Isura 2

1 Yesu amarire kuvukira i Betelehemu yo mu Yudea k'ubutware by'umwami Herode, abanyabwenge baturukire iyo izuba riviraga, bagerire i Yerusalemu. 2 Babarize ngo: Ari hehe Umwami w'Abayuda umarire kuvuka? Kuko twabwenye inyenyeri ye iyo izuba riviraga, none na twewe twijire kumupfukamira.

3 Umwami Herode amarire kubyumva yasaze hamwe n'abandu boshe bari batuye i Yerusalemu. 4 Nyuma Herode yahamageye abatambyi bakuru n'abakarani no kubabaza ngo: Mbesi Kristo yazavukiye ngahe? 5 Baramusubiza ngo: Ni muri Betlehemu y'i Yudea, kuko imbuzi yabyandikire ngo: 6 Na wowe Betlehemu y'i Yudea; ndo uri munnyori hagati y'imiji ikomeye ya Yuda, kuko muri wowe hakavemo umwami ukaragire ubwoko bwanje Israeli.

7 Nuko Herode yayakwiye abanyabwenge mu siri, arababaza niba ari guturuka ryari babwenye ya nyenyeri irikwerereza. 8 Nuko yabatumire i Betlehemu, arababwira ngo: Mugende mushakishe amwaze gwa kweli ku byerekeye uwo mwana wavukire, mumarire kumubona mukabimenyeshe kugira ngo na nyewe ngende kumuramya.

9 Bamarire kumva ago magambo g'umwami bagendire. Hanyuma ya nyenyeri yo baribabwenye iyo izuba riviraga yongera kubagenda imbere kugeza aho yagerire heru yaho urwo ruhinja rwari rubereye, maze irahagarara. 10 Babwenye iyo nyenyeri bakishima cane. 11 Bayingiye mu nzu, bareba rwa ruhinja hamwe na mama we Maria. Barapfukama bararuramya. Bapfundwiye uduhago twebo, bamutura izahabu, n'amarashi. 12 Nuko bamarire kubyirwa n'Imana mu ndoto ngo bategusubira kwa Herode. Bashubwiye mu gihugo cebo banyuriye mu yindi nzira.

13 Bamarire kugenda malaika w'Umwami yabonekeye Yosefu mu ndoto, aramubwira ngo: Haguruka, ufate uruhinja hamwe na mama we, uhungire mu Misri kandi ubereyo kugeza igihe ngakubwire, kubera ko Herode arikwenda umwana ngo amwite. 14 Yosefu arahaguruka, afata uruhinja na mama we mu joro, ahungira i Misri. 15 Abera yo kugeza igihe co Herode yapfiriye, kugira ngo rishohwere igambo ryagambirwe n'Umwami rinyuriye ku mbuzi ngo: Nahamageye umwana wanje guturuka mu Misri.
16 Nuko Herode amarire kubona ko abanyabwenge bamubesize, yarakeye cane, atuma kwita abana boshe b'abahungu bari muri Betlehemu no mu ngengero zayo zoshi bateneje imyaka ibiri no kurenga akurikije igihe yari yabyirirwe n'abanyabwenge. 17 Hanyuma ryasohweye igambo ryandikirwe kera na Yeremia ngo: Ijwi ryayumvikaniye i Rama,
18 Ikiliyo n'amaganya akangari, Rasheli arikuririra abana be, kumuhoza byananirenye kubera ko batakiriho.

19 Herode amarire gupfa, malaika w'Imana yabonekeye Yosefu mu ndoto ari mu Misri. 20 Aragamba ngo: Haguruka, ufate uruhinja na mama we, ugende mu gihugu ca Israeli, kubera abari barikwenda kwita Umwana bapfiye. 21 Yosefu yahagarukire, afata rwa ruhinja na mama we bashubira mu gihugo ca Israeli.

22 Ariko amarire kumva ko Arikelayo ariwe urigutegeka provensi ya Yudea mu cimbo ca she Herode, agira ubwoba bwo kwija i Yudea. Niho Imama yamumenyeseze mu ndoto ibyo gukora, agenda mu gihugu c'i Galilaya. 23 Agerireyo, yabereye mu muji gwitwa Nazareti, kugira ngo ibyari byagambirwe n'imbuzi bishohwere ngo: Abandu bakagambe ngo ni umunyanazareti.