Isura 6

1 Mwere gukora ibiboneye imbere y'abandu kugira ngo babarebe: kuko mubeye mukorire guco nda migisha mukahabwe na Data wo mu juru. 2 Ubeye wenda gutura isadaka were gupiga ingunga imbere za wowe nguko indyarya zibikoreraga mu masinagogi no mu mayira kugira ngo abandu bazishime. Ndababwiye kweli ko babwenye imishahara yebo. 3 Ariko weho ugendire gutura isadaka, ukuboko kwawe k'urutandi gutekumenya ibyo ukuboko kwawe k'uburyo kurigukora. 4 Isadaka zawe zitangwe mu siri na Data wa tweshe urebaga isiri zoshe akakuguhe imigisha.

5 Kandi mubeye mwenda gushaba, mwere kukigana indyarya, zikundaga gushaba zihageze mu masinagogi no mu mashanganjiya kugira ngo abandu bazirebe. 6 Ndikubabwira kweli ko bamarire kubona imishahara yebo. Ariko weho, ubeye wenda gushaba, wingire mu mbere yawe wihishire kandi ukinge umuryango, ushabe Sho uri ahandu h'isiri kandi na Sho urebaga ibyihishirwe akabiguhe. 7 Kandi mubeye murigushaba, mwere kugambagura busha nguko abapagani babikoraga kuko bategerezaga ko mu bwishi bw'amagambo niho bakaherwemo ibisubizo. 8 Nuko rero mutere gusana nabo, kubera ko Sho wo mu juru yiji byoshe byo murikwenda mbere yuko mwabumbura akanwa kenyu. 9 Dore uko mugombye kugenda murigushaba: Data wa tweshe uri mu juru, ijina ryawe ryubahwe, 10 Ubwami bwawe bwije, ukwenda kwawe kubeho hoshe mu si no mu juru.
11 Uduhe none ibiryo byetu bya buri musi.
12 Utubabarire ibyaha byetu nguko natwewe tubabariraga ababidukoreraga.
13 Were kwemera gutsindwa kwetu n'ibigeragezo ahubwo uturinde umwanzi wetu.

14 Kubera ko mwewe mubeye mubabariye abandu ibyaha byebo, Sho wo mu juru akababarire ibyaha byenu. 15 Ariko, mubeye mudashobweye kubabarira abandu ibyaha byebo, Sho wo mu juru ndo akababarire ibyaha byenyu namwe.

16 Kandi wenda gufunga were kubabara no gukambya isura urikwenda ko abandu bomenya ko wakiyirize busha. 17 Ndababwiye kweli ko bamarire kubona imishahara yebo. 18 Ariko wowe ubeye wafungire, wambare neja, kisige amavuta. Kugira ngo abandu bate kumenya ko wafungire ahubwo Sho wiji isiri zoshe, abe we umenya ibyawe no kuguha igisubizo.

19 Mwere guhisa imali yenyu musi ho inyenzi n'ikutu bigeraga n'abasambo bakabomora no kubyiba. 20 Ahubwo mubike imali zenyu mu juru ho inyenzi n'ikutu bitageraga cangwa abasambo badashobweye kwiba. 21 Kubera ko aho imali y'umundu iri niho n'ibitegerezo bye byoshe biberaga.

22 Amiso nigo tara ry'umubiri. Iryiso ryawe riboneye, umubiri gose gukagire umwangaza. 23 Ariko iryiso ryawe rizambire, umubiri gwawe gose guba gubeye m'umuyobe. Ni kangahe, umwangaza guri muri wowe gukabe umuyobe munini?

24 Nda mundu woshobora gukorera abami babiri, kubera yokwanga umwe agakunda uwundi. Kubera ico ndo woshobora gukorera Imana n'imali.

25 Kubera ibyo, ndababwiye ngo: mwere kububura ku byerekeye ibyo kubabeshaho, ngo: mukarye ki ejo, cangwa mukangnwe ki, no ku mibiri yenyu, ngo mukayambare ki. Mbesi ubuzima ndo birengire ibiryo, n'umubiri gukaruta imyenda? 26 Ngaho murebe neja inyoni ziri iheru. Ndo zihingaga ngo zisarure cangwa ngo zihunike mu kigega ariko Data akaziha ibiryo. None si mwewe ndo muruta inyoni? 27 Ni nde si muri mwewe wobubura nyuma akayiyongeza isentimetre ha bureyi bwe?

28 Kubera ki murikugihangayisa kubera imyenda? Murebe neja uko amawuwa go mu murima gakuraga: Ndaco gakoraga, ndo gashonaga imyenda. 29 Ariko ndababwiye ko na Salomo m'ububonere bwe atapimye kwambara no kuberwa na rimwe ngago mawuwa. 30 Niba Imana yayambikaga guco ubwatsi bwo mu murima mu gihe kinnyori bikatabwe ejo m'umuriro, akabuzwe na ki kubambika kurenzaho, mwewe abafite kukizera kunnyori? 31 Nuko rero mwere guhangayika no kugamba ngo: Ejo tukarye ki, tukagnwe ki no kwambara ki? 32 Kuko ibyo byoshe nibyo bihangayikisaga abapagani. Ariko Sho wo mu juru yiji ubukene bwenyu. 33 Mushakise kwanza ubwami bwo mu juru n'ukuri koshe kw'Imana, ibindi byoshe mukeneye mukabihabwe biri kangari. 34 Nuko rero mwere guhangayikira iby'ejo, kuko ejo hakishakire ibyayo. Ibya none bishiraga na none.