Isura 1

1 Ibyerekirwe na Yesu Kristo , ibyo Imana yamuheye ngo yereke abakozi be , ibintu bigiye kugaragara vuba bidatinze , kandi byo yamenyesheje atumye Malaika we , ku mukozi we Yohana . 2 Uwo yemejeshe igambo ry'Imana ibyo yabwenye byose , n' ubuhamya bwa Yesu Kristo . 3 Ahiriwe usomaga n'uwumvaga amagambo g'ubuhanuro kandi bagacunga ibyandikirwe mo , kuko igihe kigerire hafi . 4 Nyowe Yohana ndikwandikira amakanisa garindwi gari muri Aziya. Ubuntu n'amahoro bibagereho , biturutse k' Uriho, Wahozeho, kandi Urikwija , biturutse kandi no ku myuka irindwi ibaga hambere y'intebe ye . 5 No kuri Yesu Kristo , Umuhamya w'ukuri , Uwambere wo kuzuka , Utwaraga abami bose bo ku si , niwe udukundaga, watugomboye, wadukurizhije mu byaha amaraso ge . 6 Kandi akatugira ubwami bwe , abatambyi b'Imana ari we Se, kuri we ikuzo n'ubutware bibe ibye iteka ryose. Amina . 7 Dore arikwija mu bicu kandi buri jisho rikamurebe . Ndeste na babandi bamutobweye urubavu bakamurebe . Kandi ubwoko bwose bwo ku si bukayabire no kurira kubera we . Ingo ! Amina ! 8 Ndi Alfa na Omega , niko Umwami Imana arikugamba: Uriho , Wari ariho , kandi Ugiye kwija , Nyiri ngufu zose . 9 Nyowe Yohana umuvandimwe wanyu , kandi uwo musangiye amateso , n'ubwami no kwihanganira muri Yesu , nari ndi mu kirwa citwa Patmosi , kubera Igambo ry'Imana n'ubuhamya bwa Yesu . 10 Najenywe mu mwuka ku musi gw'Umwami , ku musi go gusenga, nuko numva inyuma ya nyowe ijwi rireyi nk' iryi ingunga. 11 Ririkugamba ngo : Ibyo urikumva ubyandike mu gitabo , kandi ubitume ku makanisa garindwi , arigo : Efeso , Simuruna , Perugamo , Tuatira , Sardi , Filadelifia , na Laodikia . 12 Nuko narebye inyuma kugira ngo menye ijwi ririkugambisha . Ndebye inyuma nabwenye ibitereko by'amatara birindwi by' izahabu . 13 Kandi hagati yibyo bitereko by'amatara, nabwenye umuntu wari asana n'Umwana w'umuntu , yambeye iropo rireyi , kandi rifite umukaba gw'izahabu ku gituza . 14 K'umutwe gwe hari hariho imitsatsi isannye n'ubwoya bw' intama cangwa n'urubura ruguye aho aho, amaso ge gasanaga n'ikirimi c'umuriro . 15 Ibikandagizo bye byasanaga n'umuringa g'urutuku nkaho gwatwitswe mu furu irikwaka cane, n'ijwi rye ryari rimeze nk' iruyombo rw' amazi akangari . 16 Yari afite mu kuboko kwe kw'ibugabo inyenyeri zirindwi. Mu munwa gwe havagamo igisu kireyi gicaye mu mpande zombi, kandi amaso ge gari gamerire nk'izuba ririkwaka cane . 17 Mubwenye , naguye ku bikandagizo bye nk' uwapfiye. Nuko andambikaho ukuboko kwe kw'ubugabo arikugamba ngo : were gutinya . 18 Ndi Uwambere n'Uwanyuma kandi Uriho . Narapfiye ariko buno ndi muzima , ndiho imisi yose . Mfite ifunguzo z'urupfu n'izo ikuzimu , n'aho abapfiye batuye . 19 Andika rero ibintu byo wabwenye , n'ibiriho , n'ibigomba kwija hanyuma yabyo. Kandi wandike ibikabeho mu gihe c' ejo. 20 Amayobera y'inyenyeri zirindwi zo wabwenye mu kuboko kwa nyowe kw'ibugabo , n'ibitereko birindwi by'izahabu ; inyenyeri zirindwi ni malaika b'amakanisa barindwi . Kandi ibitereko birindwi ni amakanisa garindwi .