Isura 1

1 Nyowe umusaza ndakwandikiye Gayo uwo nkundaga m'ukuri. 2 Uwo nkundaga, ndakwifuriza kubaho neza muri byose. Ndikukwifuriza n' imebereho iboneye. 3 Narishimye cane igihe abo mwacu bayijire gutanga ubuhamya bw' ukuri kuri weho, uko urikugendera m' ukuri. 4 Ndishimye cane kumva ko abana ba nyowe bagenderaga m'ukuri. 5 Uwo nkundaga, urikugira neza kubera ibyo uri gukorera bene wacu, ndetse n'abanyamahanga. 6 Abo bagutangiye ubuhamya buboneye mu kanisa. Utayarishe neza urugendo rwabo mu buryo bwo kuneneza Imana. 7 Kuko bagenderaga mu izina rya Yesu, kandi nta kintu kiboneye babwenye mu bapagani. 8 Tugomba kwakira abantu nkabo kugira ngo dufatanye gukora umurimo g' ukuri. 9 Narandikiye i kanisa amagambo makeya, ariko Dioterefe ukunze kwishira hambere, yanze kutwakira. 10 Nico gitumye nyija kukureba, ngo nkwibutse ibyo akoraga, ari kutugamba nabi, uretse nibyo, ntaho yakiraga n' abashitsi, kandi n' abashakaga kwakira abashitsi akababuza kubikora, akanabirukana mu kanisa. 11 Uwo nkundaga, we kwigana ikibi uhubwo ukore neza kubera ukoraga neza ni uw' Imana. Naho ukoraga nabi ntarakabona Imana. 12 Mu kuri abantu bose birigutangira Demetrio ubuhamya buboneye, kandi natwe ni guco, kandi urabizi ko ubuhamya bwacu ari ubw' ukuri. 13 Mfite ibintu kangari byo kukwandikira ariko ntaho ndashaka kubyandikisha na wino n' ikaramu. 14 Niringiye kukubona vuba ngo twiganirire amaso ku gandi 15 Ugire amahoro. Abira bacu barikugutasha. Udutahirize abira bacu mu mazina gabo