Isura 14
1
Narebye maze mbona Umwana gw'intama k'umusozi Siyoni muri Yerusalemu, hamwe nabo bantu igihumbi ijana na mirongo ine na bane bafite izina rye nirya Se yandistwe m'uruhanga rwabo.
2
Maze numva ijwi riturutse mu juru , rimerire nk'uruyombo rw'amazi kangari , nk'uruyombo rw'umuhindo gw'inkuba kandi ijwi numvishije ryari rimerire nk'iry'abacuranzi b'inanga bari barigucuranga inanga zabo .
3
Kandi bari barikuririmba indirimbo nshasha hambere y'intebe y'ubwami no hambere y'ibizima bine n'abakambwe . Nta muntu n'umwe washobweye kwiga iyo ndirimbo , usibye ba bandi ibihumbi ijana na mirongo ine na bane , bari bararokewe kuva ku si .
4
Abo n'abatarigeze kw'izambya mu bagore , kuko bari batarasambanye , bakurikiye Umwana w'Intama aho agiye hose . Bacunguwe hagati y'abagabo bameze nk'umuganura gw'Imana n'ugw'Umwana w'Intama
5
kandi mu kannwa kabo nta musi na gumwe havuyemo ububeshi , kuko batari bariho umugayo ugwarigo gose.
6
Nabwenye uwundi malaika wagurukaga hagati y'ijuru , afite umwaze
g' Uwiteka, kugira ngo agugeze ku abatuye mu si, kuri buri mahanga gose , ku moko gose , buri indimi zose , no ku abaturage bose .
7
Yagambye n'ijwi rireyi ngo : Mutinye Imana kandi muyihereze ikuzo , kuko isaha ye yo guca urubanza isohweye ,kandi musingize Uwaremye ijuru , n'isi n'ingezi n'amasoko g'amazi .
9
Nuko uwundi Malaika wa gatatu arabakurikira, arikugambisha ijwi rireyi ngo:" niba hari umuntu ukasenge igisimba n'isura yaco , kandi akakira ikimenyetso mu mpanga cangwa ku kiganza ce .
10
Akagnwe , nawe ku zonga y'uburakari bw'Imana, yasutswe itavanze mu kopo n'umujinya , kandi akatabwe m'umuriro gw'amazuku , hambere y'abamalaika batunganye n'imbere y'Umwana w'Intama .
11
Nuko umwotsi gw'amateso gutarama imyaka amagana n'amagana , kandi nta kirihuko kikagire umutaga na n'ijoro kiarikuramya ico gisimba n'ikigirwamana caco, n'umuntu wose ukakire ikimenyetso c'izina ryaco .
12
Aha niho kwihangana kw' intungane kuri, abarindaga amategeko y'Imana no kwizera Yesu .
14
Narebye , mbona igicu c'umweru , hejuru y'igicu hari hikeye umuntu usana n'Umwana w'umuntu. Yari afite ku mutwe gwe ipete ry'izahabu , no mu ntoke ze yari afite agakerezo gakarishe .
15
Nuko uwundi malaika arasohoka mu kanisa , agamba n'ijwi rireyi , arikubwira wa wundi wikeye hejuru y'igicu ngo : " Terera agakerezo, usarure kuko isaha yo gusarura igerire , kubera ko ibisarurwa by'isi byerire .
16
Nuko uwari wikeye hejuru y'igicu ajugunya agakerezo ku si nuko isi irasarurwa .
17
Undi malaika asohoka mu kanisa riri mu juru , afite nawe agakerezo gakarishe. Nuko uwundi Malaika , wategekaga umuriro ,
18
Uwundi asohoka mu gitwikiro abwira wa wundi wari afite agakerezo gakarishe ngo: Agakerezo gasarure imizabibu m'umurima gw'isi ! Nuko kusanya imizabibu(ibitoki)hamwe kubera ko (ibitoke ) imizabibu zayo zerire.
19
Nuko Malaika atunganya agakerezo ku si , nuko asarura ibitoki by'isi , ajugunya ibyo yasaruye mu muzinga munini g'umujinya gw'Imana .
20
Nuko ugwo muzinga gukandagirirwa hanze y'umuji n'uko amaraso gava mur'ugo muzinga , kugeza k'ubyuma byamafarashi , k'ubuso bungana na stadio igihumbi n'amagana atandatu .