Isura 13

1 Ugo musi Yesu yaviye mu nju agenda kwikara ha ngengero y'ingezi. 2 Abandu kangari bija bamuzunguruka. Yingira m'ubwato arikara. Abandu bahagareye hakurya kugira bamwumve 3 Yababwiye amagambo kangari mu migani, atangira ngo: Umurimyi umwe yagiye gutera imbuto. 4 Yabeye arigutera, izambere zagwiye uruhande gw'injira, inyoni zirija zirazitoragura. 5 Izindi zigwiye mu makoro, hatari ubutaka buhagije, zamerire ndo zashingire imizi. 6 Nuko izuba riviye rirazitwika ziruma. 7 Izindi zigwiye mu mishubi, imishubi zakurire zirazisonga zizibuza gukura. 8 Izindi zagwiye m'ubutaka buboneye, zazeye imbuto akangari, zimwe mirongo ishatu, n'izindi ijana. 9 Ufite amatwi go kumva ayumve rero.

10 Abanfunzi be bija kumubaza ngo: Kubera ki urikubigisa mu siri?

11 Arabasubiza ngo: mwewe mwagiriwe ubundu bwo kumenya isiri zo m'ubwami bwo mu juru, ariko abo hanje nda bundu bagirirwe. 12 Umundu weshe ufite ikindu akayongererwe akangari, naho udafite ikindu, bakamwake nako yari afite. 13 Igitumaga mbagambisa mu migani no kinoya. Ni uko iyo babaga barikureba ndo babonaga, kandi iyo bumvisize ndo bumvaga. 14 Ni igambo ry'imbuzi Isaya ryashohweye kuribo ririkugamba: Kumva mukayumve, ariko ndo mukamenye. No kureba mukarebe, ariko mutabona

15 Kubera imitima ya bano bandu yazimire, kandi amatwi gebo ndo gumvaga neja. Amiso gebo gahumire, kugira ngo barebe batabona, kugira nico bumvaga m'umatwi gebo, bere kugira nico bamenya m'umitima yebo kugira ngo be kwija ngo mbakize.

16 Ariko mwewe murahiriwe, kubera ko amiso genyu garebaga n'amatwi genyu gakumva. 17 Kubera ko, kweli imbuzi kangari n'abanyakuri bakifuzize kubona kuri bino murikureba, batabireba. Bakifuzize kumva ibyo murikumva buno, bananirwe.

18 None rero mwewe, mwumve ico guno mugani gugambire. Buri mundu wumvaga igambo ry'Imana atarihangayikira, umwanzi arijaga akarikura m'umutima gwe. 19 Uwo ni nga za mbuto zagwiye hafi y'inzira. 20 Zazindi zagwiye mu makoro ni wa wundi wumvaga igambo akaryakira yishimire. 21 Ariko nda mizi imufatire, hanyuma y'akanya kannyori ibigeragezo bikija, akabura kuvumilia igambo rikava m'umutima gwe. 22 Zazindi zaterirwe mu mishubi, ni wa wundi wumvaga igambo ariko irari ryomu yino si n'ubukire bikarisonga ritazara imbuto. 23 Naho za zindi zaterirwe m'ubutaka buboneye ni wa wundi wumvaga igambo akaryishimira, rikazara imbuto muri we, hari iya ijana, mirongo itandatu, na mirongo ishatu.

24 Yabacuriye tena ugundi mugani ngo: Ubwami bwo mu juru buhwanyijwe n'umundu wagiye gutera imbuto ziboneye m'umurima gwe. 25 Mu joro abandu bamarire gusinzira, umubi yateye igishakashaka mu mashaka, hanyuma arigendera. 26 Nyuma amashaka gamarire gukura, habonekiremo igishakashaka. 27 Abakozi babibwenye, bagenda kubwira shebuja ngo: mwami, ndo twaterire imbuto ziboneye m'umurima?

28 None si kino gishakashaka kiviye nga he? Arabasubiza ngo: Uwo n'umundu mubi wabikorire. Abakozi babwira shebuja ngo: Tureke tugende kukirandura tugiterere kure.

29 Arababwira ngo: Ndo bishobokire, kubera ko murebire nabi mworandura n'amashaka. 30 Ahubwo mubireke bikurire kimwe hambavu y'ikindi, byoshe bikaboneke neja mu gihe co gusharura, igibishakashaka bukahirwe m'umiriro, naho amashaka mukagahunuke mu bigega.

