Isura 2

1 Nuko rero, ndakumenyesheje ko hambere ya byose, musenge, musabe n' ingufu, mubwire Imana ibyifuzo byanyu, mumushimire, mubikorere abantu bose. 2 K'ubami n'abandi bose bategekaga kugira ngo tubeho mu mahoro n' umutekano, turikubaha Imana twitonze m' ukuri kose. 3 Ibyo biraboneye kandi bishimishaga Imana Umukiza wacu, 4 ushakaga ko abantu bose bakizwa kandi bamenye ukuri. 5 Kuko hariho Imana imwe kandi n' umuhuza w'abantu n' Imana ni Yesu Kristo wigize Umuntu. 6 Yitanze kutubera twese inshungu. Ibyo nibyo byahamijwe igihe ce kigerire. 7 Nico nashiriweho kuba umuhubiri n'intumwa, ngambe ukuri, ntari kubesha, nshinzwe guhubiri abapagani mu kwizera no m' ukuri. 8 Nuko ndigushaka ko abagabo basenga hose bashize amaboko hejuru badafite umujinya, kandi badafite ibitekerezo bitaboneye. 9 Kandi n' abagore nuko, ndashaka ngo bambare imyenda ikwiriye, itamwajije, kandi bitirimbishije no gusuka imitsatsi gusa, cangwa kwambara izahabu cangwa imiringa, cangwa imyenda y' ibeyi rinini. 10 Ariko birimbishe ibikorwa biboneye, nkuko bikwiriye abagore barigukorera Imana. 11 Umugore yumve amabwiriza ahorire, kandi abe uwicishije bugufi. 12 Ndo ntanze uruhusa k'umugore kwigisha, cangwa ngo ategeke umugabo, agombye guceceka. 13 Kuko Adamu yaremwe hambere, Eva hanyuma ye. 14 Na Adamu ndo ariwe wahabijwe, ariko n'umugore wahabye ahinduka umunya bicumuro. 15 Ariko abagore bakakizwe kubera kubyara babeye bataretse kwizera m' urukundo no gutungana.