Isura 26

1 Indi nzar'itera mur'icyo gihugu itar'iyateraga mbere,Aburahamu akiriho .Isaka ajy'i Gerari kwa Abumeleki umwana w'Abafilistia. 2 Uwiteka aramubonekera ,aramubgir'ati:Ntumanuke ngu'jye mw Egiputa,,uzature mu gihugu nzakubgira; 3 Suhukira mur'iki gihugu ,nanjye nzabana nawe,nguh'umugisha,kuko wowe n'urubyaro rwawe nzabah'ibi bihugu byose,kandi nzakomez'indahiro narahiye Aburahamu. 4 Kandi nzagwiz'urubyaro rwawe ruhwane n'inyenyeri zo mw ijuru,kandi nzah'urubyaro rwaw'amahanga yose yo mw is'azaherw'umugisha. 5 Kuko Aburahamu yanyunviraga,akitonder'ibyo namwihanangirije n'ibyo nategetse n'amategeko yanjye nandikushije nayo navuze. 6 Isaka atur'i Gerari: 7 Abantu baho bamubaz'iby'umugore we,arabasubiz'ati:Ni mushiki wanjye;kuko yatinye kuvug'ati:N'umugore wanjye:ati,Abantu b'aha be kunyica bampora Rebeka:Kuko yar'umunyagikundiro. 8 Amazey'igihe kirekire ,Abimeleki umwami w'Abafilistia arungurukira ,mw idirishya ,aban'Isaka akinish'umugore we. 9 Abimeleki ahamagaza Isaka,aramubgir'ati:Biragaragara yukw ar'umugore wawe;ko wavuz'uti,ni mushkiki wanjye?Isaka aramusubiz'ati:N'uko nibgiraga nti,be kunyica bamumpora. 10 Abimeleki aramubz'ati:Ibyo watugiz'ibyo n'ibiki?byashigaje hohato,umwe mu bantu banjy'akaryamana n'umugore wawe,akadushyirishahw icyaha. 11 Abimeleki yihanangiriz'abantu be bos'ati:Uzakur'uyu mugabo cyangw'umugore we ntazabura gucirwahw iteka. 12 Isaka abiba mur'icyo gihugu ,mur'uwo mwaka yez'ibirutaho inshur'ijana.Uwiteka amuh'umugisha. 13 Uwo mugab'abb'umukire,agend'arushaho.agez'aho yaberey'umukirre cyane. 14 Yar'afit'imikumbi n'amashyo n'abagaragu benshi:ater'Abafilistia ishyari. 15 Amariba yos'abagaragu ba se bafukuye ,Aburahamu se akiriho,Abafilistia bari bayashibishij'ibitaka. 16 Abumeleki abgira Isaka ati: Gend'utuvemo,kuk'uturuta cyane. 17 Isaka avayo ,abamb'amahema ye mu gikombe cy'i Gerari,aturayo. 18 Isaka asubiz'amariba bafukuye,Aburahamu se akiriho ;kukw Abafilistia bari bayasibye,Aburahamu amaze gupfa ,Ayitamazina se yayise. 19 Abagaragu ba Isaka bafukura mur'icyo gikombe,babona mw iriba ry'amaz'idududubiza. 20 Abashumba b'i Gerari batonganir'ayo mazi n'aba Isaka ,bati,n'ayacu.Isaka yit'iryo riba Eseki,kuko bamugishij'impaka. 21 Bongera gufukur'irindi riba ,ryo ntibaritonganira:aryita Sitina. 22 Avayo afukuz'irindi riba ,ryo ntibaritonganira ,aryita Rehoboti, aravug'ati:non Uwiteka adushyiz ahagutse,natwe tuzororokera mur'iki gihugu. 23 Avayo ,arazamuka ,ajy i Beeri-sheba. 24 Uwiteka amuboneker'iryo joro,aramubgir'ati:Nd'Imana ya so Aburahamu ntutinye ,kuk'uri kumwe nanjye,kandi nzaguh'umugisha,ngwiz'urubyaro rwawe ngiriy'umugaragu wanjye Aburahamu. 25 Yubakay'igicaniro yambaz'izina ry'Uwiteka ,abambay'ihema rye:kand'abagaragu ba Isaka bahafukura n'iriba. 26 Maze Abimeleki av'i Gerari,ajyan'ahwari na Ahuzati inshuti ye na Fikoli umutware w'ingabo ze. 27 Isaka arababaz'ati:N'iki kibazany'aho ndi ,kandi munyanga,mwaranyirukany'aho muri? 28 Bramusubiza bati:Twabonye neza yuk'Uwiteka ari kumwe nawe,turavuga tuti,dushyir'indahiro hagati yacu nawe,kandi dusezerane nawe. 29 Yuk'utazatugirira nabi,nkuko natwe tutakwakuye ,ahubgo twakugiriye neza gusa,tugusezerahw amahoro.non'uhiriwek'Uwiteka. 30 Nuk Isaka abateker''ibyo kurya ,bararya baranywa. 31 Bazinduka kare ,bararahiranya :Isaka arabasezerera ,bamusig'amahoro. 32 kur'uwo muns'abagaragu ba Isaka baraza ,bamubgir'iby'iriba bafukuye. 33 Aryita Shaba:ni cyo gitum'uwo mudugudu witwa Beeri-sheba na bugingo nubu. 34 Esau amaz'imyaka mirongwine avutse,arongora Yuditi mwene Beeri Umuheti ,na Basemati mwene Eloni Umuheti, 35 Bababaz'imitima ya Isaka na Rebeka.