene she ngo: wa kibwa we, akatererwe m'umuriro go muri jihenamo. 23 Nuko rero, ujenye isadaka ye gutura, ukibuka ko ufitenye ikibazo na mwira wawe, 24 Reka iyo sadaka yawe umanze kumvikana nawe, ubone ugaruke gutura isadaka yawe. 25 Mwira wawe akuregire mu tribinali ari kugushinja ko wamugiriye nabi, ugire bwangu bwangu mumvikane mutakagerire ku tribinali. Ukore guco bucari hafi utakagerizwe mu maboko g'umuzuzi, nawe ubeye utsindirwe, akaguha umusoda, umusoda akaguhire mu pirizo. 26 Kweli ndababwiye, ndo ukavemo utakarihire ideni ryoshe.

27 Kandi mwayumvisize abandu bakera barikugamba ngo: Utegusambana. 28 Ariko njewe ndababwiye ngo: Umundu ukareba umugore w'abandi akamutekerezaho, akabe umusambanize m'umutima. 29 Iryisho ryawe ry'iburyo ritumire ukora icaha, rikure mo urite kure yawe; kubera ko biboneye ko urigingo rumwe rwo k'umubiri rworimbuka aho kugira ngo umubiri gwawe goshe guje muri jehenamo. 30 Kandi ukuboko kwawe kw'iburyo gutumire ukora icaha, uguce ugute kure yawe, kubera ko biboneye ko ukuboko kumwe kocibwa aho kugira ngo umubiri goshe guje muri jehenamo.

31 Byagambirwe ngo: Umundu wese ukatane n'umugore we akamuhe ubaruwa yo gutana. 32 Ariko njewe ndababwiye ngo: umugabo ukatane n'umugore we atamudyorize gusambana, abamuterize gusambana kandi ushohweze uwo mugore akabe yasambenye nawe.

33 Kandi mwayumvisize ko byabwirwe aba kera ngo: were kurahira ububesi, ahubwo ukatimize ibyo warahiriye Imana ko ukabikore 34 Ariko ndababwiye mwewe: Mwere kurahira, ari ku byerekeye ijuru,

35 kubera ijuru n'indebe y'Umwami Mana, cangwa kubyerekeye isi kubera isi n'indebe y'ibisando by'Imana cangwa kuri Yerusalemu kuko n'umuji g'Umwami Ukomeye.

36 Kandi utakarahirire k'umutwe gwawe kubera ndo ushobweye guhindura umutsatsi gwawe ngo gube umweru cangwa inyirabuze. 37 Ahubwo amagambo genyu gabe: ingo, ingo, oya, oya naho ibirengire ibyo biba biturikire kwa shetani.

38 Mwayumvisize kandi ko byagambirwe ngo: Iryinyo ku rindi. 39 Ariko njewe ndababwiye mwere kubuza umundu mubi kubagirira nabi kandi umundu ugukubitire urushi ha tama ry'ubyuryo ukamuhe n'itama ry'ugutandi. 40 Umundu wenda imbaka kuri weho ngo akwake umukenyero gwawe, muhe n'umwirogosho. 41 Ukagutegeke ngo mugendane i kilometere kimwe ukamugeze ha bilometere bibiri. 42 Ukagusabe ideni, were kurimwima.

43 Mwayumvisize ko byagambirwe ngo: kunda muturanyi wawe, wange umwanzi wawe. 44 Ariko njewe ngabire ngo: mukunde ababangaga, ukabendere umukoshi mubarage imigisha, mugirire neja abanzi benyu, musabire ababasuzuguraga n'abababuzaga amahwemo. 45 Kugira ngo mubone kuba abana b'Imana Data wo mu juru, kubera we ategekaga izuba ngo rivire ababi n'ababoneye kandi agwisaga imvura ku ndungane no ku babi. 46 None si mubeye mukundire ababakundaga gusha mukahemberwe ki? Abasoreshaga umusoro nabo si babikoraga? 47 Mubeye muramukije bene sho gusha, mukabe mukorire ikihe kiboneye kurutire abandi? N'abapagani nabo siko bakoraga? 48 Nuko rero mube abatungenye nguko Data wa twese wo mu juru atungenye.