Isura 10

1 Runoya nirwo ruzaro rwa Nowa: Shemu na Hamu na Yafeti. Nabo bazeye abahungu nyuma ya gwa mwazure. 2 Abahungu ba Yafeti ni: Gomeri, Magogi na Madayi, Yavani, Tubali, Mesheki na Tirasi. 3 Gomeri yazeye Ashkenazi, Rifati na Togatumahi. 4 Yavani yazeye Ekishahi, Tarshishi, Kitimu na Dodanimu. 5 Nibo batuye mu bigihugo byebo bakurikije ingambo zebo, imiryango n'ubwoko bwebo. 6 Abana ba Hamu ni: Kushi, Mizraimu, Puti na Kanaani. 7 Kushi yazeye Seba, Havilahi, Sabtahi, Raamahi na Sebuteka. Raamahi nawe yazeye Sheba na Dedani. 8 Kushi yazeye Nimirodi, ari nawe wazeye umurwanyi ukomeye ku si. 9 Yari ari umuhizi mukuru hambere y'Uhoragaho. Nico catumire habaho ingambo ngo: amerire nga Nimirodi umuhizi ukomeye hambere y'Uhoragaho. 10 Yategekire hambere na mbere i Babuloni, Ereki, Akadi na Kalunehi mu gihugo ca Shinari. 11 Yaturukire mu co gihugo, agenda i Asuria, niho yayubakire Ninive, Rehoboti Uri, Kalahi, 12 na Reseni, gwari guri hagati ya Ninive na Kalahi. Gwari ari umugi munini. 13 Mizraimu yazeye Abaludi, Abanamu, Abalebu, Abanafuti, 14 Abapatrusi, Abakasuluhi ( nibo bazeye Abafilistina) n'Abakaftori. 15 Umuhungu wa mbere wa Kanaani ni Sidoni. 16 Yazeye tena Hesi. Niwe sekuru w'Abayebusi, Abaamori, Abagirgishi, 17 Abahivi, Abaarki, Abasini, Abaarvi, Abazemari n'Abahamisi. 18 Hanyuma umuryango gw'Abakanaani gwatawanyikire 19 Umupaka gwa Abakanaani gwatangiriraga i Sidoni gukagendera i Gerari, no kugeza i Gaza, no m'uruhande rwa Sodomo na Gomora, rwa Adumahi na Zeboyiimu no gushirira i Lasha. 20 Abo nibo bana ba Hamu bakurikije imiryango, ingambo, ubuture n'ibihugo. 21 Shemu nawe, mukuru wa Yafeti, yazeye abahungu. Shemu niwe wazeye abatuye Eberi. 22 Abahungu be Shemu ni Elamu, Ashuri, Arpaksadi, Ludi, na Aramu. 23 Aramu yazeye abahungu bitwa Uzi, Hulu, Geseri na Mesheshi. 24 Aripakisadi azara Sela, Sela azara Eberi. 25 Amahasa gazewe na Eberi, ijina ryumwe ni Pelegi, kuko muri izo misi igihugu cagabirwe ,izina ry'uwundi yitwa Yoktani. 26 Yokitani azara Almodadi na Selefi na Hazarimaveti na Yera. 27 Na Hadoramu na Uzali ,na Dikelahi. 28 Na Obali,na Abimael na Seba, 29 Na Ofiri na Havila na Yobabu, banoya boshe n'abana ba Yokitani. 30 Aho babaga batuye hitwaga Mesa, mu gihe urikugendera Sefari, umusozi gwaho izuba riturukaga. 31 Banoya nibo bana ba Shemu, ukurikize imiryango yebo, mu ngambo zebo, mu gihugu cebo na mu mahanga gebo. 32 zinoya nizo miryango y'abana ba Noa m'ubwoko bwebo, bakurikije inzaro zebo, n'amahanga gebo. Guturuka muri bo amahanga gagabiwe mu si nyuma yumuzure.