Isura 3

1 Ubibutse kwumvira abaci b'imanza n' abategetsi, no kwichisha bugufi hambere yabo; kububaha no kuba tayari gukora imirimo iboneye. 2 Mwere kugamba nabi umuntu numwe, mubeho mu tuze n' abantu bose, mwumvikane na bose, mwujijwe ubwiza no kudyohera abandi. 3 Kuko na twewe twabaga abatumviraga, abatubaha, abahabye, twayoborwaga n' ibibonereye umubiri. Twasibaga no mu bibi. Twari abo kwangwa no kwangana. 4 Ariko, igihe ububonere bw' Imana Umucunguzi wacu n'urukundo rwayo ku bantu byashohweye, 5 yadikijije bidaturukire ku mirimo y' ukuri twakorire, ahubwo byatewe n' imbabazi m' umubatizo go kwiyunuza kubera guhindurwa mushasha n' Umuka Guboneye. 6 Imana yatunyanyagijeho Umuka Guboneye kubwa Yesu Kristo Umukiza wacu. 7 Kugira ngo tubonezwe n'ubuntu, tube mu byiringiro nga abaragwa b'ubuzima buhoragaho. 8 Iri Gambo ni ryo kwizerwa. Ndenda ko utangaza bino bintu, kugira ngo abizeye Imana bagire ubwira bwo gukora imirimo iboneye. Ibi bintu ni byiza kandi bifitiye akamaro abantu bose. 9 Ariko wirinde impaka z' ubupfapfa, ibisekuruza n'intonganya zirekeye amategeko. Ni ibintu batagira umumaro Mandi bimwajije. 10 Wirinde umuntu utandukanyaga abandi,ariko umanze wamwiyama rimwe cangwa kabiri. 11 Umenye ko umuntu wese wahabye mu nzira iboneye akaguma mu bibi yiciriye urubanza. 12 Marire kugutumira Artimasi cangwa Tikiko, wihutire kunsanga i Nikapolisi kuko ariho ngabere mu gihe c' imbeho. 13 Ugire untumire Zenasi umunya mategeko hamwe na Apolo banzanire ibikenewe byose. 14 Abacu bagomba kwiha gukora imirimo iboneye kugira ngo bashobwere kwikura m'ubukene, kandi bashobwere kwera imbuto ziboneye. 15 Abo turi hamwe bose barikubatasha. Tasha abadukunda bose mu kwizera. Ubuntu bw' Imana bubere namwe mwese.