Isura 7

1 Hanyuma y'ibyo, ku ngoma ya Aritazeruzi umwami w'i Buperesi, Ezira mwene Seraya mwene Azaria, mwene Hilukia, 2 Mwene Shalumumwene Sadoki, mwene Ahitubu, 3 Mwene Amaria, mwene Azaria, mwene Merayoti, 4 Mwene Zerahia, mwene Uzi, mwene Buki, 5 Mwene Abishua, mwene Finehasi, mwene Eliazari, mwene Aroni, umutambyi mukuru. 6 Ezira uwo azamuka av'i Babuloni; kandi yar'umwanditsi w'umuhanga mu by'amategeko ya Mose yatanzwe n'Uwiteka Imana y'Isiraeli. Umwami amuha ibyo yamusabye byose, abiheshwa n'ukuboko k'Uwiteka Imana ye kwari kuri we. 7 Nuko bamwe mu Bisiraeli bazamuka n'abatambyi n'abakumirizi n'Abanetimu; abo bajy'i Yerusalemu mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y'umwami Aritazaruzi. 8 Ezira agera i Yerusalemu mu kwezi kwa gatanu ko mu mwaka wa karindwi uwo mwami ari ku ngoma. 9 Ndetse yahagurutse ku munsi wa mbere w'u kwezi kwa mbere, ava i Babuloni; maze ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa gatanu agera i Yerusalemu, abiheshejwe n'ukuboko kw'Imana ye kwari kuri we. 10 Kuko yari yaramaramaje mu mutima gushaka amategeko n'amateka. 11 Nuko aya magambo yakurikije ayo mu rwandiko umwami Aritazeruzi yahaye Ezira umutambyi n'umwanditsi; ndetse yari n'umwanditsi w'amagambo y'amategeko y'Uwiteka n'ibyo yategetse Abisiraeli. 12 Aritazeruzi umwami w'abami yandikiye Ezira umutambyi, umwanditsi w'amategeko y'Imana nyir'ijuru n'amahoro masa n'ibindi. 13 Ntegetse itegeko, abantu b'Abisiraeli bose n'abatambyi babo b'Abalewi bari mu bihugu byanjye abashak'abwabo kujya i Yerusalemu, ngo mujyane. 14 Kuko njyewe umwami n'abajyanama banjye barindwi tugutumiye nguje kubaza by'i BUyuda n'i Yerusalemu, kuko amategeko y'Imana yaw'ufit'ameze. 15 Kandi ngujyan'ifeza n'izahabu ibyo njyewe umwami n'abajyanama banjye twatoy'Imana y'i Isiraeli ib'i Yerusalemu. 16 Kandi feza yose n'izahabu uzasanga mu gihugu cy'i Babuloni cyose, hamwe n'amaturo y'abantu n'ayabatambyi baturir'inzu y'Imana yabo ari Yerusalemu babikunze, badahatwa. 17 Nicyo kizatum'ugir'umwete cyane wo kujyan'izo mpiya, ukazigur'ibimasa n'amasekurumu y'intama n'abana b'intama, hamwe n'a,aturo y'amafu nay'iyokunywa aturanwa nabyo, akabitambira kucyotero cy'inzu y'Imana yanyu i Yerusalemu. 18 Kandi ibiza saguka kuri izo feza n'izahabu, wowe n'abanye wanyu uko muzashaka kubigenza, muzabigenze mutyo mukurikije iby'Imana yanyu ishaka. 19 Nibintu uhabwa byo gukoresha munzi y'Imana yawe, uzabimurikir'Imana i Yerusalemu. 20 Kandi n'ibintu byose bazashaka kubw'inzu y'Imana yawe iby'uzab'ukwiriye gutanga, uzaja ubikura munzu ibikwamw'ibintu by'umwami, ubitange. 21 Njyewe ubwanj'umwami Aritazaruzi, ndegets'abanyabintu banjye bo hakurya y'uruzi bose, yuko icyo Ezira umutambyi, umwanditsi wa mategeko y'Imana yir'ijuru, azabaka cyose, kizaja gitangwa n'umwete wose. 22 Bikagarukira kw'italanto z'ifez'ijana, n'intego z'ingan'ijana, n'inshuro z'intango za vino ijana, n'ibibindi byamavuta ijana, n'umunyu udafit'urugero. 23 Ikiza tegekwa n'Imana nyir'ijuru cyose gukorwa kunzu yayo, kije kikorwa bitunganye; kugira ngo uburakari butagera mugihugu cy'umwami n'abahungu be. 24 Kandi tubasobanurir'ibyabatambyi n'Abalewi, n'abaririmbyi, n'abakumirizi n'abanetinimu n'abagaragu b'iyo nzu y'Imana bose uko bangana, nta tegeko ryo kubak'umusoro cyangw'ihoro cangw'ikoro. 25 Kandi nawe, Ezira, uk'ubwenge bw'Imana yawe bukuri mo, uzatoranya abatware n'abacamanza bo gucir'imanza abantu bo hakurya y'uruzi, abaz'amategeko y'Imana yawe bose; nutayazi muje muyamwigisha. 26 Maze utaz'emera kwitondera amategeko y'Imana yawe, n'amategeko y'umwami, bajye bagir'umwete wose wo kumucir'urubanza, rwab'uryo kwicwa, cyangwa urwo gucibwa cyangwa urwo kunyagw'ibye, cangwa uro kumuboha. 27 Uwiteka Imana yabasogokuruza ishimwe, yashize mumitima w'umwami imigambi imez'ityo, yo kurimbish'inzu y'Uwiteka i Yerusalemu. 28 Kandi niyo yasanga urihw'imbabazi zayo imbere y'Umwami n'abajya nama, n'imbere y'ibikomangoma bye bikomeye byose. Nuko mpeshw'imbara n'ukubo k'Uwiteka Imana yanjye kwari kuri njye; mpera ko nteranya abakuru bo mub'Isiraeli ngo tuzamukane.