Isura 2

1 Yesu amarire kuvukira i Betelehemu yo mu Yudea k'ubutware by'umwami Herode, abanyabwenge baturukire iyo izuba riturukaga, bagerire i Yerusalemu. 2 Babarize ngo: Ari hehe Umwami w'Abayuda umarire kuvuka? Kuko twabwenye inyenyeri ye iyo izuba riturukaga, none na twewe twijire kumupfukamira.

3 Umwami Herode amarire kubyumva yasaze hamwe n'abandu boshe babaga batuye i Yerusalemu. 4 Nyuma Herode yahamageye abatambyi bakuru n'abakarani no kubabaza ngo: Mbesi Kristo yavukiye ngahe? 5 Bamushubize ngo: Ni mu Betlehemu ya Yudea, kuko imbuzi yabyandikire ngo: 6 Na wowe Betlehemu ya Yudea; ndo uri munnyori hagati y'imiji zikomeye za Yuda, kuko mu wowe hakavemo umwami ukaragire ubwoko bwanje Israeli.

7 Nuko Herode yayakwiye abanyabwenge mu siri, yababazize niba ari guturuka ryari babwenye ya nyenyeri irikwerereza. 8 Nuko yabatumire i Betlehemu, arikubabwira ngo: Mugende musakise amwaze gwa kweli ku byerekeye uwo mwana wavukire, mumalire kumubona mukabimenyese kugira ngo na nyewe ngende kumuramya.

9 Bamalire kumva ago magambo g'umwami bagendire. Hanyuma ya nyenyeri yo babaga babwenye iyo izuba riturukaga yabagendire imbere kugeza aho yagerire heru yaho urwo ruhinja rwabaga rwibereye, nyuma yahagareye. 10 Babwenye iyo nyenyeri bagishimire cane. 11 Bayingiye mu nju, bareba rwa ruhinja hamwe na mama we Maria. Bapfukamye no kururamya. Bapfundwiye uduhago twebo, bamutura izahabu, n'amarashi. 12 Nuko bamarire kubyirwa n'Imana mu ndoto ngo bategushuba kwa Herode. Bashubwe mu gihugo cebo banyuriye mu yindi njira.

13 Bamarire kugenda, malaika w'Umwami yabonekeye Yosefu mu ndoto, aramubwira ngo: Haguruka, ufate uruhinja hamwe na mama we, uhungire mu Misri kandi ubereyo kugeza igihe ngakubwire, kubera ko Herode arikwenda umwana ngo amwite. 14 Yosefu yahagurukire, afata uruhinja na mama we mu joro, ahungira i Misri. 15 Yabeye yo kugeza igihe co Herode yapfiriye, kugira ngo rishohwere igambo ryagambirwe n'Umwami rinyuriye ku mbuzi ngo: Nahamageye umwana wanje guturuka mu Misri. 16 Nuko Herode amarire kubona ko abanyabwenge bamubesize, yarakeye cane, atuma kwita abana boshe b'abahungu bari muri Betlehemu no mu ngengero zayo zoshi bateneje imyaka ibiri no kurenga akurikije igihe yari yabyirirwe n'abanyabwenge. 17 Hanyuma ryasohweye igambo ryandikirwe kera na Yeremia ngo: Ijwi ryayumvikaniye i Rama, 18 Ikiliyo n'amaganya akangari, Rasheli arikuririra abana be, kumuhoza byananirenye kubera ko batakiriho.

19 Herode amarire gupfa, malaika w'Imana yabonekeye Yosefu mu ndoto ari mu Misri. 20 Aragamba ngo: Haguruka, ufate uruhinja na mama we, ugende mu gihugu ca Israeli, kubera abari barikwenda kwita Umwana bapfiye. 21 Yosefu yahagarukire, afata rwa ruhinja na mama we bashuba mu gihugo ca Israeli.

22 Ariko amarire kumva ko Arikelayo ariwe urigutegeka provensi ya Yudea mu cimbo ca she Herode, agira ubwoba bwo kwija i Yudea. Niho Imama yamumenyesize mu ndoto ibyo gukora, agenda mu gihugu ca Galilaya. 23 Agerireyo, yabereye mu muji gwitwa Nazareti, kugira ngo ibyabaga byagambirwe n'imbuzi bishohwere ngo: Abandu bakagambe ngo ni umunyanazareti.