Isura 1

1 Yakobo, umukozi w' Imana n' uwo Umwami wacu Yesu Kristo; ndabaramikije mwewe ubwoko cumi na bubiri bwatatanyijwe. 2 Mugire ibyishimo byujwiye bene data mubeye mugwiye mu bigeragezo tofauti 3 mumenye neza ko ikigeragezo co kwizera kubyaraga kwihangana. 4 None rero kwihangana kwanyu kuzuze ibikorwa muri mwewe kugira ngo mukure, here kugira igipunguka muri mwewe. 5 Ariko habeye umuntu muri mwewe ukeneye ubwenge , abusabe ku Mana ibutangaga k'ubuntu no kuri bose babumusabaga nta mugayo gubariho , kandi Imana ikabubahereza nta kibazo. 6 Ariko abisabe yizeye, atari gushidikanya, kuko umuntu ushidikanyaga amerire nk' umuvumba go mu mazi kubera ko iyo umuyaga guhushe agendaga hirya no hino ntaho ahagarariye. 7 Umuntu bene nguwo yere gutekereza ko hari igisubizo co yobona giturutse ku Mana. 8 Ni ng' umuntu ufite imitima zibiri, wo gutarataza mu nzira ze zose. 9 Uwibwiraga ko ari umukene, yishimire uko amerire. 10 Naho umukire yirate kubera yiji kwichisha bugufi kubera ko akapfe nk' iwuwa ryo mu murima. 11 Izuba rizaga ririgutwika cane ririkumisha imyaka, nyuma amawuwa gakagwa, n'ububonere bwago bugashira. Niko bimerir k' umukire, uko agendaga arigushira, niko abaga arigusiga ubukire bwe. 12 Hagishwe uwihanganiraga ibigeragezo kugira ngo hanyuma yo gutsinda akahabwe ipete y' ubuzima bw' Imana yaraganiye abamukundaga bose. 13 Umuntu abeye agiye mu bigeragezo atere kubeshera Imana ngo niyo yamugerageje. Imana ndo yogeragezwa n' ikibi, kandi ndo yogerageza umuntu. 14 Umuntu agaragezwaga no kwifuza kwe wonyine, uko kwifuza kukamwosha no kumuhabura. 15 Mumenye ko irari rihekaga inda y' icaha, icaha comara gukura kikabyara urupfu. 16 Bene data bo nkundaga, mwere kwibesha. 17 Impano yose iboneye, impano yose idafite uburemare, iturukaga mu juru ku Mana, muri yo nta gicucu cangwa guhinduka kw' ibihe. 18 Imana yahisemo kuduha ubuzima kubwo Igambo ryayo ry'ukuri kugira ngo tube umuganura g' ibyo yaremire. 19 Mumenye neza bavandimwe bo nkundaga: umuntu wose yihutire kumva ariko atinde gusubiza kandi yere kurakara vuba. 20 Kubera ko uburakari bw' umuntu ndo bwoshobora kuzuza ukuri kw' Imana. 21 Nuko rero, tugombye kwikuraho umwanda n'ibibi bidukikije, twakire kwichisha bugufi kuviye ku Gambo kwatewe muri twewe kushobweye gukiza imitima yacu. 22 Mwumvire Igambo, mwere kuryumva gusa, no guhaburwa n' ibitekerezo byanyu, 23 kuko niba umuntu yumvishije igambo atekurishira mu bikorwa, abamerire nk' umuntu wirebaga mu kiyo uko asana, 24 akitunganya neza mu kiyo ariko yomara kugenda akibagirwa uko yari asana hambere. 25 Umuntu wose wubahaga itegeko riboneye, akabe mu buhuru kandi akahabwe icubahiro. Ntabe uwo kumviriza gusa, uwo muntu akagishwe kubera ko yarishije mu bikorwa. 26 Umuntu wibwiraga ko ari umunyadini, ariko atere gutegeka ururimi rwe, aba ari kubesha umutima gwe n' idini rye abari iryo kubesha. 27 Idini ry' ukuri ni ridafite umugayo ku Mana Data,kandi rifashaga imfubyi n'abapfakazi mu bibazo byabo kandi rigacunga abantu ngo bere kwivuruguta mu bya yino si.