Isura 36

1 Maz'abantu bo mu gihugu bajyana Yoahazi mwene Yosia, bamwimik'ingoma ya se i Yerusalemu. 2 Yoahazi atangira gutegeka yar'amaz'imyaka makumyabiri n'itat'avutse; amar'amez'atat'i Yerusalemu ari ku ngoma. 3 Umwami w'Egiputa amukura ku ngoma i Yerusalemu, atangish'abo mu gihugu italanto z'ifeza ijana n'italant'imwe y'izahabu. 4 Maze Neko Umwami w'Egiputa yimika mukuru we, ngw ab'umwami w'i Buyuda n'i Yerusalemu, ahindur'izina rye amuhimba Yehoyakimu. Neko uwo aherakw ajyana murumuna we Yoahazi mw Egiputa. 5 Yehoyakuimu atangira guteeka yar'amaz'imyaka makumyabiri n'itan'avutse, amar'imyaka cumi n'umw'i Yerusalemu ari kungoma; akor'ibyangwa n'Uwiteka Imana ye. 6 Hanyuma Nebukadineza umwami w'i Babuloni aramutera, amubohesh'imihama, amujyan'i babuloni. 7 Kandi Neukadineza ajyan'ibintu byo mu nzu y'Uwiteka i Babuloni, abishyira mu rusengero rwe rw'i Babuloni. 8 Arikw indi mirimo ya Yehoyakimu n'ibizira yakoraga n'ibyamubonekagaho byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisiraeli n'a'Abayuda; maz'umuhungu we Yehoyakini yim'ingoma ye. 9 Yehoyakina atangira gutegeka yaramaz'imyaka cumi n'umunan'avutse, amar'imyaka cumi n'umunan'avutse, amar'amez'atatu n'iminsi cumi i Yerusalemu, ari ku ngoma, akor'ibyangwa n'Uwiteka. 10 Umwak'utashye, Nebukadineza aratuma ngo bamuzan'i Babuloni hamwe n'ibintu byiza byo mu nzu y'Uwiteka, yimika mukuru we Sedikia ngw ab'umwami w'i Buyuda Yerusalemu. 11 Sedokia atangira gutegeka yar'maz'imyaka makumyabiri n'umwe avutse, ateger'i Yerusalemu, amar'imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. 12 Akor'ibyangwa n'Uwiteka Imana ye, ntiyicishije buguf'imbere y'umuhanuzi Yeremia, ubgo yamubgirag'ibiva mu kanwa k'Uwiteka. 13 Kand'agomwr'umwami Nebukadneza, yari yamuhanirije Imana, ahubg'agamik'ijjosi, yinangir'umutima ngw adahindukir'Uwiteka Imana y'Isiraeli. 14 Kand'abatambyi bakuru bose n'abantu baracumuraga cyane, bagakurikiz'ibizira byose bikorwa n'abanyamahanga; bakanduz'inzu y'Uwiteka yari yerej'i Yerusalemu. 15 Uwiteka Imana ya basekuruza ikabatumahw intumwa zayo, ikazinduka kar'igatuma, kuko yababarirag'abantu bayo n'ubuturo bgayo. 16 Ariko bagashinyagurir'intumwa z'Imana bagasuzugur'amagambo yayo, bagasek'abahanuzi bayo, bagez'ubg'Uwiteka yarakariy'abantu be uburakari, ntibabon'uko babukira. 17 Nicyo cyatumy'abatez'umwami w'Abakaludaya, akiciriz'abasore bab'inkota mu nzu y'ubuturo bgabo bgera, ntababarir'umuhungu cyangw'umukobga, umusaza cyangw'umusaza rukukuri; abo bose aramugabiza. 18 Kand'ibintu byo mu nzu y'Imana byose ibinini n'ibito n'iby'ubutunzi by'Umwami, n'iby'ubutunzi by'umwami, n'iby'abatware be, ibyo byose abiyan'i Babuloni. 19 Maze batwik'inzu y'Imana, baseny'inkike z'i Yerusalemu, batwik'inyumba zaho, barimbur'ibintu byaho byiza byose. 20 Abacitse kw icumu, Nebukadineza abajyan'i Babuloni, bahinduk'imbataze n'iz'abahungu be, kugeza ku ngoma z'abami b'i Buperesi. 21 Bisobanurwa ngo kugez'ubg'igihugu kizaba cyishimir'amasabato yacyo, ngw ijamb'Uwiteka yavugiye;kukw iminsi yose cyaberey'umusaka, cyajiririj'isabato, kimar'imyaka mirongwirindwi. 22 Hanyuma mu mwaka wa mbere w'igoma ya kuro umwami w'i Buperesi, Uwiteka ater'umwete umutima wa kuro umwami w'i Buoeresi, ngw ijamb'Uwiteka risohore, ategeka ko bamamaz'itegeko mu gihugu cye cyose, araryandika, ati: 23 Kuro, Umwami w'i Buperesi, aravug'ati: Uwiteka Imana nyir'ijuru yangambiy'ubgami bgose bgo mw isi. Kandi yanyihanangirije kuyubakir'inzu i Yerusalemu h'i Buyuda. Non'umuntu wo mu buntu bayo wes'uri muri mwe, Uwiteka Imana ye ibane na we, kand'azamuke.