31 Yayongeye kubacurira ugundi mugani ngo: ubwami bwo mu juru buhwenye n'akabuto kanyori ko umundu yagiye gutera m'umurima gwe. 32 Ako kabuto ni kannyori cane kuruta imbuto zoshe ariko kamarire gukura karuhize izindi mboga zoshe ziri m'umurima. Ahubwo kakavamo igiti kinini, n'inyoni zoshe zikija kwarikamo kubera ko gifite amatabi gaboneye.

33 Yababwiye ugundi mugani ngo: Ubwami bwo mu juru busana n'agasemburo kannyori ko umugore umwe yafatire kugasembuza ingunguru ishatu z'umucanire.

34 Gano magambo gose Yesu yababwiraga akoresheje imigani. Nda kindu na kimwe yongeye kugamba adakoreseze imigani. 35 Kugira ngo rishohwere igambo ryagambirwe n'imbuzi ngo: Ngabumbure akanwa kanje ngoreseze imigani, ngagambe amagambo g'isiri guturuka mu kuremwa kw'isi.

36 Nyuma yo gusezerera ihuriro yingira mu nzu, abanafunzi be bamusangamo.

37 Baramubaza ngo: Tumenyese gwa mugani gw' igishashaka m'umurima. Arabasubiza ngo: Wa wundi wateye imbuto ziboneye n'Umwana w'abandu, 38 umurima n'isi, imbuto ziboneye ni mwewe abana b'Umwami, igishashaka ni babana ba shetani batumvaga. 39 Umwanzi ni shetani, niwe wahizemo ico gishashaka. Naho gusharura n'umusi gwo gusharura; abasaruzi ni malaika. 40 Nguko igishakashaka bakibohaga bakagitera m'umuriro, niko bikabe ku musi gwo gusharura. 41 Umwana w'umundu akatume malaika bije gutoragura ibibi byoshe bive m'ubwami bwe n'ababandi bakoraga amabi. 42 Maze byoshe, babitere m'umuriro gutakazime. Iyo hakabeyo kurira no guhekenya amenyo. 43 Naho indugane bakayake ng'izuba m'ubwami bwa Data wa tweshe. Ufite amatwi go kumva rero yumve.

44 Ubwami bwo mu juru bupimanizwe n'izahabu yo bahishire m'umurima, umundu ayibwenye yayihisire neja, aragenda agurisa ibyo yabaga afite byoshe ngo agure ugo murima.

45 Tena ubwami bwo mu juru busannye n'umucuruzi urikwenda umutako guboneye. 46 Amarire kubona aho umutako guboneye cane guri, yagiye kugurisa ibye byoshe kugira ngo abone ibyo yari ari kwenda.

47 Kandi ubwami bwo mu juru bunganisizwe n'ubutimba bwo batereye mu ngezi, bwujwiramo isamaki za buri bwoko. 48 Bumarire kujwira, babukururiye ku ngengero, barondora isamaki ziboneye bazihira mu mbegeti, naho isamaki zibi bazita kure. 49 Uko niko bikabe ku musi gwa nyuma. Malaika bakatanye abanyabyaha n'indugane. 50 Abanyabyaha bakatabwe m'umuriro gutakazime, iyo hakabeyo kurira no guhekenya amenyo.

51 Ibyo marire kubabwira murikubyumva? Bamusubiza ngo: turabyumvisize.

52 Yababwiye tena ngo: umukarani w'umwanafunzi mwija wo m'ubwami bwo mu juru amerire nga nyiri inju wiji gutanya ibindu bishasha n'ibyakera mukigega.

53 Yesu arangije iyo migani yoshe yaviye aho handu. 54 Yagiye iwebo, atangira kukigisa mu masinagogi, abandu baratangara no kugamba ngo: wuno mundu buno bwenge n'imirimo byo arigukora yabikwiye he? Wuno si wa mwana w'umubaji? Mama we si Maria? 55 Na abavukanyi be si Yakobo, Yosefu, Simoni na Yuda? 56 Na bashiki be si sibabaga hanoya nabo? None buno bwenge abukwiye ngahe?

57 Batangira kumwanga, ariko Yesu arababwira ngo: Imbuzi ndo yemerwaga iwebo no mu nju ye. 58 Kubera ko bayangire kumukizera ndo yakorire ibitangaza kangari.