Isura 18
1
Yehoshafati yar'atunze cyane, afite icyubahiro gikomeye; bukey'aba bamwana wa Ahabu.
2
Nuko hashize imyaka, aramanuka ajya i Samaria kwa Ahabu. Ahabu abagira Yehoshafati n'abantu bari kumwe na we inka n'intama nyinsi cyane; aramushukashuka ngo batabarn'i Ramoti galeadi.
3
Ahabu umwami w'Abisiraeli abaza Yehoshafati umwami w'Abayuda ati: mbese ntitwatabaran'i Ramoti Galeidi? Aramuzubiza ati: nd'umunt'umwe nawe; ingabo zanjye n'ingabo zawe ni kimwe, tuzatabarana arongera mur'iyo ntambara.
4
Yehoshafati arongera abwira umwami w'Abisiraeli ati: ndakwinginze; ubu banz'ugish'ijambo ry'Uwiteka Imana.
5
Nuko umwami w'Abisiraeli aterany'abahanuzi, abagabo maganane, arababaz'ati: dutabar'i Ramoti Galeadi, cangwa se ndorere? Baramusubiza bati: Zamuka kuko Uwiteka azahagabiz'umwami.
6
Ariko Yehoshafati arabaza ati: mbese nta undi muhanuzi w'Uwiteka uri hano ngo tumuhanuze?
7
Umwami w'Abisiraeli asubiza Yehoshafati ngo: hasigaye undi mugabo tubasha kugishisha inama z'Uwiteka. Ariko ndamwanga, kuko atampanurir'ibyiza keretse ibibi bisa; uwo Mikaya mwene Imula. Yehoshofati aravuga ati: Mwami, wivuge utyo.
8
Nuko umwami w'Abisiraeli ahamagar'umutware aramubwira ati: ihute uzane Mikaya mwene Imula.
9
Kandi umwami w'Abisiraeli na Yehoshafati umwami w'Abayuda bari bicaye ku ntebe z'ubwami, umwami wese ku ye, bambaye imyambaro yabo y'ubwami bari mu muharuro ku karubanda i Samaria, abahanuzi bose bahanurirag'imbere yabo.
10
Zedekia mwene Kenaana yicurishiriz'amahembe y'ibyuma, aravug'ati: uku ni k'Uwiteka yavuz'ati: aya mahembe uzayakurikish'abisiraeli kugez'ahu bazashirira.
11
Nabandi bahanuzi bose bahanura batyo, bati: nzamuter'i Ramoti-galeadi, uragirisha; kuk'Uwiteka azahagabiz'umwami.
12
Maz'intumwa yari yagiye guhamara Mikaya, iramubwir'iti: ndor'abahanuzi bahujy'amagambo bahanurir'umwami ibyiza.
13
Mikaya aravuga ati: ndahiye Uwiteka ihoraho, icy'Imana yanjye iri buvuge, nicyo nzavuga.
14
Nuko ageze ku mwami, umwami ara mubaz'ati: Mikaya, dutabar'i Ramoti-galiadi cyangwa se ndorere? ara musubiz'ati: ngaho nimuzamuke, murabon'ishya; kuko bazagabizwa maboko yanyu.
15
Umwami aramubwir'ati: nakurahije kangahe kutazambwir'ijambo na rimwe kerets'ukuri mw'izina rw'Uwiteka?
16
Aramusubiz'ati: nabony'Abisiraeli bose batataniye kumisozi mire mire, nk'intama zitafit'umungeri. Uwiteka niko kuvug'ati: bariya ni ntehe zitagira se buja; nibasubire yo, umuntu wese atah'iwe mahoro.
17
Umwami w'Abisiraeli abwira Yehoshafati ati: sinakubwiye ko atampanurir'ibyiza kerets'ibibi.
18
Mikaya aravuga ati: noneho nimumv'ijambo rw'Uwiteka. Nabony'Uwiteka yicaye kundebe ye, ingabo zo mwijuru zose zimihagaze iburyo n'ibumoso.
19
Uwiteka aravug'ati: nid'uzashukashuka Ahabu umwami w'Isiraeli gw'azamuk'i Romati-galiadi ngwa gweyo. Umwe avug'ibye, undi bye.
20
Hanyuma haz'umwuka ahagarar'imbere y'Uwiteka, aravug'ati: nijy'uzamushukashuka. Uwiteka aramubaz'ati: uzamushukashuk'ute?
21
Aramusubiz'ati nzagende mpinduk'umuka w'ibinyoma mu kanwa kabahanuzi be bose. Uwiteka aravug'ati: nukuzamushukashuka, kand'uza bishobora; gend'ugir'utyo.
22
Nuko rero, dor'Uwiteka ashyiz'umwuka w'ibinyoma mu kanywa kabahanuzi bawe bose; kandi Uwiteka akuvuze hw'ibyago.
23
Maze Zedekia mwene Kenaana, yigira hafi, akubita Mikaya urushyi, aramubaz'ati: uwo mwuka w'Uwiteka anyuze he, ava muri njye, azakuvugana nawe?
24
Mikaya aramusubiz'ati uzabimeny'umunsi uzacumita mu mwunjiro w'inzu, w'ihisha.
25
Maz'umwami w'Isiraeli aravug'ati: nimuzane Mikaya, mumushire Amoni umutware w'umurwa na Yohashi umwami;
26
Muti: umwami avuze ngo iki kigabo mukishire munzu y'imbohe, mukigaburir'ibyokurya byagahimano n'amazi y'agahimano kugezaho nzatabarukir'amahoro.
27
Mikaya aravug'ati: nuramuk'utambuts'amahoro, Uwiteka azab'atavugiye muri njye; kand'aravug'ati: murumve, namwe bantu mwese.
28
Bukeye umwami w'Abisiraeli na Yehoshafati umwami w'Abayuda barazamuka bater'i Ramoti-galeadi.
29
Umwami w'Abisiraeli abwira Yehoshafati ati: ngiye kwiyoberanya, njye kurugamba; ariko wewo ambur'imyambaro yawe y'ubwami. Nuko umwami w'Abisiraeli ariyoberanya; bajya kurugamba.
30
Kand'ubw'umwami w'i Siria yari yarategetse abatware ba magare ye ati: ndimurwany'aboroheje cangw'abakomeye, kerets'umwami w'Abisiraeli wenyine.
31
Nuko abatware bamagare barabutswe Yohoshafati baravuga bati: Nguriy'umwami w'Abisiraeli. Nicyo cyatumye bakeberezaho bajya kumurwanya. Maze Yehoshafati arataka; Uwiteka aramutabara, Imana ibitera kumuvaho.
32
Abatware b'amagare babonye kw'atar'umwami w'Abisiraeli barakimirana barorera kumukurikira.
33
Nuk'umuntu mwe, afor'umuheto we apfa kurasa, ahamw'umwami w'Abisiraeli mw'ihuriro ry'imyambaro ye y'ibyuma; umwami ni ko kubwir'umwerekeza w'igare rye ati: kurur'urukoba duhindukire, unkure mungabo kuko ngomeretse cyane.
34
Kur'uwo munsi intambara iriyongeranya; umwami yihanganira mw'igare rye, ahangana n'Abasiriya ageza n'imugoroba; maze izuba rigiye kurenga, aratanga.