Isura 15

1 Nuko Abafarisayo n'abakarani baviye i Yerusalemu bagedera Yesu baramubwira ngo: Kubera ki abanafunzi bawe batari kubaha imigenzo y'abakera? 2 Ndo bakarabaga indoke mbere yo kurya.

3 Arabasubiza ngo: Ni kubera ki namwe mutubahirizaga amategeko g'Imana, ahubwo mugashira imbere imico yenyu? 4 Imana yagambire ngo: Wubahe sho na mama wawe, kandi ukatuke She nangwa mama we akapfe ako kanya.

5 Ariko mwewe murikugamba ngo buri mundu ukabwire she na mama we ngo: Ibyo ngombaga kubafashisha bikave kwa Data. 6 Uwo ndo akaba yubahire she. Ingeso na kamere zenyu byatumire Igambo ry'Imana ryapoteza agaciro. 7 Mwewe ndimanganya mwe, murikwenda kwerekana ko buri mundu aboneye. Isaya yababuriye ngo: 8 Bano bandu banyubahaga ku kannwa gusha, ariko imitima yebo iri kure yanje. 9 Berekanaga ko bari kunyubaha, kandi barikwigisa ibihwenye n'ingeso zebo.

10-11 Nuko yakura ihuriro ryoshe, bamusanga, arababwira ngo: mwumve ndo ari ikindu cingiye mu kannwa gihumanyaga, ariko ibiviye mu kannwa, nibyo bibi.

12 Nuko abanafunzi be barija bamubwira ngo: Wiji ko Abafarisayo bababezwe na bya bindi byo wagambire? 13 Arabasubiza ngo: imbuto zoshe zitaterirwe na Data, akazirandure. 14 Mubareke abo n'abayobozi b'imbumyi kandi imbumyi iyobweye iyindi zombi zigombire kugwa mu cobo.

15 Petro arabasubiza ngo: dusobanurire ugo mugani.

16 Ariko si na mwewe kugeza na buno ndo murakamenya ico bigambire? 17 Ndo mwiji ko ikinyurire mu kannwa kijaga mu nda kinyuriye mu nzira yaco? 18 Ariko ibindu byoshe bishohokaga mu kannwa bibaga biturukire m'umutima kandi byerekanaga ico umundu arico, bikamuzambya. 19 Kubera ko m'umutima g'umundu havagamo ibitekerezo bibi: ubwicanyi, ubusambanyi, kwifuza umugore w'uwundi, ubusambo, kubeserana no gutukana. 20 Ibi nibyo bitumaga umundu aba mubi, ariko kurya udakarabire ndo bihurize n'ingeso zenyu.

21 Yesu yaviye aho handu yigira hakurya hafi ya Tiro na Sidoni. 22 Umugore w'umunyakanani aturuka hakurya, arikwabira cane ngo: Mbabarire, Nyagasani, mwene Daudi, umuhara wanje yafatirwe n' ibizimu.

23 Ariko Yesu atamushubiza ikindu. Abanafunzi be barija, bamuhendahenda ngo: Nyabuneka mubyire agende kubera arikutuyombera.

24 Yesu arabasubiza ngo: ndo mwiji ko natumirwe gushaka no gukiza indama zaherire za Israeli?

25 Nyuma, wa mugore arija apfukama imbere ya Yesu arikugamba ngo: Nyabuneka mvashe.

26 Yesu aramusubiza: ndo biboneye gufata ibiryo by'abana bo murugo no kubiterera utubwana.

27 Uwo mugore yamusubiza ngo: Ndabyemeye Mwami, ariko imbwa nazo zifite uruhusa rwo gutoragura ibya menekire hashi y'imeza ya shebuja.

28 Nuko Yesu aramusubiza ngo: Wa mugore we, kwizera kwawe kurakomeye; none bibe nguko wagifushijize, ako kanya umuhara we arakira.

29 Yesu yaviyeyo, agera ku ngengero y'ingezi y'iGalilaya atarama umusozi yikara yo. 30 Abandu kangari bamusangire yo, bajenye abarwayi bebo, ibirema, abapfiye matwi, ibiragi, n'abarwayi akangari bu bwoko butandukenye babarambikire ku bisando bye, hanyuma arabakiza boshe. 31 Abandu boshe batangeye babwenye ibirema bikirire, ibiragi birikugamba, abatumvaga birikumva, impumyi zirikureba, maze barishima bahimbaza Imana ya Israeli.

32 Yesu amarire kwakura abanafunzi be, aragamba ngo: Mbabariye bano bandu bo tumarenye imisi ishatu batari barya no kugnywa. Kandi ndo ndenda ko bagenda guco, batagwa mu njira bitewe n'injara.

33 Abanafunzi be baramubaza ngo: Hano m'ubutayu si turakura hehe imikati yo guhaza abandu akangari koshe? 34 Yesu arababaza: Mufite imikati zingahe? Bamusubiza ngo: Dufite imikati irindwi n'uduhere tunnyori.

35 Abwira abandu boshe ngo bikare hashi. 36 Yafatire imikati irindwi na twa duhere ashimira Imana, ahereza abanafunzi ngo bahe buri mundu. 37 Abandu bariye no guhaga. Batoragwiye imisigara yujwiye mu bisobane birindwi. 38 Abandu boshe bariye no guhaga bari bagerire ku bihumbi bine hatarimo abagore n'abana.

39 Yemerera abandu boshe ngo batahe iwebo, naho we yingira m'ubwato yigira hakurya ku mipaka na Magadani.