1 Timoteo 2

1 Nuko rero, ndaguhugura ko mbere ya byose, musenge, musabe ni ngufu, mubwire Imana ibyifuzo byanyu, mumushimire, mubikorere abantu bose. 2 Kubami n'abandi bose bategeka, kugirango tubeho mu mahoro n' umutekano, twubaha Imana twitonda m' ukuri kose. 3 Ibyo ni byiza kandi bishimisha Imana Umukiza wacu, 4 ushaka ko abantu bose bakizwa kandi bamenye ukuri. 5 Kuko hariho Imana imwe kandi n' umuhuza w'abantu n' Imana ni Yesu Kristo Muntu. 6 Yaritanze kutubera twese inshungu. Ibyo nibyo byahamijwe igihe ce kigeze. 7 Nico nashiriweho kuba umuhubiri n'intumwa, ngambye ukuri, ntaho ndikubesha, nshinzwe guhubira abapagani mu kwizera no mu kuri. 8 Nuko ndashaka ko abagabo basenga hose bashize amaboko hejuru badafite umujinya, kandi badafite ibitekerezo bitaboneye. 9 Kandi n' abagore nuko, ndashaka ngo bambare imyenda ikwiriye, idateye isoni, kandi bitirimbisha mu byo gusuka imisatsi gusa, cangwa kwambara izahabu cangwa imiringa, cangwa imyenda y' igiciro kirenze. 10 Ariko birimbishe ibikorwa biboneye, nkuko bikwiriye abagore barigukorera Imana. 11 Umugore yumve amabwiriza ahoze, kandi abe uwicishije bugufi. 12 Ntabwo ntanze uruhusa ko umugore yigisha, cangwa ngo ategeke umugabo, agomba guceceka. 13 Kuko Adamu yaremwe mbere, Eva nyuma ye. 14 Na Adamu ntaho ariwe wayobojwe ariko n'umugore wayobejwe ahinduka umunya bicumuro. 15 Ariko abagore bazakizwa kubera kubyara niba bakomeje kwizera m urukundo no kwera.